RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda 10 umwaka wa 2020 usize bakurura cyane abakobwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/12/2020 16:47
3


Umwaka wa 2020 uragana ku musozo. Hari ahabanzi basoje uyu mwaka bari ku isonga mu bakuruye abakobwa n'abagore ku mbuga nkoranyambaga no mu bihangano byabo. Kuri uru rutonde turareba abahanzi 10 ariko bakoze muri uyu mwaka kuko abatarigaragaje ntabwo bari buzemo.



1.Meddy


Umuhanzi Ngabo Jobert Meddy ukora injyana ya R&B unafatwa nk’umuhanzi uyoboye muri iyo njyana mu Rwanda ni umwe mu bakundwa cyane n’abakobwa n’abagore muri rusange. Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 638 usanga abenshi bagira icyo bavuga ku byo apostinga ari ab'igitsinagore. Amafoto ye usanga ari muri za telefoni z’abakobwa batari bacye yewe n’abagore bakuze usanga bamukunda cyane. 

Mu bitaramo uyu muhanzi akora yaba hano mu Rwanda n’ahandi usanga umubare munini witabira uba ari abakobwa. Meddy ufite imyaka 31 y’amavuko yamenyekanye mu 2007 ariko muri uwo mwaka ni nabwo yakoze igitaramo cye cya mbere. Meddy indirimbo 'Amayobera' ni yo yamwaguriye amarembo y’ubwamamare ariko yari akiga mu mashuri y’isumbuye muri La Colombière aho yigaga mu mwaka wa nyuma. 

Meddy usigaye ujya mu gitaramo kikitabirwa n'imbaga y'abantu benshi ndetse na tike zigashira mu ntangiriro, yigeze kujya mu gitaramo azi ko akunzwe birangira hitabiriye abantu batarenze 20, icyo gihe yari afite indirimbo imwe 'Ämayobera'. Uyu muhanzi n'ubwo yerekanye umukunzi we mu mwaka wa 2019 witwa Mimi ntibibuza ab’igitsinagore kumukunda cyane. Meddy iyo ashyize ikintu kuri Instagram ye usanga abakobwa aribo benshi bagira icyo bavuga kurusha abandi.

2. The Ben


Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na we iyo uvuze Meddy hafi haba hagomba kuza The Ben. Mu 2007 ni bwo Tom Close yafashe ukuboko The Ben amuhesha umugisha wo kwamamara kugeza ubu aho usanga na we ubwe abyivugira ko Tom Close yamubereye umugisha. The Ben bitewe n’igihagararo cye, uburyo aremetse ndetse n’ijwi rye biri mu bimufasha kwigarurira imitima y’ab’igitsinagore batari bacye bakunda bihebuje indirimbo ze.

3. Christopher Muneza


Ku myaka 26 y’amavuko, Christopher ni umwe mu bahanzi bamamaye bakiri bato kubera ijwi rye, imyandikire ye n'ukuntu agaragara. Uyu muhanzi yaba mu bitaramo akora ndetse n'ibindi bikorwa bye usanga ab’igitsinagore ari bo benshi bamukunda cyane. Indirimbo ze zuzuye imitoma zinakoreshwa cyane mu bukwe ziri mu zimufasha kwigwizaho abakobwa benshi. Kuva mu 2012 kugeza ubu Christopher ari mu bahanzi n'ubundi bakurura abakobwa cyane bitewe n’ukuntu agaragaraga ndetse n’ijwi rye.

4.Nick Dimpoz


Nick Dimpoz ni umosore wamamaye mu gukina filime ari na zo zaje kumuha igikundiro. Bitewe n’imiterere ye (Physical appearance) n'imikire ye muri filime ndetse n'ijwi rye, biri mu bituma benshi bamukunda cyane cyane ab'igitsinagore. Ni umwe mu bakinnyi ba filime bifashishwa n’ibigo by’ubucuruzi. Usibye kuba akina filime anakora umuziki.

5. Buravan


Yvan Buravan ubusanzwe yitwa Dushime Burabyo, ku myaka 25 y'amavuko, amaze kuba mu bahanzi bo mu Rwanda bakunzwe cyane by'umwihariko akaba umwe mu bakundwa cyane n’abigitsinagore. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane u Rwanda rufite. Buravan afite inzozi ku kuzaba wa muhanzi bavuga igihugu akaba ari we wumvikana mbere y’ibindi nka Diamond Alkiba ndetse n’abandi.

6. Andy Bumuntu


Kuri iyi foto umwe ni Pamela Uwicyeza ndetse na Bayera Nisha Keza bigeze kuvuga ko bakunda byasaze Andy Bumuntu nyamara atanabazi. Pamela we yanavugaga ko Bumuntu afite amaso meza n'ijwi ryiza. Uwase Lydia wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, mu mwaka wa 2018 yareruye avuga ko akunda byo gupfa Andy Bumuntu. Umuhanzikazi Jody na Miss Iradukunda Liliane nabo bigeze gutangaza ko bakunda cyane Andy Bumuntu. Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bidashidikanwaho bakundwa cyane n'ab'igitsinagore bitewe n'uko agaragara inyuma, ijwi rye, ubuhanga bwe n'ibindi.

7. Cyusa Ibrahim


Cyusa Ibrahim Murumuna wa Paul Van Haver wamamaye nka “Stromae”, mu gihe amaze akora umuziki wa gakondo ni umwe mu bafite igikundiro mu b'igitsinagore. Umuziki we uri mu bikurura benshi bitewe n'imiririmbire ye n’uburyo agaragara. Cyusa si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye. 

Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.

8. Yverry


Rugamba Yverry umaze kumenyekana nka Yverry yamenyekaniye ku ndirimbo 'Uragiye' ari nayo yamwaguriye amarembo y’ubwamamare. Uyu musore ajya ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga akavugisha benshi cyane cyane ab'igitsinagore bitewe n’ukuntu aba agaragara. Gukundwa kwe byashimangiwe n’igihe yamurikaga umuzingo we ndetse kiri mu bitaramo byitabiriwe cyane. Haje abantu benshi cyane ariko wakwitegreza ugasanga umubare munini ni abakobwa n'abagore-ibisobanuye ko bamukunda cyane.

9. Mbonyi Israel


Israel Mbonyicyambu uherutse kuzuza ibihumbi 100 by'abantu bakurikira ibihangano bye kuri Youtube, akora indirimbo zo guhimbaza Imana. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n’abigitsinagore bitewe n’ubuhanga agaragariza mu ijwi rye ndetse n’ukuntu agaragara. Mu bitaramo bye usangamo umubare munini w'abakobwa n'abagore kurusha uw'abasore n'abagabo. Yavutse ku itariki ya 20/05/1992, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Yageze mu Rwanda mu 1997.

10. Davis D


Icyishaka David uzwi mu muziki nka Davis D ari mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n'abiganjemo ab'igitsinagore bitewe ahanini n'uko agaragara inyuma, imiririmbire ye n'imyandikire ye. Ku mbuga ze nkoranyambaga, benshi mu bashyira ibitekerezo ku mafoto aba yashyizeho, niwitegereza neza urasanga ari ab'igitsinagore.

Abahanzi 10 twashyize kuri uru rutonde, benshi muri bo baririmba indirimbo z'urukundo. Twashingiye ku bantu banyuranye bagiye bihamiriza mu itangazamakuru ko bakunda aba bahanzi, abanyuza ibitekerezo byabo ku mafoto baba bashyize ku mbuga nkoranyambaga, tunareba abakoze cyane uyu mwaka wa 2020 kuko iyo urushijeho gukora ni nako abagukunda bakomeza kwishima ndetse bakiyongera cyane. Abaje kuri uru rutonde n'uko bakurikirana byakozwe mu bushishozi bw'umunyamakuru ashingiye ku bintu binyuranye twasobanuye haruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theogene nzamwita3 years ago
    kbx urwo rutonde nisawa meddy arayoboye
  • Gaby 3 years ago
    Muri uru rutonde NICK DIMPOZ NA ISLAEL MBONYI ntibakwiye kugaragaramo rwose. Nick niba hari nabo akurura abakurura nka actor muri City Maid apana mu buhanzi. Naho umukozi w'Imana rwose arakundwa ariko ntabwo akururra abakobwa.
  • baptista3 years ago
    njyewendababayekuba itahiwacu atabonetse(bruss,merodie)ndamwemerasana.





Inyarwanda BACKGROUND