RFL
Kigali

MU MAFOTO 40: Itangwa ry’ibihembo bya ‘Service Excellence Award’ byegukanwe na Sky Net, StarTimes n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2020 14:18
0


StarTimes sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televizito, ikigo gifasha abantu gutwara ubutumwa n’indi mizigo cya Sky Net Worldwide Express Ishami ry’u Rwanda [Sky Net Rwanda], ni bimwe mu bigo byashimwe nk’indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze ku babigana mu mwaka wa 2020.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020, muri Hotel Park Inn yo mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bizwi nka ‘Service Excellence Award’ bitegurwa n’ikigo Kalisimbi Events kimaze igihe gitegura ibi bihembo. Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye byakirana yombi abakiriya babo. Ni ku nshuro ya Gatanu ibi bihembo byari bitanzwe.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yavuze ko batanga ibi bihembo kugira ngo bashime ibigo bikora neza bitanga serivisi nziza ku babagana ndetse bahwiture n’ibindi bigo kugira ngo bashyire imbere gutanga serivisi nziza.

Ati “…Twaje kugira ngo turebe ko twakunganira n’abatanga serivisi neza iyo babonye icyo gihembo birushaho no kubatera imbaraga zo gukora neza cyane na ba bandi biraraga bakikubita agashyi.”

Ibi bihembo bitangwa hifashishijwe amatora yo kuri internet afite 40% n’akanama nkemurampaka gafite 60%.

Muri ibi bihembo bya ‘Service Excellence Awards’, ikigo Sky Net cyegukanye igihembo nk’ikigo cyatanze serivisi nziza zo gutwara neza ubutumwa n’imizigo mito n’iminini [Courier Service Provider of the Year].

Sky Net yatangiriye mu Mujyi wa Miami mu 1972 nyuma iza kujya no mu Bwongereza. Mu Rwanda yatangiye mu 1998 ifitwe n’ikigo Big Five Ltd iza kwegukanwa n’umunyarwanda Mbungo Yves Mao kuva mu 2014 kugeza n’ubu.

Umuyobozi wa Sky Net Rwanda, Mbungo Yves Mao, yavuze ko iki gihembo cyije gutuma barushaho gutanga serivisi nziza. Ati “Dufite gahunda yo kugeza serivisi nziza ku banyarwanda, byashimangiwe n’iki gihembo twegukanye no kuba aba mbere hano mu Rwanda. Ndizeza abanyarwanda ko ngiye gukuba inshuro nyinshi imbaraga nari mfite bitewe n’iki gikombe nahawe cyerekana ari njye wa mbere mu gihugu.”

Iyi sosiyete mu Rwanda yatangiranye abakozi 3, ubu igeze kuri 40. Ikorera mu bihugu bisaga 220 ku Isi, mu Rwanda gikorera mu turere 30. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyashimwe byihariye kuba serivisi nziza gikomeje gutanga muri ibi bihe bya Covid-19.

Startimes yegukanye igihembo mu rwego rw’abacuruza ifatabuguzi rwa Televiziyo, Ivuriro Legacy Clinic yegukanye igihembo mu cyiciro cy’amavuriro yigenga, Mango Telecom yegukanye igihembo cy’ikigo gitanga internet nziza, Access Bank yegukanye igihembo cya banki y’ubucuruzi y’umwaka.

Yego Innovision yegukanye igihembo cya ‘Transport Apps’, Euromart Supermarket yegukana igihembo mu maguriro manini atanga serivisi nziza, ikiganiro ‘Inzu y’ibitabo’ cya City Radio cyegukanye igihembo cya ‘Radio Talk Show’, Televiziyo Prime TV yegukanye igihembo cya Televiziyo y’imyidagaduro.

Ibigo bitandukanye byo mu Rwanda bashimiwe serivisi nziza bitanga ku babagana



Ikigo Sky Net cyegukanye igihembo nk’ikigo cyatanze serivisi nziza zo gutwara neza ubutumwa n’imizigo mito n’iminini [Courier Service Provider of the Year]



Startimes yegukanye igihembo mu rwego rw’abacuruza ifatabuguzi rwa Televiziyo

Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kalisimbi Events itegura ibi bihembo yavuze ko ibi bihembo bigamije gushimira abatanga neza serivisi no guhwitura abatabikora

Ikiganico ‘Inzu y’Itabaho’ cya City Radio gikorwa n’umunyamakuru Dashim cyegukanye igihembo cya ‘Radio Talk Show’

Byari ibyishimo bikomeye ku bigo byegukanye ibihembo bya ‘Service Excellence Award’







 

Ibihembo bya ‘Service Excellence Award’ byatanzwe ku nshuro ya Gatanu

Sina Gerard yegukanye igihembo cya ‘Food Processing Company of the year’

Vol Tech Ltd yegukanye igihembo muri ‘Service Excellence Award’



Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye muri Park Inn mu Mujyi wa Kigali

Ikigo KTN Rwanda gicuruza ibibanza mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyahawe igihembo

Ikigo Mall for Africa cyegukanye igihembo ku bwa serivisi nziza

Ibigo nka Simba Voyages, Gold Star Printing, La Mane n’ibindi byegukanye ibihembo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND