RFL
Kigali

Dj Khaled yahisemo guhindura inzu ye ishuri mugufasha umwana we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2020 13:53
0


Dj Khaled yahishuye ko ubwo bari muri gahunda ya 'Guma mu rugo' abana bigira mu ngo zabo, yahisemo gufata inzu ayihinduramo ishuri ryo kwigiramo mu rwego rwo gufasha umuhungu we ndetse n’abandi bana bigana.



Dj Khaled wamamaye ku isi hose bitewe n’indirimbo ze ahurizamo abahanzi benshi bakomeye, yanakunzwe cyane kandi kubera uburyo akoresha ijwi rye mu gutangira indirimbo ze zose agira ati ”We The Best” cyangwa “Another One”.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Parent’s Magazine gikorera muri Amerika, Dj Khaled yatangaje ko mu kwezi kwa gatatu ubwo gahunda ya guma mu rugo yarigitangira abana babohereje kwigira mu rugo aribwo yafashe umwanzuro ukomeye wo gufasha imfura ya Asahd Khaled.

Dj Khaled yavuze ko mbere y'uko afata uwo mwanzuro byatewe n'uko yabonaga kwigira online ku mwana we bizamudindiza. Yagize ati ”Mbere iyo yavaga ku ishuri yarazaga akadusubiriramo ibyo yize byose none yarasigaye atabasha no kuvuga byibuze ikintu kimwe yize”.

Yakomeje avuga ko we n'umugore we witwa Nicole Tuck babonye imfura yabo iri gusubira inyuma ndetse ko kwigira imbere ya computer ko ntacyo biri kumumarira.nibwo batekereje ko bamushakira umwarimu uzajya amwigishiriza mu rugo.

Dj Khaled ari kumwe n'imfura ya Asahd Khaled

Dj Khaled wavuze ko acyigira icyo gitekerezo yahise atekereza no ku bandi bana bigana n’umuhungu we maze abona ko nabo bakeneye kwiga nk'uko bisanzwe. Yahise yandikira ababyeyi b'abana bigana n’umwana we ababwira ko yifuza gufasha abana babo bose bakiga.

Ababyeyi bamaze kubyemera Dj Khaled yahise ahindura inzu ye ayigira ishuri ry’abana. Yagize ati ”Nahise ngura ibikoresho byose byo mu ishuri ngura ibitabo n’intebe bihagije mbese ibintu byose biba biri mu ishuri nuko nzana n’umwarimu uzajya wigisha abana”.

Dj Khaled ari kumwe na Nicole Tuck hamwe n'abana babo

Dj Khaled watangaje ko abana bose bigana n’umwana we buri munsi bazaga kwigira iwe ndetse n’ababyeyi babo bana bari babyishimiye. Yasoje avuga ko atari kwita ku mwana we gusa kandi afite n’abandi bangana bakeneye ibyo nawe akeneye.

Kugeza ubu uyu mugabo wabaye kizigenza mu muziki amaze kugira abana babiri ba bahungu, imfura ye yitwa Asahd Khaled akaba yaramwibarutse mu mwaka wa 2017 naho undi umukurikira yitwa Aalam Khaled afite amezi icumi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND