RFL
Kigali

KGB (Kigali Boys): Skizzy avuze ikintu gikomeye kuri Hirwa Henry umaze imyaka 8 yitabye Imana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/12/2020 12:51
0


Tariki 1 Ukuboza 2012 ni bwo humvikanye inkuru y'incamugongo yababaje abanyarwanda n'abakunzi ba muzika muri rusange, yavugaga ko umuhanzi Hirwa Henry wari mu basore batatu bagize itsinda KGB yitabye Imana. Imyaka umunani irashize uyu muhanzi atuvuyemo, ikaba yaruzuye ejo hashize tariki 1 Ukuboza 2020.



Hirwa Henry ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda KGB (Kigali Boys) ryakanyujijeho mu myaka nka 12 ishize. Iri tsinda rifite amateka maremare kandi yihariye mu Rwanda. Ryagize igikundiro mu mitima ya benshi ku buryo ritabura mu bazanye umuziki uvuguruye mu gihe cyabo. Ryari rigizwe na Skizzy, MYP, ndetse na Hirwa Henry witabye Imana mu 2012.


Urupfu rwa Hirwa Henry rwababaje benshi

Tariki 1 Ukuboza 2012 ntizibagirana mu mateka ubwo uyu muhanzi yutuvagamo. Izahora yibukwa mu nshuti ze, mu muryango we, ndetse no muri bagenzi be bari bahuriye mu itsinda. Kuri iyi tariki mu 2012 mugenzi we Skizzy ni we wabwiye itangazamakuru ko uyu muhanzi yitabye Imana.

Yagize ati "Hashize nk'iminoya nka mirongo itatu babimbwiye, bari bagiye muri picnic ararohama arapfa". Yongeyeho ko yapfuye arohamye mu kiyaga cya muhazi mu ntara y'uburasirazuba. Kuri uyu wakabiri tariki 1 Ukuboza 2020 ku itariki yatabarukiyeho nyirizina, benshi mu bakunzi be bagiye bagaragazo ko iyi tariki itazibagirana kuko ibibutsa umuntu ukomeye.

Abenshi bagiye bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo. Umuhanzi Rafiki wari uri mu bagezweho mu gihe cyabo kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha yashyizeho indirimbo bamukoreye igaruka kubutwari bwe yahuriwemo n'abahanzi batandukanye barimo Riderman, Christopher, Mani Martin, Skizzy n'abandi maze ayiherekeza ubutumwa bukomeye. Yagize ati "Imyaka umunani irashize tubuze umuhanzi watweretse ko bishoboka, komeza uruhukire mu mahora muvandimwe".

Ubutumwa bwa Rafiki washimiye Henry ubutwari yerekanye bwatinyuye abandi mu muziki

Skizzy yabwiye inyaRwanda.com ko iyi tariki yamwibukije uruhare rukomeye Henry yagize mu guteza imbere umuziki mu Rwanda. Yagize ati "Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Muri kiriya gihe twari batatu duhuje imbaraga kandi duhanganye muri East Africa duhanganye na ba Koffi, Nameless, Mr Nice n'abandi. Yakomeje avuga ko amushimira ubutwari yagaragaje bitagaragajwe n'abandi kandi ashimangira ko yari umuntu ukunda gufasha.

Nyakwigendera Hirwa Henry ni mwene Kayibanda Ladislas na Mukaneza Olive. Yavutse ku wa Karindwi Kamena 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa babiri mu bana bane b'uyu muryango akaba ari nawe muhungu wenyine. Ni musaza wa Aurore Mutesi Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012.


Hirwa Henry yari musaza wa Nyampinga w'u Rwanda 2012 Mutesi Aurore


Indirimbo 'Abakobwa b'i Kigali' na 'Arasharamye' za KGB zatumye bakundwa cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND