RFL
Kigali

Cardi B n'umugabo we Offset bameranye neza kurusha mbere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/12/2020 8:08
0


Umubano hagati y'umuraperikazi Cardi B ndetse n'umugabo we Offset urimo kugenda neza cyane nyuma y'uko bari bagiye guhana gatanya mu ntangiriro z'ukwezi gushize gusa ikaza guhagarikwa na Cardi B ku giti cye.



Mu mashusho uyu muhanzikazi yashyize ku rubuga rwe rwa instagram yagaragaje ibyishimo aba bombi bafite ndetse inashimangira ko urukundo rwabo rwongeye gukomera. Muri aya mashusho Cardi B yerekanye, yamugaragazaga arimo yinjira mu nzu yabo maze umugabo we Offset aza amusanganira aramuterura maze agira ati "Umeze ute rukundo rwanjye? Nari ngukumbuye cyane". Cardi B nawe yamusubije ati "Meze neza mugabo nkunda kandi nanjye nari ngukumbuye".

Amaze gushyiraho ayo mashusho Cardi B yakurikijeho amagambo asobanura ko asigaye akunda cyane umugabo we Offset kurusha mbere uko yamukundaga, yanavuze ko kuva aho bongeye kwiyunga atakibasha kujya kure y'umugabo we byibuze amasaha atanu. Yakomeje avuga ko iyo amaze umwanya munini atabona Offset abura amahoro mpaka yongeye kumubona.

Ibi abitangaje nyuma y'iminsi itatu ishize aba bombi bashyize hanze amafoto yabo bari kumwe na nyina wa Offset ndetse Offset akaba yaravuze ko bimushimisha cyane kubona umugore we Cardi B ari mu gikoni afatanije na nyina gutegura amafunguro. Nkuko aba bahanzi babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zabo bakomeje kwerekana ibihe byiza bari kugirana mu rugo rwabo.

Cardi B ungana mu myaka n'umugabo we Offset dore ko bombi bafite imyaka 28 y'amavuko, batangiye gukundana mu mwaka wa 2016 maze muri 2017 basezerana kubana akaramata. Umubano wabo waranzwe no kugenda bagirana ibibazo biturutse ku kuba Offset yaracaga inyuma umugore we Cardi B.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ni bwo umuraperikazi Cardi B yatse gatanya umugabo we gusa nyuma y'ibyumweru bibiri arayihagarika bitewe n'uko bari bongeye kwiyunga. Kugeza ubu aba bombi bafitanye umwana umwe w'umukobwa witwa Kulture.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND