RFL
Kigali

Urutonde rw’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda basoje umwaka wa 2020 bafite abakunzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/12/2020 13:46
1


Uyu mwaka n’ubwo utabaye mwiza muri rusange kubera icyorezo cya COVID-19, usize inkumi zagiye zihatana mu irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye zibonye abasore bazibenguka bamwe bazambika impeta, abandi bagatera ivi bakazisaba ko kuzabana nabo akaramata.



Miss Mwiseneza Josiane


Ni umwe mu bakobwa batazibagirana mu mateka ya Miss Rwanda. Yeretswe igikundiro na rubanda nyamwinshi kuva Miss Rwanda 2019 yatangira kugeza isoje ari nabwo yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe Miss Popularity 2019.

Ntibyatunguye abantu kuko yari afite benshi bamushyigikiye baba abo hanze ndetse no mu gihugu ahanini abari bamuri inyuma bashimishwaga n’icyizere yigiriye kuko yagaragaraga nk’umukobwa waturutse kure mu cyaro kandi ni nako mbyari bimeze.

Inkuru ye mu rukundo ntiyigeze ivugwa cyane mbere y'uko atererwa ivi, gusa nawe uyu mwaka wamubereye umunyenga w’urukundo.


Tariki 15 Kanama 2020 ni bwo yaterewe ivi n’umusore witwa Tuyishimire Christian bakunze kwita Fella bivugwa ko hashize imyaka ibiri bakundana. Ibi birori byabereye mu karere ka Musanze kuri Fatima Hotel binahurirana n’isabukuru y’uyu mwari y’amavuko.

Mu minsi ishize uyu mukobwa aherutse guhindura idini yasengeragamo (Eglise Presbyterienne) yakirwa muri Kiliziya Gatorika. Icyo gihe abatari bake bavuze ko ashobora kuba ahindukiriye umusore bakundana, gusa yirinze kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru. Kugeza ubu aba bombi bakunze kugaragaza ko urukundo rwabo ari ikibatsi n’ubwo ntawe uramenya igihe bazarushingira.


Christian na Josiane baritegura kurushinga

Mukeshimana Yvette


Undi twagarukaho ni Mukeshimana Yvette witabiriye Miss Rwanda 2020 wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Sintex nyuma bakaza gutandukana. Iyi nkumi yahataniraga guserukira intara y’amajyaruguru yumvikanye cyane mu itangazamakuru ashinja Miss Umutesi Jolly wari mu bagize akanama nkemurampaka kuba ataramuteze amatwi ngo yumve umushinga we wari ujyanye no kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

Uyu mwaka wa 2020 usize Mukeshimana Yvette nawe yambitzwe impeta y’urukundo n’umukunzi we Musoni Gedeo yasimbuje Sintex. Ni mu birori byabereye Chillax Nyarutarama tariki 4 Nzeri 2020 byitabirwa n’inshuti zabo. Aba bombi kugeza ubu bari mu munyenga w’urukundo duherutse kugirana nabo ikiganiro.

REBA HANO IKIGANIRO BAHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA

Yvette na Gedeon bari mu munyenga w'urukundo aho bitegura kurushinga

Mushambokazi Jordan


Mushambokazi yahatanye muri Miss Rwanda 2018. Ari mu rukundo n’umusore avuga ko ari, uw’inzozi ze witwa Mbonyumuvunyi Karim wamaze gufata irembo ndetse akanamwerakana mu idini rya Islam mu muhango wari witabiriwe n’inshuti zabo.

Hashize iminsi bashyize hanze impapuro z’ubutumire zigaragaza ko bazakora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye. Uyu musore ugiye kurushinga na Mushambokazi yagiye akundana n’abakobwa bazwi muri Show Biz nyarwanda. Yigeze kugirana ubucuti bwihariye n’umuraperikazi Young Grace.


Impapuro z'ubutumire zigaragaza ko ubukwe bwabo buzaba iminsi ibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutuzo1 year ago
    mumeze neza kdi muzadusure





Inyarwanda BACKGROUND