RFL
Kigali

Zambia: Umunyarwanda Habimana Dieudonne yiyemeje guca agahigo akandikwa muri 'Guinness World Records'

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/12/2020 19:40
0


Guiness des Records cyangwa se Guiness World Records ni igitabo cyandikwamo abanyabigwi ku Isi, abantu babashije gukora ibintu bitarakorwa n’abandi abo ari bo bose ku buryo buzwi ku Rwego rw’isi. Habimana Dieudonne yiyemeje gushaka uko yakwandikwa muri iki gitabo.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Habimana Dieudonne yaduhamirije ko yiyemeje guca agahigo ko gutangiza shene nshya ya Youtube, akayizamura byihuse bitarakorwa n’undi muntu ku isi, aho asabwa kugira aba 'Subscribers' 1,500 mu gihe cy’amasaha 12 gusa.

HABIMANA Dieudonne ni muntu ki?


HABIMANA Dieudonne ni Umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo. Ni umugabo w’umugore umwe n’umwana umwe kugeza ubu, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoraga itangazamakuru kuri Radiyo y’abaturage ya Rubavu, mu biganiro byakunzwe cyane birimo Umunsi ku munsi, Tyaza Ubwenge, Agasobanuye, ikiganiro cy’abana ndetse n’IKIRORI HOT FRIDAY.  Bakunze kumuhimba amazina atandukanye arimo nka Tonton Diddy, Tonton wa Batoto, Diddy Wise,…

Yagize ibigwi ubwo yakoreraga TV 10 ayihagarariye mu ntara y’uburengerazuba, aho yakoraga inkuru cyane cyane izibanda ku mibereho y’abaturage. Kuri ubu, uyu mugabo atuye mu gihugu cya Zambia aho akora imirimo y’ubucuruzi, ariko agakora n’itangazamakuru kuri Youtube, akibanda cyane ku biganiro byigisha ibijyanye n'ubucuruzi n’izindi nkuru zisetsa anyuza kuri shene ye 'Wise Online TV' ariko akabikora cyane cyane mu rurimi rw’icyongereza.


Habimana yiyemeje guca agahigo ku rwego rw’isi. Kandi arasaba ubufasha. Kumushyigikira ni ugukanda kuri link, ugakora 'Subscribe' 

MUSHYIGIKIRE UNYUZE HANO UKORE SUBSCRIBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND