RFL
Kigali

Kinyatrap: Injyana rukumbi yagaragayemo umuhanzi waketsweho gukoresha ibiyobyabwenge mu 2020 akanabifungirwa!

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/12/2020 18:25
1


2020 wabaye umwaka ushimishije ugereranije n’iyindi mu bahanzi kuko utigeze ugaragaramo abahanzi benshi bagiye batabwa muri yombi bazira gukoresha ibiyobyabwenge. Uwaguye muri iri kosa ni umuhanzi umwe rukumbi Bushali uri mu nkingi za za mwamba mu njyana ya Kinyatrap ikiri nshya ariko imaze kwigarurira imitima ya benshi.



Mu myaka yagiye itambuka injyana ya Hip hop niyo yakunze kugira umubare munini w’abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge. Ntawabitindaho tuzi benshi bagiye babikoresha ndetse bakanajyanwa Iwawa mu kigo ngororamuco. Abaguye muri iri kosa barimo umuraperi Fireman, Neg G The General, Young Tone n’abandi. 

Uyu mwaka wa 2020 nta nkuru zumvikanye z’abahanzi b'ibyamamare batawe muri yombi bazira gukoresha ibiyobyabwenge usibye umuraperi Bushali uri mu nkingi za mwamba mu bakomeje guteza imbere injyana ya Kinyatrap mu Rwanda.


Mu Ukwakira 2020 ni bwo humvikanye amakuru yavugaga ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali amaze iminsi acumbikiwe by’igihe gito ahazwi nko kwa Kabuga (Transit Center) akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. 

Tariki 17 Ukwakira 2020 ibinyamakuru byinshi bigaruka ku myidagaduro hano mu Rwanda byakoze inkuru zavugaga ko uyu muhanzi yashyizwe ku rutonde rw'abagomba kujyanwa Iwawa mu kigo ngororamuco mu mpera z'uko kwezi.

Kugeza ubu nta yandi makuru ahari y'aho uyu muhanzi aherereye, dukora iyi nkuru twagerageje kuvugisha Nganji usanzwe uvugira Green Ferry Music uyu muraperi abarizwamo ntitwamubona ku murongo wa Telephone ye igendanwa. Gusa si ubwa mbere Bushali yaba azize gukoresha ibiyobyabwenge kuko mu mpera za 2019 yatawe muri yombi akurikiranyweho kubikoresha icyakoza aza kurekurwa n’inkiko.

Bushali niwe wenyine wavuzweho gutabwa muri yombi muri uyu mwaka azira gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe indi myaka yagiye itambuka wasanganga abahanzi bari mu njyana ya Hip hop aribo bagarukwaho cyane n’ubwo nayo ifite aho uhuriye na Kinyatrap. 

Abenshi bagiye bashinja abakora injyana ya Hip hop kwangiza iterambere ryayo bishora mu biyobyabwenge, aha umuntu yakwibaza ahazaza h’iyi njyana nshya yari iri kugenda yigarurira imitima ya benshi umuntu atatinya no kuvuga ko n'uyu muhanzi yabigizemo uruhare.

UMVA HANO INDIRIMBO YE NSHYA URUMIYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana joseph3 years ago
    alikose nzinezako umulimo ngiyegukola ntawubashije sinawuvaho nkakola ibindi ibiyobyabwenge ntacyobimalila ubinweye kuleka kumwangiliza ibitekelezo utabinweye wakola kandi ukagela kucyo wifuza





Inyarwanda BACKGROUND