RFL
Kigali

Inzozi Dj Miller yifuzaga kurotora: Nigihozo yavuze byinshi, ibyo ukwiye kuzirikana kuri Album ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2020 18:58
0


Nigihozo Hope yatangaje ko umugabo we Karuranga Virgille [Dj Miller] witabye Imana yari afite inzozi zo guteza imbere umuziki w’u Rwanda, akamenyekana, akanagira igikundiro cyihariye mu bahanzi bakora umuziki ku mugabane wa Afurika.



Dj Miller witabye Imana muri Mata 2020, yasize icyuho mu muziki w’u Rwanda. Ibikorwa bye by’umuziki yasize birakivugira, ndetse hari Album ye nshya yitwa ‘Shani’ yitiriye imfura ye y’umukobwa yamaze kumurikwa.

Ni mu gitaramo cyabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020. Cyahuriyemo abahanzi bakoranye indirimbo ziri kuri iyi Album ye ya mbere barimo abahanzi bashya mu muziki n’abawurambyemo.

Iyi Album iriho indirimbo 10 nka ‘Aiming for the Stars’ yakoranye na Ariel Wayz na Mike Kayihura, ‘Shani’ yitiriye Album ye yakoranye na Rita Kagaju, ‘No Wallah’ yakoranye na Peace Jolis, ‘You Got Me’ na Amalon, ‘Enjoyment’ yakoranye na Deejay Pius, Dj Marnaud na Dj Toxxyk ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Safi Madiba ari nayo ya mbere.

Dj Miller yari afite gahunda yo kuyimurika ku munsi yari kwizihiza isabukuru y’amavuko, ku wa 01 Ukuboza.

Producer Davydenko ni we watunganyije iyi Album. Avuga ko Miller yatumye ahura n’inshuti nyinshi, kuko hari abo yajyanaga nabo muri studio. Ko imyaka 10 yari ishize ari inshuti z’akadasohoka, ku buryo indirimbo zose yamukoreye atajyaga azimwishyuza. 

Mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda gikorwa na Luckman Nzeyimana, umugore wa Dj Miller, Hope Nigihozo yavuze ko uko umugabo we yari ameze hanze y’umuryango ari nako yari ameze mu rugo. Avuga ko yari umugabo w’umukozi, kandi ko umuhate yagaragaza ‘atari uwo yishakagamo’.

Nigihozo yavuze ko Dj Miller yashyiraga imbere ubuzima bw’umuryango we. Agashyira imbere cyane umuziki, byanatumye afata icyemezo cyo gukora Album akayihurizaho abahanzi benshi. Ati “Abantu bagiye kongera kumwumva.”

Uyu mugore avuga ko yishimiraga kuba umugabo we ari mu muziki. Ati “Cyari ikintu cyiza kuri we.” Yavuze ko umugabo we yari afite inzozi zo gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, akamenyekana mu Rwanda no muri Afurika ‘kandi yari abifitiye icyizere’’

Avuga ko umugabo we yahoraga aharanira ko umuziki w’u Rwanda ukundwa ‘kuko nka Dj yari abizi neza abantu ntabwo bumvaga umuziki nyarwanda bihagije. Rero yarawushyigikiye uko yari ashoboye. Muzabibona muri Album ye.”

Hope yavuze ko buri kimwe cyose umugabo we yashakaga gukora yakimubwiraga. Ati “Nta banga yagiraga.”-Yavuze ko kubazi neza Miller bazirikana neza ko atari nyamwigendaho.

Nigihozo avuga ko buri kimwe cyose Miller yakoraga yabaga nk’uwiyabagiwe, ahubwo akabikorera umugore we n’umwana we ndetse na nyina. Hope yavuze kandi ko Miller yamwigiyeho byinshi birimo ‘guha ibyishimo abandi’

Uyu mugore yavuze ko hari byinshi afite nk’urwibutso kuri Dj Miller, ariko birangajwe imbere n’ukuntu yakundaga kumusetsa. Ndetse ngo hari ibintu biba muri iki gihe, agatekereza icyo yakabaye abivugaho ‘nkisetsa’. 

Dj Pius wabanye igihe kinini na Miller yavuze ko kuva mu mashuri yisumbuye, Dj Miller yacurangiraga abanyeshuri agaragaza impano idasanzwe yari yifitemo. Nyuma y’imyaka ibiri ahura n’abarimo Dj Khalim n’abandi bamufasha kwinjira muri uyu mwuga neza.

Pius avuga ko yahuye na Miller ubwo yari atangiye akazi kamuhemba ku kwezi, aho bakoreye hamwe amwerekera. Ko Dj Miller yamaze amezi abiri amaze kumenya byinshi, ku buryo yamusigaga acuranga afite icyizere cy’uko aza gutanga ibyishimo ku bakiriya-Hari mu 2013.

We avuga ko Dj Miller yaremye inshuti nyinshi mu gihe gito. Ibintu avuga ko ari indangagaciro nziza yamuranze mu rugendo rw’ubuzima bwe.

Pius avuga ko muri icyo gihe Dj Miller yari yaratangiye gukora umuziki ariko atabishyiramo ingufu, akajya ahora amukangurira gukora indirimbo ze. Avuga ko yishimiye intera Miller yari agezeho mu muziki.

Uyu muhanzi yavuze ko Miller yakundaga akazi ke cyane, ku buryo indirimbo zasohotse yabaga azizi, ndetse akaba umuntu wahoraga ashyira imbere kwiyungura ibintu bishya ku bicurangisho bakoresha mu kazi k’ubu Dj.

Pius yahamagariye buri wese ufite umutima wo gufasha kugura iyi Album kugira ngo atere inkunga ibikorwa Dj Miller yasize adasoje. We avuga ko Miller yakundaga cyane nyina, ku buryo atihutiye kubaka inzu ye ahubwo agahanira kubakira inzu ya nyina.

Dj Marnaud we yavuze ko Miller ari watumye yinjira muri Dream Team ndetse ko yagiye amurangira ibiraka bitandukanye. Ati “Yankundaga nk’umuntu yizaniye muri Dream Team.”

Avuga ko amakosa yose yakoraga, Miller ari we wamurengeraga mu bandi, bigatuma arushaho kumwiyumvamo. Yavuze ko bashinze Dream Team bagamije kugaragaza umuhamagaro wabo mu bijyanye no kuvangavanga umuziki, kandi ngo byatumye buzuzanya kugeza n’uyu munsi.

Marnaud avuga ko Dream Team yatumye umu Dj aba umuntu ukomeye mu bandi, ahembwa neza kimwe n’abandi bahurira mu bikorwa by’umuziki n’ibindi. Akavuga ko Dream Team bakoraga inama, ariko kenshi ibyo bavuze bakabirengaho, Miller akabibutsa ko bakwiye guhora bahanga udushya gusa. Ati “Yabishyiragamo imbaraga, ibintu byose kbs.”

Marnaud yavuze ko hari ibikorwa bitandukanye bazakora bazitirira Miller, amafaranga avuyemo bakayashyira mu bikorwa bigamije gusigasira umuryango yasize. Ati “Ni imbaraga nyinshi, kandi bizakunda.”

Marnaud yavuze ko Album ya Dj Miller idasanzwe, kuko iriho indirimbo nziza yumvise igihe kinini, kandi ko yiteze ko abantu bazanogerwa nayo.

Social Mula yavuze ko bwa mbere ahura na Dj Miller bahuriye mu kiriyo. Avuga ko igihe kimwe na Dj Miller yamwandikiye kuri instagram amubwira kutita ku bantu bamucaga intege mu muziki we, ahubwo agakomeza. Ndetse ko azajya acuranga indirimbo ze. 

Yavuze ko atahuye igihe kinini na Dj Miller ariko ko aho bagiye bahurira hose baganiraga iby’ingirakamaro. Avuga ko ubwo yamusabaga ko bakorana indirimbo, uyu muhanzi yabyakiriye vuba kuko yari isura nshya aba Dj bo mu Rwanda bari bazanye.

Social avuga ko Dj Miller bakoranye indirimbo ‘Stamina’ yamukuyeho indangagaciro nyinshi zirimo kugira urukundo, gusabana n’abantu bose, kandi akagira ukuntu abana na buri wese harimo no gukunda akazi.

Uyu muhanzi yavuze ko Miller hari icyubahiro akwiye ‘ariko ko kitagomba kurangirira kuri we’. Avuga ko iki cyubahiro gikwiye no kugera kuri Dream Team bakoranye, ndetse ko Miller atazava mu bitekerezo bya benshi bitewe n’ibikorwa yakoze.

Yasabye Dream Team guharanira gukomera, bagashimangira ibyo batangiranye na Dj Miller ndetse bagashyiraho n’indi mishinga ikomeye. Uyu muhanzi yavuze ko Miller yari afite umwihariko, kuko hafi 80% bigize indirimbo ari we wabaga yabigizemo uruhare. Yanashimye Hope Nigihozo n’abandi baharaniye gutunganya Album ya Dj Miller.

Website yo gufasha umuryango wa Dj Miller imaze gushyirwaho amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw mu gihe hakenewe miliyoni 55 Frw kugira ngo huzuzwe umushinga w’inzu yari amaze igihe kinini atangiye. Iyi nzu yari yatangiye kuyubakira Nyina. Miliyoni 55 Frw zizanifashishwa mu kubaka inzu Hope Nigihozo azabamo.

Igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Shani’ cyagizwemo uruhare n’abarimo Dj Toxxxyk, Dj Marnaud, Dj Pius, Dj Julzz, Riderman, Uncle Austin, Mike Kayihura, Jazmine, OG Peace Jolis, Passy Kizito, Saxon, Kivumbi King, Rita Ange Kagaju n’itsinda rya Symphony Band. Kugura iyi Album ni ugukanda *777*77*200032#

Hope Nigihozo, yavuze ko umugabo we [Dj Miller] yashakaga gukora umuziki akamenyekana mu Rwanda no muri Afurika

Rukabuza Rickie [Dj Pius] yavuze ko yashishikarije Dj Miller kwinjira mu muziki bw'umwuga, umusaruro uvuyemo urivugira kugera kuri Album ye 'Shani'


Dj Marnaud [Uri ibumoso] yavuze ko nka Dream Team bazakora ibikorwa byinshi bigamije gushyigikira imishinga yasizwe na Miller


Uhereye ibumoso: Luckman Nzeyimana, Social Mula, Deejay Pius, Hope Nigihozo na Dj Marnaud








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND