RFL
Kigali

Ikiriyo cy'urukundo! Filime ikinamo Nyampinga w'umuganga yashibutse ku ngo zirara zishya n'ishavu ry'abasore n'inkumi baterwa indobo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2020 13:05
1


Muri iki gihe turimo hari gusohoka ku bwinshi filime z'uruhererekane zica kuri Youtube. Ni ibintu bigezweho na cyane ko bifasha benshi kwidagadura muri ibi bihe ibitaramo n'imyidagaduro bitari byafungurwa ijana ku ijana. Filime iri mu zigezweho ni 'Ikiriyo cy'urukundo' ikinamo umukobwa ufite ikamba ry'uburanga n'ubwenge wiga Ikiganga.



Ikiriyo cy'urukundo ni filime ba nyirayo bifuza ko iba mpuzamahanga, ikaba igaragaramo bamwe mu bantu batandukanye barimo umurundikazi w'imyaka 21 witwa Gateka Filly Chersy wiga mu Rwanda muri INES Ruhengeli mu bijyanye n'ubuganga (Biomedical Laboratory Science), hejuru y'ibyo akaba anafite yaranabaye Igisonga cya mbere cy'umukobwa mwiza w'umunyabwenge (Miss Bright INES). Muri iyi filime uyu mukobwa akina yitwa Cece.


Chersy (Cece) ni Nyampinga wiga ibijyanye n'Ikiganga muri INES Ruhengeli

Abandi bakina muri iyi filime ni Murego Patrick ukina yitwa James, Agashami Dudu (ubarizwa muri Gakondo) ukina yitwa Mama James, Yvonne Umutoni ukina yitwa Afia mu busanzwe akaba ari umunyamakuru kuri RC Musanze ndetse n'umunyamakuru ukorera mu Karere ka Musanze witwa Nshimiyimana Jean de Dieu ukina yitwa Gugu akaba ari nawe uri inyuma y'umushinga wa filime 'Ikiriyo cy'urukundo'.

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Nshimiyimana Jean de Dieu ari we Gugu yavuze ko mu gihe kiri imbere iyi filime 'Ikiriyo cy'urukundo' izaba yarenze umupaka w'u Rwanda ikagaragaramo abakinnyi bo mu bindi bihugu. Yagize ati "Ubu ninjiye muri Filime n'ubwo abenshi bayita InyaRwanda, yego izaba ikinirwa mu Rwanda ariko izambuka imipaka kuko izagaragaramo n'abanyamahanga batandukanye.

Yakomeje avuga ko kuri ubu batangiranye n'umurundikazi bateganya gushyiramo n'umugande, Umu Congoman n'Umu-Tanzania, ibi ashimangira ko bizagerwaho kuko aje kwagura Cinema Nyarwanda. Yavuzeko bayise 'Ikiriyo cy'urukundo' kuko abantu benshi bahora mu byago byarwo kuko inkumi n'abasore bashavujwe narwo ari benshi yewe n'imiryango yubatse bikaba uko aho ku manywa biba bisa nk'aho ari amahoro ariko bwakwira zikarara zishya nk'imvugo benshi bazi ku ngo zitabanye neza.


Gugu na Cece abakinnyi b'imena muri filime 'Ikiriyo cy'urukundo'

Jean Gugu urimo gukina ari hamwe n'umurundikazi ukina yitwa Cece bisa nk'umushinga bateguye w'igihe kirekire ndetse amakuru ahari ni uko iyi filime igomba kumara igihe kiri hejuru y'imyaka ibiri. Barasaba abafatanyabikorwa kubegera bagahagurukana nabo bagafatanya kubaka sositeye kuko benshi bari mu byago by'urukundo. 

Kuri ubu iyi filime 'Ikiriyo cy'urukundi' iri kunyura kuri shene ya Youtube yitwa 'IRIS RWANDA TV'. Isohoka buri kuwa Mbere saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, ubu hakaba hamaze gusohoka uduce 11 (Episodes), bikaba byitezwe ko agace gashya ka 12 kazasohoka ku wa Mbere tariki 08/12/2020. Ni filime bigaragara ko ikunzwe cyane dore ko agace ka 11 gaheruka gushyirwa kuri Youtube k'iminota 19 n'amasegonda 22 magingo aya kamaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 16 mu gihe uduce twabanje harimo n'akarebwe n'abarenga ibihumbi 73 (ni agace ka 2, karebe HANO).

Jean Gugu asanga gutangirira sinema mu Rwanda ari uburyo bwiza bwo kwaguka no kwagura imipaka n'inzozi ze zikaba impamo kuko afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye mpuzamahanga. Yavuze ko batangiye gushyira hanze iyi filime mu kwezi kwa cyenda 2020, intego yayo akaba ari uguhuza imico y'ibihugu bitandukanye no kugaragaza ubuzima bw'anyamahanga baba bari mu kindi gihugu.

Yatanze urugero ko u Rwanda rwashyingira u Burundi, u Bburundi nabwo bukaba bwashyingira Uganda, bityo urukundo rukubakwa rugashora imizi kugira ngo rudapfa ngo rube ikiriyo kandi rwakabaye ibyishimo. Abajijwe impamvu iyi filime bayita 'Mpuzamahanga', yagize ati "Ni mpuzamahanga kuko twafashe abanyamahanga bari mu Rwanda ku bw'impamvu zitandukanye harimo akazi, amasomo n'ibindi bityo ntabwo bitugora cyane".

Byinshi ku murundikazi Chersy ukina muri iyi filime yitwa Cece nk'umukinnyi w'imena


Gateka Filly Chersy ukina yitwa Cece muri iyi filime, mu kiganiro na InyaRwanda.com yavuze ko iyi filime ije guhumura amaso abantu kuko ibigisha ko urukundo rudahatirizwa. Ati "Icya mbere ije guhumura amaso abantu ko urukundo rudahatirizwa kandi ko urukundo atari amarangamutima ahubwo ari amahitamo, ari 'Judgment' kandi ari 'promises', eko abntu dukwiy kwitondera bagenzi bacu (inshuti) magara kuko icyizere uha umuntu ni cyo kenshi akoresha mu kugihindura icyuma cyikwica"

Yongeyeho ati "Abntu bibafasha kumenya isi turimo iyo ari yo, umuntu ni mugari ahubwo duharanire gushishoza buri gihe" Yavuze ko abantu bakwiriye gufasha batitaye ku nyungu babona nyuma. Ati "Kuko atari Donne à donner (Mpa nguhe) nka ya system ya kera abantu ari "Mpa nguhe" non!!!, ubundi nta n'impamvu y'uko abantu bakora inabi kandi kugira neza kugihari".

Yasabye abantu kwiga gutanga no gufasha n'umutima ukunze, ntibacibwe intege ndetse ntibagambiriye kwitura inabi bagenzi babi bashobora kubahemukira. Yavuze ko hari inzira nyinshi zizabafasha kugeza iyi filime ku rwego mpuzamahanga, ati "Inzira zo ni nyinshi nk'intego twihaye, imbere yacu nta mupaka cyane ko ubundi iyo ushaka gukora ikintu, ubona inzira, ariko iyo utabishaka ubona urwitwazo".

"Nikuvuga ngo ubundi twibanze mbere ya byose muri East Africa, uburyo bwa mbere, "'We feel what we act as real', niba filime yatangiranye nanjye nk'umurundikazi ngomba kukivuga (Ikirundi) ab'iwacu nabo bakisangamo, baraza bakayireba. Ndetse n'Ikigande nacyo cyaraje ku buryo n'ubwo ata Subtitles (Imitwe (Title) y'igice cya filime) zirimo z'icyongereza cyangwa Igifaransa bitewe na condition dukoreramo zitaratwemerera ariko byibuze umugande yumvise ururimi rwabo n'ubwo yaba adasobanukiwe ibindi agira amatsiko yo kuyireba ndetse akayisangiza n'abandi, ubwo uko byagenda kosa irakundwa".


Cece avuga ko iyi filime akinamo izatuma urukundo rwiyongera mu bantu

UMUTONI Yvonne ukina yitwa Afia, ubusanzwe ni umunyamakuru kuri RC Musanze, ku nshuro ye ya mbere akaba atangiye gukina filime ahereye kuri iyi yiswe 'Ikiriyo cy'urukundo'. Yabwiye InyaRwanda ko isomo riri muri iyi filime ari ukwigisha abantu kubana mu mahoro no mu rukundo. Ati "Irimo amasomo atandukanye haba mu rukundo ndetse n'ubuzima busanzwe tubamo buri munsi. Isomo ririmo mu buzima ni ukumenya kubana na buri wese utitaye ko mubaye mu buzima butandukanye naho mu rukundo ni ugukunda n'umutima wawe apana n'ibyifuzo byawe".

Ati "Nta yindi filime nakinnyemo, iyi niyo ya mbere. Inzozi muri filime ni ugukina neza ku buryo bigaragarira buri wese nk'ukuri". Ku bijyanye n'abakinnyi ba filime akunda, yavuze ko akunda benshi bitewe n'imikinire yabo. Mu buzima busanzwe, akora umwuga w'itangazamakuru mu kiganiro cy'Iyobokamana cyitwa Gospel Image cyo kuri RC Musanze.


Umunyamakuru Umutoni Yvonne akina yitwa Afia muri filime 'Ikiriyo cy'urukundo'


Agashami Dudu uririmba muri Gakondo nawe yinjiye muri filime 'Ikiriyo cy'urukundo'


Nshimiyimana Jean de Dieu nyiri filime 'Ikiriyo cy'urukundo'


Yvonne watangiriye gukina mu 'Ikiriyo cy'urukundo' yizeye kugera kure uyu mwuga


Filime y'uruhererekane 'Ikiriyo cy'Urukundo' isohoka buri wa Mbere

REBA HANO IGICE CYA 11 CYA FILIME 'IKIRIYO CY'URUKUNDO'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo Ernesto3 years ago
    Ndakunda films yanyu canecane'Fanny'Cece'&GuGu mukomere kandi mundamukirize cane cece turagukumbuye IMANA Ibishatse azogaruka tumubone





Inyarwanda BACKGROUND