Mbere ya 2017 byari bigoye kubona umuhanzi nyarwanda yiharira urubyiniro nk’umuhanzi mukuru atari kumwe n’ibyamamare by’i Mahanga mu rwego rwo gukurura abafana no kwinjiriza ba nyir’igitaramo amafaranga menshi. Muri Uganda iyi ngeso naho yahageze basigaye bahemba menshi Diamond Platnumz nyamara abarimo Chameleone bahari.
Ikinyamakuru kitwa Chano8.com gifite inkuru igira iti: ”Abahanzi bo muri Uganda bababajwe bikomeye n’igifurumba cy’amafaranga yahawe Diamond Platnumz”.
Muri iyi nkuru y’iki kinyamakuru isobanura ko Diamond Platnumz w’imyaka 31 y’amavuko umaze imyaka 10 ari icyamamare yari yahawe amashilingi ya Uganda asaga Miliyoni 165 mu gitaramo kitwa Kampala City Carnaval Charty cyo mu 2017. Ayo mafaranga ntabwo yarimo ayo kwishyura ikipe y’abamufasha bose ndetse n’urugendo n’aho agomba kuba byagombaga kwishyurwa.
Igiteye agahinda ni ikihe?
Za miliyoni 165 z’amashilingi ya Uganda yahawe Diamond abahanzi bo muri Uganda bose bitabiriye icyo gitaramo bagabanye Miliyoni 20 z’amashiringi gusa. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bukimara kubona ko abahanzi batangiye kwitotomba bitewe no gusuzugurirwa mu gihugu cyabo hakubahwa abahanzi b’abanyamahanga, ubwo buyobozi bwanditse bugira buti:
”Murabizi ko twatangije iki gitaramo kubera mwebwe mukwiriye
kwiga gushimira mwibukeko mu ntangiriro mwebwe (abahanzi) mutari ku rwego rwo
kuducururiza no gukurura abaterankunga ndetse n’umubare w’abafana wari muke
twabijeje ko nihaboneka abaterankunga tuzabongerera igiciro none mutangiye
kubona ibintu bigenda neza murasakuza”. Iyi nyandiko yashyizwe ku rukuta rwa
Facebook rwa Dr Hilderman.
Umuhanzi witwa Double Bed Mazongoto na we ntiyaripfanye arangije arandika ati: ”Ariko buriya abahanzi b’abanyamahanga muzana batanga imisoro muri Kampala nonese kuki Diamond mwamwishyuye menshi nibura ntimunishyure kimwe cya kabiri abahanzi b’abagande?”
Mu Rwanda amateka yatangiye
guhinduka mu 2017
Mu gusobanura neza ko mbere ya 2017 byari bigoye usibye ko nta n’ibyabayeho ko umuhanzi w’umunyarwanda aba umushyitsi mukuru mu gitaramo gikomeye, urugero sosiyete ikomeye ya EAP itegura ibitaramo bisoza umwaka kuva mu 2009 kugeza muri uwo mwaka twavuze hejuru, abahanzi b’abanyamahanga nibo bahabwaga urubyiniro bagaragiwe n’abahanzi b’abanyarwanda.
Nana Richard Abion wamamaye nka Fuse ODG (Ghana) umuhanzi
wavutse mu 1988 akaba atuye mu Bwongereza ubwo mu 2012 yakoraga indirimbo
Azonto afatanyije na Tiffany ikamamara cyane ni we wari umuhanzi mukuru muri
East African Party 2013.
Abahanzi barimo Radio na Weasel (Uganda), Kidumu (Burundi), Mr Flavor (Nigeria), Julian Kanyomozi (Uganda), Amani (Kenya), HB Toxic (Uganda), Konshens (Jamaica), Diamond Plutnumz (Tanzania), Big Farious (Burundi), Alikiba (Tanzania) Blue3 (Uganda), na Sheebah (Uganda) bari mu basimburanye kuri rwa rubyiniro bagaragiwe n’abahanzi nyarwanda.
Nk'ubu mu mwaka wa 2011 East African Party yabaye ku nshuro ya gatatu iki gitaramo kitabiriwe n’abahanzi bakomeye barimo Miss Triniti ukomoka muri Amerika, General Ozzy (Zambia) Rachel K (Uganda) Radio na Weasel (Uganda) na Kidum (Burundi). Muri uwo mwaka abahanzi nyarwanda barimo King James, Miss Jojo na Tom Close nibo baririmbye muri icyo gitaramo.
Umuhanzi The Ben ni we waciye agahigo ko kwerekana ko abahanzi nyarwanda bakwizerwa mu bitaramo bikomeye kandi bikinjiza. Mu 2017 nibwo Mugisha The Ben yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party kiba buri mwaka iyo ugana ku musozo. The Ben yari amaze imyaka irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda bitewe n'uko yabaga akanakorera umuziki muri Amerika.
Kompanyi ya EAP imaze kubona ko umuhanzi w’umunyarwanda yakurura abafana mu 2018 hatumiwe mugenzi we Meddy. Ku ya 31 ukuboza 2019 The Ben yongera guhabwa amahirwe yo gutaramira abanyarwanda.
Ariko rero igitaramo giheruka kitwa ”Kwita izina" Concert cyari cyatumiwemo umuhanzi NE-YO umunyamerika wamamaye bitewe n’ijwi riherekezwa no kubyina. Umwaka uragana ku musozo ari nako abahanzi nyarwanda barushaho gukora indirimbo zishimisha abakunzi b’umuziki nubwo bidahagije bakwiriye kwigira ku bateye imbere bakarushaho guhanga udushya dukurura abantu nko kumenya kubyina cyangwa se bagashaka ikipe bakorana ibibafasha dore ko kuririmba neza bitakiri iturufu.
Bwana Mushyoma Joseph uzwi ku kazina ka BouBou yigeze kuvuga ko itangazamakuru
ry’imyidagaduro mu Rwanda rigira uruhare runini mu kudatuma abahanzi nyarwanda
bamenyekana ngo bahabwe agaciro nk’ako baha abanyamahanga. Yasabye rya
tangazamakuru guteza imbere umuziki nyarwanda noneho abategura ibitaramo nabo
bakabona aho bahera batumira abahanzi nyarwanda nk’abashyitsi bakuru mu
bitaramo bikomeye.
TANGA IGITECYEREZO