RFL
Kigali

Miss Yasipi ahatanye mu matora yo kuri internet afite 50% mu kwemeza uzaba Miss Africa Calabar 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2020 16:34
0


Umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, we n’abandi bakobwa 19 bahatanye mu matora yo kuri internet yahawe amanota 50% azashingirwaho hemezwa uwegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020.



Aba bakobwa uko ari 20 batangiye gutorwa kuva mu minsi ishize. Ndetse Miss Uwihirwe Yasipi afite amajwi y’abamutoye bageze kuri 46. Ni mu gihe gutora bisaba idorari rimwe akabakaba mu manyarwanda hafi 1000 Frw.

Gutora kuri internet bifite amanota 50%, umwiherero wahawe amanota 10% n’aho abagize akanama nkemurampaka bafite amanota 40%; byose hamwe bikaba amanota 100% azasiga hamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.

Mu mwiherero w’aba bakobwa hazarebwa indangagaciro na kirazira; imibanire n’abandi, ubwenge, urugwiro, ibikorwa byiza, ubwiza, uko umukobwa agaragara ndetse n’uko aberwa n’imyambaro isanzwe.

KANDA HANO UTORE UMUNYARWANDAKAZI YASIPI MURI MISS AFRICA CALABAR

Mu mwiherero kandi akanama nkemurampaka kazahitamo uhiga abandi, uhiga abandi muri siporo n’uhiga abandi mu kugira impano.

Abakobwa 10 ba mbere bazabazwa n’Akanama Nkemurampaka hakurwemo batanu nabo babazwe hakurwemo uwegukana ikamba ndetse n’ibisonga bye.

Abakobwa 20 bahatanira kuvamo Miss Africa Calabar ni Amel Kader (Aligeria) Olebogeng Moje (Botswana), Michèle Ange Minkata (Cameroon), Fanelie Riziki (RDC), Mekilt Tezera (Ethiopia), Fairuza Nabia Sulleman (Ghana), Tacy Gemma A. (Kenya), Vuyiswa Tonono (Malawi).

Soukaina Chouad (Morocco) Julita Kitwe Mbangula (Namibia), Hani Abdi Gass (Somalia), Mosiah Tau (South Africa), Alice Iullo (South Soudan), Jasintia MAKWABE (Tanzania), Brenda KANKOUE-AHO (Togo), Sarra Sellimi (Tunusia), Hannah Chiwenda (Zambia) na Ashley Morgen (Zimbabwe).

Abategura iri rushanwa bavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azamenyekana mu muhango ukomeye uzaba ku wa 27 Ukuboza 2020, muri Leta Cross River State, ho mu gihugu cya Nigeria.

AMAFOTO Y'ABAKOBWA 20 BAHATANIYE IKAMBA RYA MISS AFRICA CALABAR 2020

Uwihirwe Yasipi Casimir

Ndah Gift (Nigeria)
Julita Kitwe Mbangula (Namibia)
Soukaina Chouad (Morocco)
Vuyiswa Tonono (Malawi)
Tacy Gemma A. (Kenya)
Fairuza Nabia Sulleman (Ghana)
Mekilt Tezera (Ethiopia)
Fanelie Riziki (RDC)
Michèle Ange Minkata (Cameroon)
Olebogeng Moje (Botswana)
Amel Kader (Aligeria)
Hani Abdi Gass (Somalia)
Mosiah Tau (South Africa)
Alice Iullo (South Soudan)
Jasintia MAKWABE (Tanzania)

Brenda KANKOUE-AHO (Togo)
Sarra Sellimi (Tunisia)
Hannah Chiwenda (Zambia)
Ashley Morgen (Zimbabwe)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND