RFL
Kigali

Ish Kevin yasobanuye ibishegu yaririmbye mu ndirimbo ye nshya 'Toto Mtosso'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/12/2020 16:56
0


Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza hano mu Rwanda, Ish Kevin akomeje kuvugisha benshi kubera indirimbo ye nshya benshi badasobanukirwa, abafana bamwe babyita ibishegu mu gihe uyu muhanzi we avuga ko abayita ibishegu ari abatumvise ubusobanuro neza.



Muri uyu mwaka wa 2020, ni bwo Ish Kevin yatangiye kumvikana neza muri muzika, ni umwe mu bakora indirimbo mu njyana ya Trap, indirimbo ye ”Waki Waki” yaje gusubirwamo na Shizzo ihuriramo abaraperi batandukanye b’abahanga barimo Ish Kevin, Racine, Neg G The General, Bull Dogg, n’abandi. Urebye iyi ndirimbo niyo yatumye amenyekana cyane.


Ish Kevin afite indirimbo nyinshi zakunzwe  harimo nka; “Waki Waki”  “Vayo” , “Carina”, Tugendee” na "Toto Mtosso", ariyo ndirimbo aherutse gushyira hanze. Ish Kevin, aganira na InyaRwanda, yavuze ko hari abumva umuziki we bakawusobanura uko bashatse.

Ish Kevin yumvikana kenshi mu biganiro atanga mu itangazamakuru avuga ko yambara imyambaro ihenze cyane, gusa we ahanini aba ashaka gusetsa abantu. Mu nzozi ze aba ashaka kwamamara mu Rwanda no mu mahanga nk’uko abyivugira.

 KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISH KEVIN


KANDA HANO WUMVE  TOTO MTOSSO YA ISH KEVIN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND