RFL
Kigali

Byagenze gute ngo imyaka yongerwe, gupima uburebure n’ibiro bikurwe muri Miss Rwanda yatangaje ingengabihe izakurikizwa?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2020 15:43
0


Imyaka abakobwa basabwaga kuba bujuje kugira ngo bitabire Miss Rwanda yarazamuwe, gupima ibiro n’uburebure bikurwamo mu rwego rwo guha n’amahirwe buri mukobwa wese ufite inyota yo guhatana muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11.



Miss Rwanda y’uyu mwaka yazanye ibishya gusa! Nk’ubu umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azasinya amasezerano y’umwaka umwe nk’umukozi w’ikigo gitegura iri rushanwa Rwanda Inspirationa Back Up. Ibi bitandukanye n’imyaka yabanje.

Uyu mukobwa asabwa kuguma mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe. Kandi akaba yiteguye guhagararira u Rwanda aho ari ho hose. Amakamba azatangwa muri iri rushanwa ni irya Miss Rwanda, Igisonga cya mbere n’icya kabiri, ikamba ry’ufite umushinga udasanzwe ‘Most Innovative Project’.

Ikamba ry’umukobwa ufite impano ‘Talent Winner’, ikamba ry’umukobwa ukunzwe ‘Most Popularity’, ikamba ku mukobwa wabaniye neza abandi ‘Miss Congeniality’, ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss Photogenic’ ndetse n’ikamba rya Nyampinga w’Umurage ‘Miss Heritage’.

Muri Miss Rwanda uburebure n’ibiro ntibizongera gushingirwaho mu kwemeza umukobwa wemererwa guhatana muri iri rushanwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, kuri Kigali Marriott Hotel habereye inama nyunguranabitekerejo yahuje abanyamakuru n’abayobozi b’iri rushanwa rya Miss Rwanda riri hafi guha ikaze abakobwa bifuza kurihatanamo.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bwahisemo gukuramo uburebure, ibiro, no kongera imyaka kugira ngo bahe amahirwe abakobwa benshi basoje Kaminuza bavugaga ko hari ingingo zibagonga.

Bavuze kandi ko ari mu rwego rwo kujyanisha n’amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi, kuko ntayo adashingira ku burebure, ibiro ndetse ko imyaka bashingiraho igeze kuri 28 y’amavuko nk’uko nabo babikoze.

Bati “Turashakisha umukobwa ugomba kubera abandi intangarugero. Uyu mwaka rero ikintu cya mbere twakoze ni uguhuza n’intego n’intumbero za Miss Rwanda ariko kandi bikajyana n’ibyo abandi bagenderaho ku rwego mpuzamahanga.”

“Ibyo twagenderaga byarahindutse kubera ko ‘dusaba intego yacu iri ku bakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 28 barimo abasohoka muri Kaminuza, aba kwiga hanze bose ugasanga bari muri iyo myaka. Wareba ugasanga 25 hari ukuntu yasaga nk’ibasiga. Kandi wareba amarushanwa mpuzamahanga ugasanga agarukira ku myaka 28 niyo mpamvu twashyizemo iyi myaka ijyanye n’abakobwa dushaka.”

Amajonjora yo gushakisha umukobwa uzambikwa rya Miss Rwanda 2021 azatangira ku wa 09 Mutarama 2021 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 16 Mutarama 2021 iri rushanwa rizerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ku wa 23 Mutarama 2021 iri rushanwa rizabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ku wa 30 Mutarama 2021 rizabera mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba naho tariki 06 Gashyantare 2021 hatorwe abakobwa bo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Miss Rwanda mu 2014 yatangiranye intego yo gutuma iba igikorwa ngaruka mwaka, gutuma imenyekana ku ruhando mpuzamahanga no gutuma ikorwa ariko hashingiwe ku muco uko iminsi ihita igasimbura indi.

Miss Rwanda iri mu bihugu 10 bya mbere bihemba neza abakobwa bayitabira ku Isi. Muri Afurika, Miss Rwanda iza ikurikira Afurika y’Epfo mu mitegurire.

Iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umukobwa no gutuma aba intangarugero ku bandi bakobwa.

Miss Nishimwe Naomie n'ibisonga bye Umwiza Phionah na Umutesi Denyse baritegura gutanga amakamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND