RFL
Kigali

Umuramyi Christopher N yambitse impeta y'urukundo umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2020 20:00
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Christopher Ndayishimiye uzwi nka Christopher N yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Sesonga Diane.



Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 muri Golila Hotel i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Christopher N yabwiye INYARWANDA, ko imyaka ine ishize ari mu rukundo na Diane byanatumye yiyemeza kumusaba ko barushinga nk’umugabo n’umugore.

Yavuze ko yakundiye uyu mukobwa imico ye no kuba atuje cyane ‘nk’ibintu nifuzaga ku wo nzashaka’. Uyu muhanzi yavuze ko ku wa 30 Mutarama 2021 ari bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana n’ibindi.

Christopher N avuga ko yambitse impeta Diane mu gihe yitegura gusohora indirimbo ze nshya ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi. 

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ‘Uri uwera’ yakoranye n’umuranyi ugezweho Prosper Nkomezi. Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi yasohoye yabaye intangiriro y’urugendo rwe mu muziki.

Christopher afite gahunda yo kwagura umuziki nk’umuramyi wigenda ibihangano bye bikagera kure, ndetse ngo ari gutegura kuzakora Album mu minsi iri imbere. Uyu musore yavutse mu 1991 avuka mu muryango w’abana bane akaba afite ababyeyi bombi.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiye akiri muto, aho yakuze akunda abahanzi b’abaramyi barimo Appolinar byatumye yitoza indirimbo ze ndetse acurangira ‘Sunday School’.

Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Avuga ko akiri muto yakuze akunda kuririmba ariko ko atatekerezaga ko azabigira umwuga.

Uyu musore uzi gucuranga piano ndetse na gitari, inyota yo gukora umuziki nk’umwuga yatangiye ku myaka 18 y’amavuko.

Christopher wakuriye muri Worship Team ya Vivant, avuga ko yahimbye indirimbo ya mbere nyuma y’uko yinjiye mu kibazo akabura igisubizo, Imana ikamucira inzira. 

Yavuze ko uyu munsi iyo yumvise iyi ndirimbo bimutera gukunda Imana cyane kuko imwibutsa ko yamukuye mu kibazo, ndetse ngo benshi bayumva bamubwira ko ibagarurira icyizere.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Christopher N yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Diane

Byari ibyishimo ku nshuti n'abavandimwe bashyigikiye urugendo rushya rw'ubuzima bwa Christopjher na Diane

Christopher yashinze ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we bamaranye imyaka ine

Uyu muhanzi yavuze ko umukunzi we atuje cyane biri no mu byatumye amwegurira umutima we

Christopher yavuze ko yambitse impeta umukunzi we mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya


Diane, umukunzi we Christopher N yatunguwe yambikwa impeta y'urukundo

Christopher N yambitse impeta Sesonga Diane mu muhango wabereye muri Golila Hotel i Nyarutarama








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND