RFL
Kigali

"Marina nta rushanwa arimo, ibya Queen Cha na Calvin Mbanda bimeze neza cyane" Aristide yabisobanuye byose-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:4/12/2020 18:33
0


Nyuma y'amagambo amaze iminsi avugwa kuri Marina yaba ku bijyanye n'indirimbo ye cyangwa ku bijyanye n'irushanywa arimo ariko label ye ivuga ko atarimo ndetse icyimeza ko nawe atabizi ko aririmo, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa The Mane abarizwamo bubivugaho maze tugirana ikiganiro na Aristide Umujyanama wa The Mane.



Mu kiganiro InyaRwanda Tv yagiranye na Aristide Gahunzire yemeje ko iby'irushanwa rya The next pop star’ Marina atabirimo ahubwo ko ababitegura bashobora kuba bafite izindi nyungu bakurikiye zituma bafata umuhanzi utari mu irushanwa bakamwemeza ko arimo. Abajijwe impamvu batarega iryo rushanwa cyangwa ngo babitangarize abantu bose babinyujije mu nyandiko nka Label, Aristide yavuze ko uwo mwanya batawufite kuko bafite byinshi bari kwirukamo bifite akamaro.

Yanavuze ko yagerageje kubavugisha ngo bagire ibyo bumvikanaho kugira ngo Marina ajye mu irushanwa byemewe ariko ngo akumva batari guhuza neza hari ibyo bemera ibindi bakabihakana bityo The mane ihitamo kubareka ngo barebe amaherezo yabyo.Gahima Dickson uvugira irushanwa rya The Next Pop star aherutse kubwira InyaRwanda.com ko Marina ari muri iri rushanwa. 

Ku bijyanye n'uburyo uyu muhanzikazi yaje kuboneka mu bakomeje mu kindi cyiciro mu gihe nyamara yari mu myanya ya nyuma mu matora yo kuri interineti, Gahima Dickson yadutangarije ko bishoboka ko umunyempano uri mu irushanwa yagira amanota macye mu cyiciro kimwe cyangwa se mu buryo bumwe ariko ahandi akahagira amajwi menshi. Twabibutsa ko uzegukana iri rushanwa azahabwa igihembo gifite agaciro ka Miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.


Ku bijyanye n'ikibazo cy'indirimbo nshya ya Marina yitwa 'Worokoso' bivugwa ko yaba yarayikoze kubera ibibazo yaba afitanye na bamwe m uba nyamakuru ndetse n'abahanzi ba hano mu Rwanda, The Mane nabyo yabihakanye yemeza ko iriya ari indirimbo nk'izindi nta kintu na kimwe ihuriyeho n'umunyamakuru cyangwa umuhanzi uwo ariwe wese.

Ikindi Aristide yadutangarije ni uko The Mane ifite ibikorwa byinshi yari iri gutunganya byatumwe umuziki w'abahanzi bayibarizwamo ugabanuka ariko yemeza ko ubu bagiye gutangira kurekura indirimbo cyane ko Calvin Mbanda agiye kubanziriza abandi gusohora indirimbo nshya.

Yasabye abasanzwe bakunda umuziki wa The mane n'umuziki nyaRwanda muri rusange gukomeza kubashyigikira nk'uko basanzwe babikora ndetse anashima urukundo bakomeza kubereka. Yasoje ikiganiro twagiranye ashima itangazamakuru muri rusange by'umwihariko inyaRwanda.com.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARISTIDE











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND