RFL
Kigali

RIP: Ibyamamare 5 byitabye Imana mu mwaka wa 2020

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/12/2020 15:54
0


Ubuzima ni gatebe gatoki, ubaho mu munyenga w’umunezero ariko ntagahora gahanze, nta gihe umuntu yitaba Imana ngo habure abantu bashengurwa imitima. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibyamamare bitanu byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020.



Mu Rwanda, uyu mwaka wa 2020 abakunzi b’umuziki babuze abahanzi n'abanyamuziki batandukanye, hanze y’u Rwanda naho hari ibyamamare byatabarutse bisigira intimba abatuye isi. Muri batanu tugiye kubagezaho harimo abo mu Rwanda n'abo hanze yarwo. 

1.Dj Miller

Dj Miller yamaze gusezera mu kabari ka Bouganivill - Inyarwanda.com

Karuranga Virgile wari uzwi ku kazina ka Dj Miller, ari mu bahanzi n'aba Dj bari bamae kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda. Yitabye Imana Tariki 5 Mata 2020. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma y’indwara yari yamuzahaje ya Stroke. Dj Miller yavangaga umuziki kakahava, yakundaga kuririmba yifatanije n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Christopher bakoranye indirimbo “Trainer”, Nel Ngabo bakoranye iyitwa “Boss”, hari n'iyo yakoranye na Peace Jolis na Urban Boy yitwa “Belle”, n’izindi. Urupfu rw’uyu muhanzi rwashegeshe abakunzi benshi ba muzika.

2. Kizito Mihigo

Kizito Mihigo yasanzwe yiyahuye arapfa - Inyarwanda.com

Umuhanzi mu ndirimbo zifashishwaga cyane muri Kiliziya Gatolika, Kizito Mihigo, ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bapfuye mu 2020. Tariki 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera yapfuye yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo. Kizito yari afunzwe akurikiranyweho gushaka kwambuka umukapa mu buryo bunyurangije n'amategeko ajya i Burundi. 

3. Chadwick Boseman

Disneyland unveils touching Chadwick Boseman tribute mural

Chadwick Aaron Boseman, yari umukinnyi w’icyamamare muri Sinema, akaba yaramamaye muri Filime zakunzwe ku isi nka; Black Panther, 21 Bridges, n’izindi. Tariki 28 Kanama 2020, isi yose yumvise urupfu ry’icyamamare Chadwick wapfuye azize indwara ya Kanseri.

4. Kobe Bryant

ISIMBI.RW - Igihangange mu mukino wa Basketball ku Isi, Kobe Bryant yitabye  Imana

Kobe Bean Bryan, yari umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika wabigize umwuga. Yamaze imyaka 20 yose mu ikipe ya Los Angeles Lakers, yaciye uduhigo twinshi harimo gutwara ibikombe 5 muri NBA. Tariki 26 Mutarama 2020, nibwo inkuru y’urupfu rwa Kobe Bryant yamenyekanye ko yapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye abandi bantu barimo n’umukobwa we w’imyaka 13.

5. Diego Maradona

Diego Maradona | Biography & Facts | Britannica

Diego Armando Maradona, Icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi ukomoka muri Argentine, afatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye b’ibihe byose. Yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima tariki ya 25 Ugushyingo 2020. Isi yose yashavujwe n'urupfu rwe bigeze muri Argentine biba akarusho kugeza aho Perezida w'iki gihugu atanga konji y'iminsi 3 yo kumwunamira.

Imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana kandi n'abitabye Imana bakomeze kuruhukira mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND