RFL
Kigali

Wari uzi ko: Bamwe mu bagabo bifuza kugira igitsina kinini ku buryo ubabonye wese ahita abibona

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:4/12/2020 9:25
0


Impuguke mu bijyanye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina yanditse igitabo yise 'Sex and Ejaculation' agaragaza uburyo umugabo wifuza kugira igitsina kinini yakoresha kugira ngo abigereho. Ni mu gihe usanga hari abagabo baba bifuza kugira igitsina kinini ku buryo ubabonye wese ahita abibona.



N’ubwo ngo abagabo benshi bifuza ibitsina bimeze gutya ngo hari inzira nyinshi banyuramo bakobyongera n’ubwo ngo bumwe muri ubu buryo bushobora gutera ingaruka zikomeye kabone n’ubwo bwaba bwagufashije kugira igitsina wifuza. Nkuko inzobere zibyerekana ngo hari uburyo bwo kongera igitsina cyawe.

1. Uburyo bwa Bihari (The Bihari Procedure)

Muri ubu buryo, muganga akata inyama igitsinagabo kiba gifasheho mu mubiri. Ushobora kunguka 5cm ku gitsina cyawe nyamara ngo iyo umugabo akoresheje ubu buryo iyo igitsina cye gifashe umurego ntabwo kijya hejuru nk'uko bisanzwe kuko ntaho kiba gifashe ahubwo kiba gisanzwe ariko cyariyongereye.

2. Guterwa ibinure

Hari ibinure bikurwa inyuma ku bibero bakabitera mu gitsina cy’umugabo. Ariko akenshi umubiri ntiwemera kongera guterwamo bino binure bigasaba guhora babigutera-ibintu bishobora gutuma ugira uburibwe bukabije cyangwa se hakazamo udusebe tujya kuba nk’utubyimba ku buryo dushobora no gutinda gukira bikaba byakwicira akazi bitewe n’icyo ukora.

3. Kwikinisha

Ni kimwe mu bintu byagufasha kongera igitsina cyawe ndetse bikaba byanatuma cyirambuka mu dutsi twacyo, nubwo ariko iki gikorwa gishobora gufasha umugabo kuba yagira igitsina kirambutse, bigira ingaruka mbi zitandukanye zirimo kurangiza vuba ibintu abagore benshi badakunda cyangwa se ngo umugabo akazajya arangiza buri gihe uko abonye ikintu gituma igitsina cye gihaguruka. Ubu buryo ntabwo twabuguhitiramo kuko bufite ingaruka nyinshi kandi mbi ku buzima bw'ubikora. 

4. Gukora imyitozo ngororamubiri


Imyitozo ngororamubiri ihoraho ifasha umugabo kuba yakwaguka mu myanya ndangagitsina bityo n’igitsina nyirizina kikaba cyakura ku buryo nta kibazo azahura nacyo cyo kuba yakwifuza igitsina kinini. Umugabo rero ukora iyi myitozo asabwa kurya kandi akanakora imibonano mpuzabitsina kuko bifasha igitsina cye kuba kirekire kandi kikaguka mu bugari bwacyo. Ubu buryo ni bwiza cyane kuko bunafitiye inyungu nyinshi ubuzima bwawe kuko baravuga ngo 'Siporo ni ubuzima'.

Abagabo bumva bifuza kugira igitsina kinini bashobora gukurikiza bimwe mu byo twavuze haruguru ariko kandi bakirinda ibyabazanira ingaruka mbi. Icyakora n'ubwo hari abagabo baba bifuza igitsina kinini ntabwo ari ko abagore bose bakunda igitsina kinini. Ikindi ni uko inzobere mu mibanire y'abashakanye zivuga ko igitsina cyose waba ufite yaba ari kinini cyangwa ari gito, iyo ugikoresheje neza mu bwuzuzanye bw'abashakanye, umugore wawe aranyurwa nta kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND