RFL
Kigali

Ba Nyampinga batatu bahuriye mu kiganiro: Miss Iradukunda Elsa atangaza ko irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2020 11:26
0


Abakobwa batatu begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye bahuriye mu kiganiro kimwe bavuga byinshi ku buzima bwabo, Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, atangaza ko ntakabuza irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 11 rizaba mu minsi iri imbere.



Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Miss Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 ni bo bari abatumirwa mu kiganiro ‘Breakfast with Stars’ cya Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020.

Aba bakobwa bombi bavuze birambuye ku buzima bwabo bwa buri munsi, ibyo buri wese akora mu rugo, impano afite, imishinga imuraje ishinga n’ibindi byinshi biba biteye amatsiko umuntu aba yifuza kubamenyaho.

Ku wa 11 Werurwe 2020, ni ubwo ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ishami rishinzwe abafatanyabikorwa.

Ku wa 25 Mata 2020, kandi Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yahawe akazi ko kuba Umuvugizi w’iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Ni mu gihe Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2017 ashinzwe guhuza ibikorwa. Naho Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 akaba amaze imyaka ibiri ari mu Kanama Nkemurampaka k’iri rushanwa.

Miss Iradukunda Elsa witegura gusubukura ibikorwa bya siporo yo koga, yavuze ko ntakabuza irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 11 riri hafi kuba ariko ko atahita atangaza amatariki rizaberaho.

Miss Iradukunda ati “Kuba ko igomba kuba kubera ko ni igikorwa kiri ngaruka mwaka ariko ntabwo navuga ngo ntangaze amatariki cyangwa se ngo mvuge izaba iki gihe runaka.” Uyu mukobwa yavuze ko bahisemo gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 11, ahanini binatewe n’uko ibitaramo byakomorewe.

“Ariko kuba ko igomba…Ariko ku bw’icyizere dufite igomba kuba. Kuko n’ibitaramo cyane cyane ko twabonye mu itangazo ryasohotse ibitaramo nabyo hari ibihari. Rero natwe niba byafunguwe, natwe tugomba kwigaragaza.”

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko iri rushanwa rigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe andi marushanwa y’ubwiza yasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Hasubitswe irushanwa rya Miss World, Miss Supranational ibera muri Poland n’andi akomeye. Amenshi muri iki gihe ari kuba yifashishije ikoranabuhanga. Ni mu gihe Tanzania n'u Bufaransa amarushanwa arimbanyije.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azasimbura Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, ibikorwa bye bigakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Mu ikiganiro aherutse gutanga mu iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ritegurwa na Kaminuza Mpuzamahanga ya Kaminuza ya Global Health Equity, Nishimwe Naomie yatangaje ko afite umushinga wo gutangiza ikigo kivura ku buntu indwara zo mu mutwe, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga we no gufasha abakeneye ubuvuzi ariko badafite ubushobozi.

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ashyize imbere umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Ndetse avuga ko mbere yo gufata icyemezo cyo kwitabira iri rushanwa “hari abantu benshi banyandikiraga bambwira ibyo bari kunyuramo nkabagira inama zikabafasha”

Avuga ko yitabiriye afite intego y’uko yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 azabasha gufasha benshi bafite ikibazo cy’indwara zo mu mutwe, akagera ku mubare munini ndetse akabashakira abaterankunga.

Uyu mukobwa avuga ko yari afite ubwoba bw’uko adashobora kwegukana iri ikamba, bitewe n’uko agahinda gakabije, atari ikintu kidakunda kuvugwaho na benshi. Ati “Nari mfite ubwoba kuko ni njye wa mbere wari uzanye uyu mushinga, abandi bazanaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi. Nari mfite ubwoba ko ntazatsinda.”

Uhereye ibumoso: Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane bahuriye mu kiganiro cyitwa 'Breakfast with Stars' cya Kiss Fm

Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, yavuze ko Miss Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 11-Yanavuze ko yiteguye gusubukura ibikorwa by'amarushanwa yo koga

Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2018, yavuze ko azi guteka, by'umwihariko isosi y'ubunyobwa

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi w'Irushanwa rya Miss Rwanda yatangaje ko afite impano yo kuririmba, akamenya guteka byihariye umuceri w'ipirawu

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Nkusi Arthur wakiriye Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane

AMAFOTO: Kamanda Promess@Kiss Fm






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND