RFL
Kigali

Gakwaya Celestin yasabye anakwa umukunzi we Moreen Mutesi yise 'Isôoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2020 16:47
1

Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka muri sinema nyarwanda yasabye anakwa umukunzi we Mutesi Moreen mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 06/12/2020. Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo ab'amazina azwi nka Mike Karangwa, Benimana Ramadhan (Bamenya), Aline Gahongayire n'abandi.



Kuwa Kane tariki 03 Ukuboza 2020 ni bwo Celestin na Moreen basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye muri Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama. Nk'uko Nkaka yabitangarije InyaRwanda.com, gusezerana imbere y'Imana bizaba ku wa Gatandatu w'iki cyumweru turimo, tariki 12/12/2020.

Gakwaya wamamaye cyane muri filime 'Serwakira' yakinnyemo yitwa Nkaka, aherutse kubwira INYARWANDA ko umukunzi we Mutesi Moreen ari umukobwa w'uburanga unafite indangagaciro nyarwanda hakiyongeraho n'iza Gikristo. Ati "Mutesi ni uko hejuru y'uburanga hiyongeraho indangagaciro nyarwanda n'iza Gikristo". 

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, Gakwaya Celestin yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko umukunzi we Mutesi Moreen ari isoko idudubiza urukundo. Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp status, yagize ati "Ese nkwite nde? Sinakwita Mutesi kandi abakwibarutse barabyeretswe mbere na Rurema. Ninkwita umutegarugori sinzaba ngiye kure n'ibyo uwaguhanze yahamirishije kukuzana ku isi none akaba ampaye kukwegukana mu magana y'abari baraguhanze amaso bose bahigira kukwegukana hari n'abashakaga kukugira umuhigo".

"Ndakwita isoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze bitaha muri roho yagukunze igahumurizwa n'inseko yawe izira uburyarya ukitwa urumuri rumurikira umutima hato ngo udaterwa n'umwijima w'ahashize, ahubwo uhora uhazwa n'amagambo atari indyarya zisekana imbereka bamwe bakomora mu mpfunya zivuna umuheha zigata injishi inyambo zigatekeshwa n'umushiha wabo kandi nta mugayo iwabo ntatuze hahora umushiha. Tona utoneshwe mukazana wa Gakwaya nyina w'abanye. Nkwite nde koko?"

AMAFOTO YA CELESTIN & MOREEN MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA


Gakwaya hamwe n'umukobwa wamurutiye abandi bose, ati "Uri mwiza ukaba igitego mba ndoga Data Gakwaya"

Gakwaya arashima Imana mu buryo bukomeye kuba yarumvise isengesho rye

Gakwaya yitegereje iyi foto y'umukunzi we amagambo ashira ivuga ati "No comment"

Iyi foto ya Moreen niyo Gakwaya yifashishije yandika munsi yayo amagambo maremare y'imitoma yibaza izina amwita

Gakwaya ati "Mbwira ndakumva mugore mwiza kandi nzahora numva iriva iwawe kuko narihariye igicumbi mu mutima ugukunda. Uri mwiza ukaba Igitego Mutarutwa"

Abasore n'inkumi bambariye Gakwaya mu bukwe bwe yabise 'Imfura cyane'

Gakwaya ati: "Naje nkugana ngusaba ijambo uti 'uwarikwambura abure ubugingo', nsabye umubano uti 'sinakwima icyo wagabiwe n'uwaguhanze', nanjye nti 'ese mwari mwiza ko nagukunze' uti 'ubanza iyacu iterera kimwe', none dore bibaye impamo ngo witwe umutegarugori nyina w'abanjye"

"Shira inyota n'impumu utuze wumve urwo ngukunda, dore imiryango yateraniye guhuza amarembo bati amashyo,...."

"Uwo umutima ukunda kandi ukamwishimira kunda ukundwe maze utuzwe mu gicumbi cyawe mu mutima wagabiwe"

Gakwaya yasabiye umugisha mwinshi 'Parrain' we ati 'Imfura cyane, Uwiteka ajye aguhira muri byose Mubyeyi'

Gakwaya aricinya icyara kuba agiye kurongora umukobwa wanyuze umutima we

Gakwaya hamwe na mushiki we afata nka nyina, yamushimiye ko yagiye ababwira amabanga yose ndetse akaba amushyingiye

Gakwaya ati "Ndagukunda birenze igipimo"

Aline Gahongayire ari mu bitabiriye uyu muhango-ibintu byakoze ku mutima wa Gakwaya wavuze ati "Nta banga, nanyuzwe no kubana nawe umunezero mfite sinawuhisha"


Mike Karangwa n'umugore we ni bamwe mu bitabiriye ubukwe bwa Gakwaya ufata Mike nka 'Manager' we

Rev. Pastor Edithe n'umuramyi Aline Gahongayire

Umukinnyi wa Filime Bamenya (Iburyo) ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe bishimisha cyane Gakwaya wahise amwizeza ko nawe azitabira ubwe

Uyu mwali, Gakwaya amwita 'umukobwa we w'ibihe byose'

"Umurundi ati 'ninde ufite nk'aba tugahiga'? Abo Rugira yahaye ubutoni bwe"

"Rurema ni we muhanzi wakuremye akagena n'ahazaza ni we umpaye kwitwa uwawe nawe ukaba uwanjye. Ni we mugenga ugena ibikwiye agahoza intimba yashenguye umutima muziranenge"

Gakwaya na Mutesi ubwo berekanwaga mu rusengero


Gakwaya ati "Ahwiiiiiiiiiiiiiiii"


Celestin na Moreen basezeranye mu Murenge mu minsi micye ishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DODOSI1 month ago
    BIRARENZE KWAGA KWAYA PE.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND