RFL
Kigali

Abantu babonye aho kwidagadurira: Belyse Kaliza wa RDB mu gufungura Kigali Cultural Village irimo ‘Canal Olympia’ yerekaniwemo Filime ya Gaël Faye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2020 9:42
0


Abahanzi mu ngeri zitandukanye bashyizwe igorora, ni nyuma y’uko Kigali Cultural Village iherereye ku Irebero yuguruye amarembo, irimo inzu yihariye mu kwerekana cinema yitwa ‘Canal Olympia’ n’imbuga nini yo kwakira ibitaramo n’inama zikomeye mu bihe bitandukanye.



Kigali Cultural Village yatashywe ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, mu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanzi barimo Yvan Buravan, Ruti Joel, Peace Jolis, abakinnyi ba filime barimo Isabelle Kabano wakinnye muri filime ‘Petit Pays, abanyarwenya barimo Ntaringwa Diogene [Atome] n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’indanga Ndangamuco.

Kigali Cultural Village ni umushinga mugari uzuzura utwaye agera kuri miliyoni 40 z’amadorali wubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB na kompanyi yitwa Vivendi Africa.

Igizwe n’ibice bitandukanye by’ahantu ho kwidagadurira harimo na Canal Olympia yerekaniwemo filime ‘Petit Pays’ ya Gaël Faye. Iyi nzu izatangira kwerekanirwamo filime zitandukanye guhera ku wa 06 Ukuboza 2020, aho kwinjira ari ibihumbi 3000 Frw ku bantu bakuru na 2000 Frw ku bana.

Mu mashusho yerekaniwe muri Canal Olympia, Gaël Faye yavuze ko yishimiye kuba filime ye yatoranyijwe mu muhango wo gutaha Kigali Cultural Village.

Filime ‘Petit Pays’ yanditswemo igitabo ‘Gahugu Gato’ ndetse cyatunganyijwe mu buryo kandi guhera muri Gicurasi 2020 cyatangiye gutambuka kuri Radio 10. Iki gitabo cyanditswe na Gaël Faye, gishyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.

David Mignot Umuyobozi wa Canal+Afrique yavuze ko bishimiye kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda no kwifatanya n’abanyarwanda kubagezaho ibijyanye n’imyidagaduro yihariye. Ati “Canal+Rwanda mu bufatanye n’izindi kompanyi zihuriye mu kigo Vivendi biteguye gukomeza guteza imbere ishoramari mu Rwanda.”

Kaliza Belyse Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yabwiye itangazamakuru ko Kigali Cultural Village igiye kuba ahantu ho kwidagadurira ku banyarwanda, kwakira inama n’ibindi bikorwa bishingiye ku bukerarugendo n’umuco.

Ati “Icyo rero havuze ku banyarwanda ni uko dushoboye kugaragaza ahantu yaba ari aba bantu bafite ibigo bitegura ibitaramo, yaba ari abacuranzi, yaba ari abahanzi bafite ahantu bashobora kwerekanira ibihangano byabo, abantu bashobora no kuza kwidagaduriramo.”

Akomeza ati “Birazwi y’uko kubera kino cyorezo cya Covid-19 harimo bimwe na bimwe bitashoboye gukorwa ariko ni cyo bivuze ku banyarwanda. Abanyarwanda bagiye kubona ahantu bashobora kwidagadurira, ndetse n’iyi cinema murabizi ko dufite cinema imwe mu Rwanda, murebye umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda, murebye umuvuduko wo kumenyekana w'u Rwanda nk’ahantu heza nibaza ko ari ikintu gishimishije kuba dufite cinema ya kabiri kandi ikaba iri hano ku Irebero.”

Belyse Kaliza yavuze ko Canal Olympia igiye kwiyongera mu nzu Leta yifashisha mu kwakira inama mpuzamahanga mu rwego rwo kuhamenyekanisha. Avuga ko bateganya gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanzi ‘yisange’ muri iyi nzu y’imyidagaduro.

Yavuze ko hashize umwaka umwe RDB itangiye gushyigikira ibitaramo bitegurwa n’abahanzi, bityo ko Canal Olympia ari umurongo mwiza wo kubera ko umwanya ari uwabo wo kugaragaza icyo bashoboye bagashyigikirwa.

Umutoni Aimee Umuyobozi wa Canal Olympia mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru, ko muri iki gihe cya Covid-19, iyi nzu izajya yakira abantu 50%, bambaye neza udupfukamunwa, bahana intera [Ku ntebe byanditseho], mbere yo kwinjira bagakoresha umuti wa ‘hand saniter’ n’ibindi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Yavuze ko uretse imbere mu nzu, filime ishobora no kwerekanirwa hanze ku nyakira mashusho nini. Avuga ko bazajya berekana filime zo mu Rwanda n’izo mu mahanga, urwenya, filime z’umuryango n’izihatanira ibihembo, ibitaramo bitandukanye.

Kandi izajya yakira amaserukiramico n’ibirori bishingiye ku muco nk’umwanya mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo.

Iyi nzu y’imyidagaduro izajya ifungura kuva ku wa 02 kugeza ku wa Gatandatu w’icyumweru. Ni mu cyumba cyakira abagera kuri 300 bicaye neza, aho hazajya herekanwa filime zigera kuri 19 mu Cyumweru.

Iyi nzu y’imyidagaduro yiswe ‘Canal Olympia’ isanzwe iri no mu bindi bihugu bitandukanye bigera kuri 16 muri Afurika harimo nka Cameroon, mu Mujyi wa Niamey muri Nigeri, ebyiri mu Mujyi wa Ouaagadougou muri Burkina Faso, i Dakar muri Senegal.

Ebyiri mu Mujyi wa Lome muri Togo, mu Mujyi wa Cotonou muri Benin, mu Mujyi wa Port-Gentil muri Gabon, mu Mujyi wa Brazzaville muri RDC, mu Mujyi wa Antanarivo muri Madagascar, mu Mujyi wa Abu Namu-Mararaba muri Nigeria ndetse no ku Irebero mu Rwanda.

Ibyo wamenya kuri Canal Olympia iherereye muri Kigali Cultural Village:

Iyi nzu yubatse mu gihe cy’amezi icyenda. Yubatswe hagamijwe kwerekana umuco w’u Rwanda binyuze muri filime, umuco, kubyina n’ibindi bihangano. Ikikijwe n’ubwiherero bugezweho ifite n’amazi ahagije

Canal Olympia y’i Rebero ikozwe mu buryo bw’ikoranabuanga haba mu majwi no mu mashusho. Afite inkerekanamashusho (Ecran) ya metero 14, isohora amajwi kuri 7.1 ku ikoranabuhanga rya 3D mu cyumba cy’umutuza ujyanye no kunogerwa na filime zitandukanye n’ibindi bishamikiyeho.

Iyi nzu ikoreshwa n’amashanyarazi aturuka ku izuba. Ifite ibyuma 400 biyifasha gufata amashanyarazi y’izuba. Ibi bituma igabanya imyuka ya gase karubonike (C02) ingana n’ibiro 416. Ku mwaka ni hafi toni 150 za C02 igabanya kubera gukoresha amashyanyarazi aturuka ku izuba.

Ifite igice kinini gitwirikiriye kiri mu ihema gishobora kwakira abantu ibihumbi 20 nko mu gitaramo n’ibindi. Ikanagira Parikingi yisanzuye yakira imodoka zigera kuri 500 icyarimwe. Izengurutswe n’ubusitani bugitoha.

Hateganyijwe kongerwamo ibindi bikorwa birimo nk’ahakinirwa Golf, ibibuga bito bya Football, aho abana bakina n’ibindi bishobora kuba byamaze kuzura kugera muri Mata 2021.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura Kigali Cultural Village yihariye ku myidagaduro mu Rwanda

Belyse Kaliza Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, yavuze ko Kigali Cultural Village ibaye ahantu heza ku banyarwanda bashaka aho kwidagadurira mu bihe bitandukanye


David Mignot Umuyobozi Mukuru wa Canal+Afrique yavuze ko bishimiye gushora imari mu Rwanda no kugira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi


Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Kigali Cultural Village


Umunyarwandakazi Isabelle Kabano wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza mu iserukiramuco ryitwa 'Film Francophone d'Angoulema [FFA] abicyesha filime 'Petit Pays' y'umuhanzi Gaele Faye


Ababyinnyi b'Itorero Urukerereza basusurukije uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane

Umutoni Aimee [Uri iburyo] Umuyobozi Mukuru wa Canal Olympia mu Rwanda

Inzu ya Canal Olympia ifite ikoranabuhanga rihambaye, rituma uyicayemo ayigiriramo ibihe byiza



Aha hantu hatwikiriye hashobora kwakira abantu barenga ibihumbi 20

Imbere muri Canal Olympia harimo intebe zishobora kwakira abantu 300

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura Kigali Cultural Village iherereye ku Irebero

Kand ahano urebe amafoto menshi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND