RFL
Kigali

Rwamagana: Abana n'umwuzukuru we mu nzu yenda kubagwaho, yamaze imyaka myinshi arara hanze-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:6/12/2020 15:13
0


Umukecuru Nyirakimonyo wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishali, Akagali ka Ruhunda avuga ko inzu yari imuguye hejuru habura gato. Avuga ko yahise ajya kwitabaza abayobozi b'umudugudu bikiba ariko ngo ntibanahagere ngo barebe uko bimeze. Ngo bahageze hashize iminsi ibiri ariko nabwo kugeza ubu ntacyo baramufasha.



Uyu mukecuru kandi avuga ko na mbere kugira ngo abone iyi nzu byari intambara kuko yabanje kuba hanze igihe kinini imvura imunyagira aba mu ishyamba kugeza ubwo haje umuntu w'umugiraneza akamuha ibiti akajya gusaba n'amabati ku Murenge akayiyubakira mpaka yuzuye. Avuga ko atari iby'ubu gusa ngo kuko ari ibintu bimenyerewe ko ubuyobozi bwabo bwibanze butajya bukemura ibibazo byabo ndetse ngo n'ugerageje kuvuga aba ari nko kwiyahura kuko ngo aba bayobozi babifata nko kubarega.


Kugeza n'ubu iyi nzu uyu mukecuru yanze kuyivamo avuga ko nta handi ho kujya yabona, akaba asaba leta kumufasha bakongera kuyubaka kuko we nta bundi bushobozi afite bitari ibyo ngo azarindira ko imugwaho ikamwiyicira kuko n'ubwo yaguye uruhande rumwe ngo n'ubu aracyayiraramo n'uwo mwana muto babana.

Umuyobozi ushinzwe Umutekano wo mu mudugudu uyu mukecuru atuyemo ari nawe wagejejweho iki kibazo kikimara kuba,yabwiye InyaRwanda.com ko hari ibindi yazindukiyemo atigeze abona umwanya wo  kujya kurebe ahohantu ariko ngo bagiye kujya kumureba bashake uko bamwimura bakabanza kuhakora cyangwa bakanamukura muri iryo shyamba abamo wenyine bakamujyana mu mudugudu nk'abandi aho bakahaha abahafite amashyamba bakamugurira.


Nyirakimonyo avuga ko kugeza n'ubu ntacyo biratanga kuko ngo baguma bamurerega ngo biracyemuka biracyemuka ariko ntihagire icyo babikoraho

REBA IKIGANIRO TWAGIRNYE N'UYU MUKECURU USABA UBUFASHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND