RFL
Kigali

Karongi-Kigali: Urugendo rwa Producer Element mu muziki, uko abanyamuziki bakomeye bamufata n'icyo yakwisabira Perezida Kagame

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/12/2020 10:10
2


Mugisha Fred Robinson umaze kwamamara nka Producer Element yatangaje ko aramutse ahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul yamusaba ko umuziki nyarwanda washyirwamo ingufu mu bijyanye n’ishoramari nk'uko no mu zindi nzego zigize ubuzima bw’igihugu zitezwa imbere.



Producer Element akomoka mu Karere ka Karongi ndetse ni ho yize amashuri abanza. N'ayisumbuye yigaga ariho ataha. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC (Maths, Physics and Computer Science)’.

Producer Element Eleeeh yivugira ko umwaka wa 2020 wabaye uwo kugera ku bintu yatekerezaga ko azabigeraho mu myaka 5 iri imbere. Mu kiganiro Producer Element yagiranye na INYARWANDA yamusanze ku kazi, yatangaje byinshi birimo ubuzima bwe bwa buri munsi, ubuzima bwe kuva mu bwana kugeza uyu munsi, uko yatangiye umuziki, ibyo abona byakorwa bigateza imbere muzika nyarwanda, anavuga uko yaje gutangira urugendo rwo gutunganya indirimbo nyuma yo gusiragizwa kenshi n'aba Producers yirinze gutangaza amazina.

Uyu musore ukiri muto yavuze ko akunda cyane akazi dore ko abyuka saa tatu za mu gitondo akaryama ari uko arushye. Abajijwe icyo yasaba Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, baramutse bahuye, Producer Element yavuze ko yamusaba gukangurira abashoramari gushyira imitungo mu ruganda rwa muzika na rwo rukaba rwatera imbere. Ati: "Mpuye na Perezida Kagame namusaba gukangurira abashoramari gushoramo imari kuko umuziki utanga icyizere kandi ugeze ahantu heza".

Producer Element avuga ko ku buhanga bwe no kuba agezweho ari Imana yabyikoreye kuko nta kindi kintu yavuga abikesha. Kuba umuziki nyarwanda wagera ku ruhando mpuzamahanga uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko asobanura ko hakwiriye gushyirwamo imbaraga mu gukora indirimbo ziteza imbere umuco nyarwanda ku buryo uzajya yumva izo ndirimbo azajya ahita amenya ko ari iz'abanyarwanda.

Element uvuka i Karongi amaze kwamamara i Kigali


Element yavukiye mu Karere ka Karongi mu ntara y'i Burengerazuba. Yize amashuri abanza mu karere ka Karongi ndetse n'ayisumbuye yayize ariho ataha. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri 'MPC (Mathematics, Phyisics and Computer Science).  Kuri ubu ari ku rutonde rw’abanyamuziki bo mu Rwanda bahagaze neza cyane mu muziki nyarwanda by'akarusho akaba aciye agahigo ko kugera kuri urwo rwego ari muto mu myaka.

Element ari mu batunganya indirimbo bamamaye ndetse banahiriwe n'umwaka wa 2020 n'ubwo hari benshi hirya no hino ku Isi bavumira ku gahera uyu mwaka bitewe n'ibizazane byabaye bizanywe n'icyorezo cya Covid-19. Mugisha Fred Robinson ari we Producer Element, ni imfura mu muryango w’abana bane. Abantu bafite aho bahuriye n'umuziki bahamya ko Element ari umuhanga ndetse atanga icyizere cyo gukora indirimbo zagera ku ruhando mpuzamahanga.

Uko abanyamuziki bakomeye mu Rwanda bafata Producer Element

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou abajijwe na INYARWANDA uko abona Element yasobanuye ko ari umuhanga kandi ari gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda. Umuhanzi Christopher na we ari mu basobanura ko Element ari umuproducer ufite impano imuruta, Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyo arebye Element asanga na we ahora mu bicu bisobanuye guhora akora indirimbo nziza kandi zikundwa.

Uko Element yaje kuba umuhanzi

Nyuma yo kurangiza amashuri mu 2018, Element yaje kugana Country Records nk’umuhanzi ushaka gukoresha indirimbo. Iki gihe Producer Iyzo yamukoreye indirimbo y’ubuntu kubera ko yari yakunze imiririmbire y’uyu musore. Iyi ndirimbo yakoze ntabwo yigeze ayisohora, impano ye yari yakunzwe muri Country Records yatumye asabana n’ubuyobozi bwayo.

Usibye kuririmba byari byamujyanye, yanaberetse ubuhanga afite mu gucuranga no gukora imidundo y’indirimbo (Beat). Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, bakanakunda imiririmbire ye, Element yaje gutaha yisubirira i Karongi mu rugo.

Nyuma y’iminsi Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, Umuyobozi wa Country Records yaje gushaka uko yafasha umuhanzi mushya yari yabonyemo impano ikomeye. Element waririmbaga Afrobeat yagarutse i Kigali yiyemeza gukora umuziki, mu mezi ane yakozemo indirimbo nyinshi icyakora zitarangiye.

Gusiragizwa kenshi mu ba producer batandukanye byatumye uyu musore wari ufite impano mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi afata icyemezo cyo kwinjira muri uyu mwuga. Mu 2019 Element yatangiye gutunganya indirimbo mu buryo bweruye.Mu 2019, Element avuga ko yakundaga kuba ari muri studio akora imidundo y’indirimbo zitandukanye ariko ataragira abahanzi akorera.

Nyuma yaje gufata icyemezo cyo guhamagara Bruce Melodie ngo amukorere indirimbo. Icyakora ntabwo uyu muhanzi yabashije guhita abyumva. Ati “Nashatse nimero ndamuhamagara mubwira ko mfite ibintu nakoze kandi numvaga yakoramo indirimbo nziza, namusabye kuza yakumva abikunze tugakorana. Icyo gihe ntabwo yongeye kunsubiza bituma ntekereza ko yabisuzuguye.”

Bruce Melodie yaje kujya kureba uyu musore banahise bakorana indirimbo (Itarasohoka), imikoranire yabo itangirira aho. N'ubwo yari amaze gufatisha Bruce Melodie, Element yari atarakorera umuhanzi ukora injyana ya kinyafurika kandi ariwo muziki akunda. Yahisemo guhamagara Uncle Austin nawe bakorana indirimbo ya mbere gutyo.

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atangiye gukora indirimbo z’abahanzi, kuri ubu akaba ari gukorana n’abahanzi bakomeye we asanga ari amahirwe akomeye yagize, ndetse ntanatinya guhamya ko ari Imana yamuhaye umugisha.

Usibye gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda, Element kuri ubu muri studio afite indirimbo ari gukorana n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda nka Sheebah Karungi, Ykee Benda n’abandi benshi barimo n’abo muri Nigeria bakunze uko akora.


Element (iburyo) ni umwe mu bahiriwe cyane n'umwaka wa 2020

Producer Element, ni umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi bitewe n’izo yakoze ziri kubica bigacika. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Kao ya Kevin Kade, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie, Care ya Emmy, Ku mutima ya Uncle Austin, Mpa Formula ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.

Producer Element w’imyaka 20 y’amavuko afite ibyo yihariye ugereranyije n’abandi bakora uwo mwuga. Yiyiziho gukora ibintu bikarangira ari yo mpamvu abahanzi muri iyi minsi bari kumugana bitewe n’uko hari umuco mubi wari warimakajwe wo gusiragiza abahanzi bagahora birirwa kuri za studio bategereje aba producers.

Hari abahanzi bamugoye n’abo yakoreye bikoroha

Element asobanura ko umuhanzi Davis D ari mu bamugoye mu gihe cyo gufata amajwi (Audio recording) avuga ko abahanzi barimo Bruce Melodie na Davis D batajya bapfa kwemera ko indirimbo zabo zijya hanze ku buryo bworoshye kuko baba bifuza ko ibihangano byabo bijya hanze bigakundwa.

Yagize ati: ”Usanga dukora uyu munsi ejo akagaruka akambwira ngo twongeremo utundi tuntu ariko ni byiza kuko biba biri mu nyungu zacu twese”. Muri rusange asobanura ko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop ari bo batajya batinda muri studio. Yibuka neza ko indirimbo yahuje Papa Cyangwe (King Lewis) na Igor Mabano, uwo muraperi yakoresheje iminota itarenze 30.


Element avuga ko ibyo yageze byose abikesha Imana yamuhaye umugisha

Avuga ko umuntu ufite impano yo gutunganya indirimbo aramutse yegereye Element, yamugira inama ndetse byaba ngombwa akaba yamwohereza kubyiga. Element yifuza gushyira itafari rye mu ruganda rwa Muzika ku buryo abantu bazajya bamwibukira ku bikorwa azaba yarakoze. Uyu musore ntagitungurwa no kuba akora indirimbo zikamamara. Ati: "Mbere nakoraga za 'Henzapu' nkumva birarenze ariko ubu byabaye itegeko indirimbo zose nkora zigomba kumenyekana”.

Hari igihe abatunganya indirimbo bajyaga baririmbira abahanzi chorus ariko we nubwo azi kuririmba asanga atabikora kuko abona ko bitagezweho ahubwo yafasha umuhanzi ku buryo bwose ariko ntiyakwemera kuririmba mu ndirimbo zabo. Mugisha Fred Robinson asanga abanyarwanda bamaze gukunda indirimbo z'abanyarwanda ku buryo ari ibintu byo kwishimira ariko abasaba kurushaho kugira urukundo rw'umuziki nyarwanda kuko ari yo ntwaro yo kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga.

Element asaba abafite aho bahuriye n'umuziki kurushaho kuwuteza imbere. Umwaka wa 2020 uragana ku musozo Element akaba yizeza buri wese wamumenye ko ibikorwa byivugira bikiri kuza kandi ngo ntazabatenguha. Arashimira cyane Noopja wizereye mu mpano ye, amugereranya nka se wa kabiri kubwo kumwitaho cyane.


Producer Element hamwe na Prosucer Ishimwe Clement


Producer Element hamwe na Producer Pastor P






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hertier2 years ago
    Nnx umuntu ucyeneye ubufasha kuri element yabubona gt
  • Shyaka Bnaventure1 month ago
    Ubundi element eleee niwe wacu kandi ndamufana cyane ariko nka nifuzako kandi musaba ko yazamfasha akanzamurira impano yo kuririmba kuko mbikunda kandi mbishoboye thanks.





Inyarwanda BACKGROUND