RFL
Kigali

PTS-Gishari: Abapolisi barenga 50 basoje amasomo ya UN basabwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2020 8:05
0


Abapolisi b’u Rwanda 57 barangije amasomo yatangwaga n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) gifatanyije na Polisi y’u Rwanda. Ni amasomo y’icyiciro cya mbere Polisi y’u Rwanda itanze ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu kigo cyawo gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi.



Aya mahugurwa bayasoje kuwa Gatanu tariki 04/12/2020 nyuma y'ibyumweru bibiri yari amaze aho hahugurwaga abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye harimo 43 bazaba bayoboye abandi bapolisi 268 bo mu itsinda ryitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU1-6);

Bari kumwe kandi n’abandi bofisiye 14 bafite ububasha bwo guhugura abandi bapolisi bari mu bihugu bijya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) bwo kubungabunga amahoro. Amahugurwa yatangirwaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari), ishuri riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, umuyobozi wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi mu kazi kabo ka buri munsi kajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro. CP Niyonshuti yagize ati:

Ubufatanye ni ingenzi mu kungurana ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire biba bisabwa mu gukemura ibibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano aho bikenewe hose. Amwe mu mahitamo ya Polisi y’u Rwanda ni uko turushaho kongera ubunyamwuga mu bapolisi bacu mu rwego rwo kuzana impinduka aho tugeze hose hari ibibazo by’amahoro no kurinda abaturage bazahajwe n’amakimbirane n’intambara.

Amahugurwa yibanze ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye nk’ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekono, uburenganzira bwa muntu, kurinda abaturage, ibijyanye n’amategeko ndetse no kwimenyereza gukoresha ibikoresho bitandukanye.

Umuyobozi wa PTS-Gishari yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu nyungu zo kubungabunga amahoro ndetse no kunyungu z’abaturage bazaba bashinzwe kubungabungira amahoro ubwo bazaba bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakorera ahitwa Malakal no mu Ntara ya Upper Nile. Umuryango w’Abibumbye uhora ubashimira uburyo bitwara mu gusohoza ubutumwa bwawo iba yabatumyemo.

INKURU BIJYANYE:  Sudani y'Epfo: Abapolisi b'u Rwanda barenga 230 bari mu butumwa bw'amahoro bambitswe imidali y'ishimwe - AMAFOTO

Src: police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND