RFL
Kigali

MINALOC yatangaje amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y'insengero mu gihe cya Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2020 9:50
0


Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza avuguruye agenga imikoreshereze y'insengero mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19. Muri aya mabwiriza harimo n'irivuga ko igaburo ryera/guhazwa, kubatiza byemewe ariko bigakobwa mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.



Ni itangazo ryagiye hanze kuwa Gatanu tariki 04/12/2020 riterwaho umukono na Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ufite insengero n'amadini mu nshingano ze. Mu mabwiriza yari asanzwe ariho, abana ntabwo bari bemerewe kujya mu materaniro, ariko muri aya avuguruye abana bafite imyaka 6 y'amavuko kuzamura bemerewe kujya mu materaniro bari kumwe n'ababyeyi babo. Insengero zari zemerewe gusenga umunsi umwe mu cyumweru ariko uri ubu mu mabwiriza avuguruye hiyongereyeho iminsi ibiri bagomba kwihitiramo yo gusenga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND