Kigali

Canada: Bright Patrick watangije injyana ya Hiphop muri Gospel yasohoye indirimbo nshya 'Kuva' irimo ijwi rya Bushali-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2020 22:38
0


Amateka yaranditswe! Ni we muhanzi watangije mu Rwanda mu buryo bweruye injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Niyo njyana yatangiriyemo umuziki ndetse na n'uyu munsi ayishikamijeho umutima. Uwo ni Bright Patrick Mugabe umuraperi w'umunyarwanda uri kubarizwa muri iyi minsi mu gihugu cya Canada.



Bright Patrick agitangira umuziki mu njyana ya Hiphop-Gospel abakristo benshi bo mu Rwanda ntibabyumvaga, gusa hari abandi bishimiye cyane umuhamagaro we wo guhimbaza Imana mu njyana ya Rap, bamusaba gukomeza no kudacika intege. Muri abo bamukomeje harimo n'Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza wanatangaje ko azakorana indirimbo n'uyu muraperi. Gusa kugeza uyu munsi iyo ndirimbo iracyategerejwe.

Nyuma y'indirimbo zinyuranye yakoze zigakundwa n'abatari bacye zirimo; 'Imbohe', 'Umucunguzi', Ndiho', 'L'Inverse', 'ID' yakoranye na Gaby Kamanzi, n'izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Kuva' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyirijwe muri Canada. Ni indirimbo iri mu njyana ya Trap, ikaba yumvikanamo ijwi rya Bushali umwe mu baraperi bashya bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bright Patrick yagize ati "Igitekerezo cyaje kwa kundi uba utekereza aho wavuye n'aho ugeze usa n'uwikorera igenzura (Evaluation), hanyuma numva amagambo yo muri iriya 'Chorus' (Inyikirizo) anjemo mpita nkomerezaho n'ibindi. Iyo wumvishe neza indirimbo ikora ku mpande zose aho mvugamo igihugu, ku bantu muri rusange ndetse ntibagiwe n'amatorero. Rero ikora no ku buzima busanzwe". 


Bright Patrick watangije injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Asobanura byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya iri mu njyana ya Trap, uburyo yatunganyijwe n'andi majwi yumvikanamo, Bright Patrick yavuze ko amajwi yayo (Audio) yakozwe na Dr. Nganji wo muri GrennFerry Music yamamariyemo abasore bakora injyana ya Kinya Trap. Yavuze ko muri iyi ndirimbo ye harimo na 'Back up voices' za Bushali. Yongeyeho ati "Recording yakozwe na studio ya hano (Canada) dukorana yitwa Jellifish Beats. Mixing na Mastering nanone ni Dr.Nganji wabisohoje". 

Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'inzu akorana nayo yo muri Canada yitwa 'Phase Four Production', ari nabo bamukoreye indirimbo ye 'L'inverse' yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko ubwo aherutse mu Rwanda yari yatangaje ko "uyu mwaka ari bwo nzagaruka neza mu muziki kuko nari maze kubona abantu tuzajya dukorana hano yaba audio ba videos nubwo muri rusange umwaka wabayemo ibibazo ariko ntitwahagaze n'ubu turakomeje". 

Bright Patrick ari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki nyuma y'imyaka itari micye yigeze kumara ahugiye ku masomo ye muri Canada. Nyuma yo kuyasoza agahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yanzitse umuziki we, ahera kuri '35 bars' yasohoye mu mpeshyi mu 2019 ubwo yaherukaga mu Rwanda. Yakomerejeho indirimbo yo kwibuka yise L’Inverse ayisohora muri Mata uyu mwaka. Kuri ubu rero akaba akurikijeho iyi nshya yise 'Kuva', akaba avuga ko azakomeza no gukora umwaka utaha wa 2021 uko Imana izamushoboza.


Bright Patrick yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yafatiwe muri Canada

REBA HANO 'KUVA' INDIRIMBO NSHYA Y'UMURAPERI BRIGHT PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND