RFL
Kigali

Indirimbo 'Jerusalema' ibaye ubukombe! Jay-Z yakoze ikintu cyashimishije Master KG

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/12/2020 19:08
0


Umuhanzi hari igihe ashyira igihangano hanze kigasamirwa hejuru, abatuye isi bakagishyigikira. Kwamamara ku isi ntabwo biba bivuze ko uririmba mu rurimi abantu bose basobanukiwe. Indirimbo Jerusalema ya Master KG, nyuma yo kwamamara ku isi, umuraperi Jay -Z, yayishyize mu ndirimbo 40 yakunze uyu mwaka wa 2020.



Umuhanzi akaba na Producer, Master KG, yahiriwe n’iyi ndirimbo kuva yasohoka mu mpera za 2019. Ni indirimbo abantu bakomeye ku isi bakunze, barimo na Cristiano Ronaldo. Kuba umuraperi ukomeye akaba n’umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Jay-Z yakunze iyi ndirimbo, ni ibintu byashimishije cyane Master KG.

SA: Master KG's Jerusalema hits 50 million YouTube views | Music In Africa

Master KG

Master KG, mu kwerekana ibyishimo, yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati: “Jay-Z yashyize indirimbo Jerusalema mu ndirimbo yakunze, birashimishije”. Jerusalema ni indirimbo yamamaze cyane ku isi kurenza uko nyirayo yari azwi. Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo cyane ijwi ry’umuhanzikazi, Nomcebo.

11 Things You Don't Know About JAY-Z on His 51st Birthday

Umuraperi Jay Z

Jerusalema kandi yatwaye ibihembo bitandukanye, harimo n’icya AFRIMA (All Africa Muzik Magazine) gitangirwa muri Amerika aho yabaye indirimbo y’umwaka yahize izindi, ubwo Master KG aba umuhanzi w’umwaka wo muri Afurika abikesheje indirimbo  ‘Jerusalema’ yahuriyemo na Nomcebo Zikode.

REBA HANO JERUSALEMA BY MASTER KG FT NOMCEBO ZIKODE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND