Ubwo shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2020-21 yatangiraga, Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 3-1 byatumye Mukura na Sunrise FC arizo kipe zatsinzwe ibitego byinshi ku munsi wa mbere.
Mukura
yatakaje uyu mukino ku bw'impamvu zitandukanye ariko impamvu nyamukuru, ni
abakinnyi bari bapanzwe kubanza mu kibuga ariko bikarangira badakinnye.
Ibintu byatangiye ari amahoro kuri stade
Umukinnyi
Vincent Adams, Muniru, ndetse na Olih
Jacques, bose ntabwo bari bafite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda ibintu
byamenyekanye habura amasaha atarenze 10 ngo uyu mukino winikizwe.
Adams byageze mu minota ya nyuma akizeye gukina
Abasifuzi batagira uwa 4 nibo bayoboye umukino
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Mukura
Abakinnyi babanjemo ku runde rwa Kiyovu Sport
Ubuyobozi bw'iyi kipe bwagumanye icyizere ko aba bakinnyi bagomba gukina uko byagenda kose. Vicent Adams kuva yagera muri iyi kipe yari atarahabwa icyemezo mu gihe Muniru na Olih Jacques ubwo bazaga mu Rwanda bahawe icyemezo cyo kuhakorera cy'amezi 3 gusa kirangiye ntibabaha ikindi.
Iradukunda Barthelemy na we yari
umukinnyi wagombaga kwifashishwa muri uyu mukino ariko na we aza guhura
n’inzitizi z’ibyangombwa bye bigomba guturuka muri Kenya, gusa umukino wagiye
gutangira nta cyemezo cyo gukina mu Rwanda afite.
Abakinnyi badafite ibyangombwa bahise bajya kwicara muri stade
Umutoza
yakomeje kwizera aba bakinnyi kugeza ku isaha ya saa cyenda z'amanywa ubwo umukino watangiraga,
urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka rwari rutaratanga ibyemezo by'aba
bakinnyi. Mukura yasabwe kujya mu kibuga byatumye aba bakinnyi bavanwa kuri
gahunda ku munota wa nyuma.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports ibintu byari amahoro
Ikindi
gitangaza cyagaragaye kuri uyu mukino, ni umukino wasifuwe nta musifuzi wa kane
uhari byatumye abatoza bungirije aribo bamanikaga icyapa
Regis ni we wari uri mu mwanya w'umusifuzi
Kiyovu nayo yari ihagarariwe
Kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo ibwiriza ryavugaga ko ikipe yakiriye umukino igomba kuba ifite abantu nibura 4 barengeje imyaka 18 kandi bapimwe ko batarwaye Coronavirus bagomba kugarura imipira yabaga yagiye hanze no kuyisubiza mu kibuga, ibi byatumye Mukura ikoresha umuntu usanzwe wita ku bikoresho by’ikipe wazengurutse ikibuga cyose wenyine iminota 90, binatangaza abantu uburyo yabikoze neza. Nk'ibisanzwe kandi uyu mukino wabaye nta bafana bahari. Biteganyijwe ko Mukura izakira ikipe ya Sunrise FC ku munsi wa kabiri wa shampiyona, ibi bibazo byakemutse.
Ntago byari byoroshye
Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Kiyovu Sports kuri 1 cya Mukura yari yakiriye umukino
TANGA IGITECYEREZO