RFL
Kigali

Hatangajwe abanyempano 15 batarengeje imyaka 16 bageze kuri Final y'irushanwa rya Stars For Jesus 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/12/2020 12:24
0


Tariki ya 10 Ugushyingo 2020 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro irushanwa 'Stars For Jesus 2020' ry'abana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko bafite impano mu kuririmba, gucuranga no kubwiriza. Nyuma y'uko benshi biyandikishije, hakaba amajonjora y'ibanze mu byiciro byose, kuri ubu hatangajwe abana 15 bageze kuri Final y'iri rushanwa.



Kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020 ni bwo Shiloh Tv yateguye iri rushanwa yatangaje urutonde rw'abanyempano 15 bageze kuri Final y'iri rushanwa. Hatangajwe abanyempano bahize abandi buri cyiciro (hamwe hari 5, ahandi 4, ahandi 6), mu gihe kuri Final hazahembwa abanyempano batatu muri buri cyiciro. Bazahembwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho ndetse hari n'amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko hazatangwa n'amafaranga kuri buri mwana uzaza muri batatu ba mbere.

Abanyempano batanu bari mu cyiciro cyo kubwiriza ni; Benjamin Mpagazehe w'imyaka 13 usegera ADEPR Byumba, Manishimwe Placide w'imyaka 14 usengera Shiloh Prayer Mountain church, Hirwa Benie Christella w'imyaka 7 usegera ADEPR Nyarugenge, Irakiza Dorcas w'imyaka 13 usengera ADEPR na Shema Shalom Plamedi w'imyaka 11 usengera Shiloh prayer mountain church. 

Abanyempano bane bari mu cyiciro cyo gucuranga ni: Manzi Thecqiero w'imyaka 9 usengera muri ADEPR, Numa Ian w'imyaka 11 usengera(Shiloh Prayer Mountain church, Shukuru Jackson w'imyaka 15 y'amavuko usengera mu Badivantiste na Mahoro Kevine (Drum) w'imyaka 15 usengera mu itorero rya ADEPR.

Abanyempano batandatu bari mu cyiciro cyo kuririmba ni: Manzi Thecqiero w'imyaka 10 usengera muri ADEPR Gatenga, Uwase Esther w'imyaka 12 usengera muri Anglican, Itsinda One Family One Vision (umukuri muri bo afite imyaka 11) bakaba basengera Bethesda Holy church, Ntiharirizwa Carmella w'imyaka 13 usengera ADEPR Rwimbogo, Ineza Blenda Doreen w'imyaka 10 usengera Shiloh Prayer Mountain church na Mugisha Frank w'imyaka 11 usengera muri ADEPR.


Bamwe mu bagize Akanama Nkemurampaka mu irushanwa Stars For Jesus

Final y'iri rushanwa izaba kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 ibere mu Mujyi wa Kigali kuri Scheba Hotel kuva saa kumi z'umugoroba. Hazabaho kurushanwa mu kuririmba, kubwiriza no gucuranga ibicurangisho bitandukanye, hanyuma batatu bazahiga abandi muri buri cyiciro abe ari bo bahabwa ibihembo. Akanama mpemurampaka k'iri rushanwa kagizwe n'Umuhanzikazi Annette Murava, umuhanzi Mandela ndetse na Jacky Flower & Jack Musonera bakora ibiganiro kuri Shiloh Tv.

Stars For Jesus yaherukaga kuba mu mwaka wa 2015-ibisobanuye ko yongeye kuba nyuma y'imyaka 5. Irushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2020 ryateguwe na Shiloh Tv, Televiziyo ikorera kuri Interineti, y'itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete. Ni televiziyo yatangijwe n'urubyiruko rwo muri iri torero mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ikaba itumira ikanakorana ibiganiro n'abantu bo mu matorero atandukanye nta n'umwe iheje. Mu gihe gito imaze, benshi barayishimira ivugabutumwa ikora.

Kuri ubu Shiloh Tv, umurongo ukorera ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, imaze amezi umunani gusa itangijwe, yatangije igikorwa cyiswe 'Stars For Jesus Talent Detection', akaba ari irushanwa rigamije kuvumbura impano zicyihishe mu bana bato batarengeje imyaka 16 y'amavuko. Ni irushanwa ryubakiye ku murongo wo muri Bibiliya mu Imigani 22:6 havuga ngo "Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo". Abategura iri rushanwa bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose rikazajya riba buri mwaka.


Urutonde rw'abana bageze kuri Final ya Stars For Jesus

Abanyempano 4 bahatanye mu cyiciro cyo gucuranga


Abanyempano batanu ba mbere mu cyiciro cyo kubwiriza


Abanyempano bahatanye mu cyiciro cyo kuririmba


Final ya Stars For Jesus izaba kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND