RFL
Kigali

Abahanzi batubanjirije ntibaduharuriye inzira none turi kuvunika-SAT B

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:7/12/2020 18:39
1


Bizimana Aboubakar Karume umaze kumenyekana nka SAT-B ni umuhanzi uhagaze neza mu muziki w’i Burundi. Ni nyiri Empire Avenue ikora ibikorwa bitandukanye bya muzika harimo studio n’ibindi ariko yasobanuye ko we na bagenzi be babuze abahanzi babaharurira inzira none barirya bakimara.



Uyu muhanzi w’imyaka 31 afite album ebyiri ari zo Iwacu, Satura na EP yitwa Romantic Sound aherutse gushyira hanze inariho indirimbo yakoranye na Meddy. SAT-B mu myaka itandatu ishize yamamaye nyuma y’indirimbo 'Satura amabafle'. Mu 2012 yakoranye na Tom Close indirimbo yitwa 'Nkingurira', mu 2015 yaje mu Rwanda akorana indirimbo 'Generation Moto moto' na Nizo Kabosi.

Mu kiganiro ‘The Mash- up’ cya City Radio gikorwa na Mily afatanyije na Veejay Sean cyatambutse ku ya 6 Ukuboza 2020, SAT-B yasobanuye byinshi birimo urugendo rwe rwa muzika aho yavuze ko yifuza kugeza kure umuziki w’u Burundi. Yanakomoje k'uko yahuye na Meddy bakoranye indirimbo itagira amashusho ku bwo kuburana.


Sat-B ati "Meddy uko twahuye rero twahujwe n’umunyarwanda witwa I Know, ni umudiaspora ari hanze’’. Yamusabye kumuhuza na we noneho SAT B bamaze kumenyana barahura na we asanga Meddy ni umuntu mwiza nk'uko yakomeje abivuga. SAT-B asanga umuziki warahindutse ku buryo na we ari gukora umuziki ugezweho n'ubwo bitamworoheye.

Sat-B ati "Biradusaba ingufu nyinshi cyane kuko abari imbere yacu ntibaduharuriye inzira". Yanagarutse ku ndirimbo ze 7 ziri kuri EP (Extended Play) yitwa Romantic Sound aherutse gushyira hanze yizeye ko izamugeza kure bitewe n'uko iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bazwi barimo Meddy na Herbert Skillz utunganya imiziki muri Uganda. SAT-B azwiho kumenya kwandika neza indirimbo, kubyina ndetse no gukoresha neza ijwi mu ndirimbo z’urukundo.

REBA HANO INDIRIMBO 'BEAUTIFUL' SAT-B YAKORANYE NA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Paul erick2 years ago
    2000





Inyarwanda BACKGROUND