Umuhanzi wo mu Burundi uri mu bakomeye Aboubakar Karume wiyise Sat-B yasohoye ‘Ep’ yise 'Romantic Sounds' yakubiyeho indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yakoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Medard [Meddy].
Ku wa 23 Ugushyingo 2020, Sat-B yabwiye abantu barenga ibihumbi 80 bamukurikira kuri konti ye ya Instagram, ko akeneye amasengesho mbere y’uko asohora ‘EP’ ye nshya yise ‘Romantic Sounds’ igizwe n’indirimbo icyenda.
Yanditse ibi avuga ko ku wa 26 Ugushyingo 2020, abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bakwiye gushyira hamwe bakamuzirikana mu masengesho yabo, bagasengera urugendo rushya rw’umuziki yatangiye.
Uyu muhanzi yabwiraga abafana be gufatanya nawe gusenga Imana igakura mu nzira amahwa n’ishyamba. Yagize ati “...Dusenga Imana iturinde Ishyamba n’amahwa mu nzira zacu.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020, ni bwo Sat-B yashyize indirimbo icyenda ziri kuri ‘EP’ ye yise ‘Romantic Sounds’ zirimo n’indirimbo yakoranye na Meddy.
Iyi ‘EP’ iriho indirimbo nka ‘Miss You’, ‘Talk to me’, ‘Beautiful’ yakoranye na Meddy, ‘Baby Girl’ yakoranye na Herbert Skillz, ‘Waiting’, ‘Cousin’, ‘Ce Soir’ yakoranye na Herbert Skillz, ‘Niko Bien’ na ‘Sidibe’.
Sat B na Meddy baririmba muri iyi ndirimbo ‘Beautiful’ bavuga ku bwiza bw’umukobwa. Aba bahanzi bombi bavuga ko ubwiza bw’uyu mukobwa bushobora gutuma umuntu aririmba. Bumvikanisha ko ari umukobwa buri wese atashidikanya kubwira ko yamukunze.
Abamaze kumva iyi ndirimbo, banditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube, bavuga ko ari inziza, kandi ko aba bahanzi bombi babaryohereje.
Sat-B uherutse gusohora indirimbo “Gacugere” yabwiye INYARWANDA, ko hashize hafi imyaka ibiri afashe amajwi (Audio) y’indirimbo yitwa "Beautiful" yakoranye na Meddy, igihe bombi bari mu gihugu cya Tanzania.
Sat-B yahuye na Meddy nyuma y’uko yari yagiye gukorera indirimbo ze muri Wasafi Records y’umuhanzi Diamond Platnumz.
Iyi ndirimbo yabo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera z’umwaka ushize 2018, ariko hazamo imbogamizi. Umushinga w’iyi ndirimbo wagizwemo uruhare rukomeye na Dj Paulin ari nawe wahuje Sat-B na Meddy.
Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo isohokana n’amashusho yayo, ariko Sat-B avuga ko bagowe no kuyakora bitewe n’ibihe Isi irimo muri iki gihe.
Ni mu gihe hari amakuru avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga gufatirwa i Burundi, ndetse aba bahanzi bombi bagahurira mu gitaramo. Meddy ntiyigeze ajya muri iki gihugu ku bw’impungege z’umutekano we.
Sat B ati “Twagombaga kuyisohora ifite video, ariko Coronavirus yatumye ubu tugiye kuyisohora ari ‘Video Lyrics’.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Nyampinga’ yavuze ko iyi ndirimbo itakorewe muri Wasafi nk'uko benshi babicyekaga, ahubwo ko yakozwe na Producer witwa Yogo Beat uri mu bakomeye muri Tanzania.
Sat B avuga ko muri iyi uyu mwaka nta Album ateganya gusohora, ariko ko mu 2021 azakora kuri Album ye ya Gatatu azashyira ku isoko.
Uyu muhanzi aherutse kwiyunga n’umuraperi w’umuraperi w’umunyarwanda Chris Eazy wamushinjaga kwigana indirimbo ye yitwa ‘Izina’.
Bombi bahuje imbaraga bakora “Izina Remix” yanaririmbyemo abahanzi bo mu Burundi barimo Bain Turo, Fablove na AoBeats wo mu Rwanda.
Dj Paulin uri hagati ni we wagize uruhare rukomeye kugira ngo Sat-B akorane indirimbo na MeddyUmuhanzi Sat B na Meddy mu ikorwa ry'indirimbo y'urukundo yabo bise 'Beautiful'
TANGA IGITECYEREZO