RFL
Kigali

Ibizagufasha kongera kujya mu rukundo nyuma yo guhemukirwa kenshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2020 11:49
0


Nyuma yuko uhemukiwe n’umukunzi wawe cyangwa se bakaba barabaye benshi ariko bose basiga baguhemukiye, ushobora na none kongera kwinjira mu rukundo bigashoboka kandi bikagenda neza igihe wakurikije inama tugiye kukugira muri iyi nkuru.



Kuba warahemukiwe cyane ntibivuze ko udakwiriye gukundwa ntibizatume wumva ko ugiye gucika ku rukundo wumveko atari ibintu byawe.si wowe wenyine wababaye mu rukundo kandi ntibizakubuze kongera gukunda. Izi ni zimwe mu nama zagufasha kongera gusubira mu rukundo:

Banza wiyakire: Kuba waramaze kwakira ibyakubayeho nibyo bizagufasha gutangira ubuzima bushya. Kwakira ibyakubayeho uzabifashwamo no kumva ko ubuzima butarangiriye aho ukiha icyizere ko imbere ariko heza aho kumva ko bizongera bikagenda nabi.

Ntukumwe ko uzavurwa n’undi muntu muzakundana: Igihe ugifite ibikomere ntukizere ko uzabimarwa n’undi muntu mugiye gukundana. Si byiza ko utangira urugendo rw’urukundo wumva ko hari mitwaro bigiye kukuruhura ahubwo wowe wishakaho icyo uzamumarira. Muri make mu rukundo witegura gutanga kurusha guhabwa. Jya wirinda rero kwirukankira kongera gukundana.

Jya ureka ibyahise bigumane n’ahahise: Mu gihe wongeye kwinjira mu rukundo jya wirinda ko uwo mukundana ahura n’ingaruka z’ibyo wahuye nazo cyangwa se ngo ujye ubimukangisha. Urugero niba uwo mukundana agusabye gusohokera ahantu uwo mwakundanga yagusohokanaga ntukamubwire ko bikwibutsa ibihe mwagiranaga cyangwa se ngo umubwire ko wanze ko mujyayo kuko udashaka ko hakwibutsa uwo mwakundanaga. Ushobora kumubwira ko utahakunda gusa ibyo uwo mwakundanaga ukabireka kubivuga.

Itonde ukunde uwo umutima wawe ushaka: Wikihutira gukundana kuko wumva udashaka kuba wenyine cyangwa se ngo wumve ushaka uwo muzabana kuko abo mwiganye bashatse bose, kuko se ababyeyi bagushyiraho igitutu n’ibindi. Kunda umuntu kuko wumva ko umukunze nta yindi mpamvu ibigutera.

Irinde gutendeka; Si byiza noneho kumva ko ugiye gutendeka kugirango ubwo umwe azaguhemukira izagire undi usigarana kuko bishobora kukubera bibi nabwo bose ukaba wababurira rimwe. Fata uwo ubona ukunda kurusha abandi ariwe mugumana utitaye ku kuba warigeze gutendekwa.

Gerageza amahirwe ubonye: Wiguma mu bwoba bwo kumva ko uzongera guhemukirwa kuko wasanga uwo ariwe mahirwe yawe akazagukunda urukundo nyarwo waburiye mu bandi bose basize bagukomerekeje.

Src:www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND