RFL
Kigali

Umuhanzi JP ZED yegukanye irushanwa rya Supra Voice, ahembwa miliyoni 1 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2020 19:50
0


Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa gitari Musabe Jean Paul Zizou uzwi kandi nka JP Zed, yegukanye irushanwa ry’umuziki ryitwa Supra Voice ahembwa miliyoni 1 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu gihe cy’umwaka umwe.



JP Zed usanzwe ifite indirimbo ‘Gira icyo umbwira’ yegukanye iri rushanwa mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020, ubera muri Onomo Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Yahagitse abandi bahanzi bashya b’abanyempano bane bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Cyuzuzo Grolia waririmbye indirimbo ‘Nothing’ ya White Houston, Niyibizi Jean Claude, Uwayezu Sebastien waririmbye indirimbo ‘Uzandabure’ ya Bruce Melodie na Ndizeye Alain waririmbye indirimbo ‘On Call Away’ ya Charlie Puth.

JP Zed yegukanye iri rushanwa ashyigikiwe mu buryo bukomeye n’abarimo Diddy d’or wabaye umukunzi w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves usigaye akundana na Miss Uwase Muyango.

Uyu musore yaririmbye indirimbo iri mu njyana ya Country yitwa ‘Your Man’ y’umuhanzi Josh Turner yasohotse ku wa 21 Ukwakira 2009. Ni indirimbo yaririmbye anicurangira gitari, binezeza benshi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, JP Zed yavuze ko yiyandikishije muri iri rushanwa afite icyizere cyo kuritwara, ariko kandi ngo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye ari nabyo byatumye arushaho gukora cyane.

Ati “Ndishimye! Nari nsanzwe nkora umuziki mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Ni intangiriro nziza y’indi ntambwe mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Aya mafaranga (Miliyoni 1 Frw) aramfasha byinshi mu muziki wanjye.”

Uyu musore yavuze ko byinshi yagiye abwirwa n’abari bagize akanama nkemurampaka azabikomeraho. Kuko hari nk’aho yagiye asabwa kunononsora mu bijyanye n’imiririmbire, uburyo agaragara ku rubyiniro no kumenya guhitamo indirimbo nziza.

JP Zed ni umunyamuziki by’umwuga wawize. Ndetse ubu ni umwarimu w’umuziki ubimazemo imyaka itandatu yigisha umuziki muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare.

Iyo asoje ibikorwa bye byo kwigisha umuziki akomereza akazi ke mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Ominatago, ryashingiwe mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu 2013.

JP Zed avuga ko imyaka irenga irindwi akora ibijyanye n’umuziki, ari yo acyesha ubuhanga mu muziki, bwatumye yiyemeza kwinjira mu ruhando rw’abanyamuziki nyarwanda, kugira ngo nawe atange umusanzu we.

Avuga kandi ko yinjiye mu muziki kubera abikunda, kandi akaba abona ko yiteguye kuwubyaza umusaruro mu gihe runaka.

Muri ibi bihembo kandi hatangarijwe ‘Band’ nshya yiswe ‘Supra Voice Band’ y’abahatanye muri iri rushanwa aribo Gloria Usanase, Paccy, Benitha Abimana, Ndizeye Alain, Marie Claire Uwase na Niyibizi Jean Claude.

Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi w’ikigo SupraFamily Rwanda cyateguye iri rushanwa, yavuze ko iyi ‘Band’ yashinzwe kugira ngo bahurize hamwe imbaraga z’aba bahanzi bose, no gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko abagize iyi ‘Band’ batoranyijwe hagendeye ku buryo buri wese yitwara muri iri rushanwa, bwashimwe n’Akanama Nkemurampaka.

Iri rushanwa ryiyandikishijemo abanyempano 90 batorwamo 50 ari nabo bagiye bahatana mu byiciro bitandukanye kugeza babaye batanu ari nabo bavuyemo uwegukana irushanwa rya Supra Voice ku nshuro ya mbere. 

Jonatha wari uhagarariye Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco muri uyu muhango, yashimye iki gitekerezo cyo gushakisha abanyempano mu muziki n'ubwo ari mu bihe bigoye bya Covid-19. Avuga ko ibikorwa nk'ibi Minisiteri yiteguye gukomeza kubishyigikira.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa wabaye umukemurampaka mu marushanwa y’umuziki n’ay’ubwiza nka Miss Rwanda, Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda itegura iri rushanwa ndetse na Emmanuel uzi ibijyanye n’umuziki.

Akanama Nkemurampaka kitaye cyane ku buryo umuhanzi yitwara ku rubyiniro, imiririmbire ye, indirimbo yahisemo, uburyo agerageza gushimisha abantu n’ibindi byari bigiye bifite amanota 10% kuri buri kimwe.

Mike Karangwa wari umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka, yabwiye INYARWANDA, ko JP Zed yari akwiye gutwara iri rushanwa kubera ko “afite umwihariko.”

Agira ati “Mu minsi yatambutse JP Zed yari agiye kuvamo ariko ari mu bantu ntekereza ko bumvise inama abakemurampaka bamubwiye. Abasha kumva uburyo atwara ijwi rye. Ubu rero arimo arabikora atavunitse. Ikindi ni umuririmbyi ushobora no kwicurangira navuga ko ari ikintu cyiza abahanzi benshi batagira. Kandi ashobora kwicurangira akaririmba neza.”

Mike yavuze ko JP Zed yagiye aririmba indirimbo zijyanye n’ijwi rye. Kandi ngo yagiye ashyira imbaraga mu kunoza neza buri kimwe cyose yagiye asabwa muri iri rushanwa, byamuhesheje amanota menshi imbere y’abandi bose. Yavuze ko JP zed afite buri kimwe cyose kimwemerera kuba umuhanzi ukomeye.

Iri rushanwa ritegurwaga n'ikigo SupraFamily-Rwanda inategura Miss Supranational Rwanda. Ibice bya mbere by'iri rushanwa byabereye ku mbuga nkoranyambaga, hari gahunda y'uko ku nshuro ya kabiri rizabera mu Ntara zitandukanye.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere ryateguwe hagamijwe gushyigikira abanyempano bashya mu muziki w’u Rwanda.

Umuhanzi akaba n'umucuranzi wa gitari JP Zed yegukanye irushanwa ry'umuziki rya Supra Voice

Uhereye ibumoso: Mike Karangwa, JP Zed, Emmanuel, Jonathan Umukozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Miss Umunyana Shanitah Miss Supranational Rwanda 2019 na Nsengiyumva Alphonse

Abari bagize akanama Nkemurampaka barimo Nsengiyumva Alphonse, Emmanuel na Mike Karangwa

Itsinda ry'abaririmbyi bahatanye muri iri rushanwa ryiswe 'Supra Voice Band' ryahawe igihembo

Umurage Live Band yasusurukije abantu muri uyu muhango wo gusoza irushanwa rya Supra Voice

Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Abanyempano batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa rya Supra Voice

Mike Karangwa yavuze ko JP Zed wegukanye iri rushanwa yari abikwiriye bitewe n'ukuntu yigaragaje

Diddy d'Or wabaye umukunzi wa Kimenyi Yves na Producer Maurix Baru bari mu bari bashyigikiye JP Zed wegukanye irushanwa

Abahanzi bahatanye muri iri rushanwa bifotozanyije na JP Zed wegukanye iri rushanwa

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND