RFL
Kigali

Ikiganiro na Zhat umaze imyaka 10 mu muzika ahihibikanira kwamamara-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/12/2020 18:35
0


Umuhanzi agira injyana ahitamo gukora mu gihe imworohoye cyangwa se ayisangamo cyane. Umuhanzi ukizamuka Zhat yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Weekend” yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.



Zhat akora injyana ya Afro-Dancehall, akiri mu gihugu cya Uganda aho yabaga, yakoraga injyana zitandukanye. Mu gihe yagarukaga mu Rwanda, yahisemo gukora injyana ya Dancehall. 


Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi waririmbaga injyana ya Hip Hop mu rurimi rw’Icyongereza akiri muri Uganda, ashimangira ko amaze hafi imyaka 10 akora umuziki ariko akaba agikomeje. Avuga ko n'ubwo amaze iyi myaka yose, hari aho yifuza kugeza muzika ye, akaba agikomeje gukorana imbaraga nyinshi.

Uyu mwaka wa 2020, uyu muhanzi avuga ko yakabaye yarakoze ibihangano byinshi ariko kimwe n'abandi batari bacye, yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ibyatumye akora indirimbo imwe gusa yise “Weekend”. Iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bubyinitse aho yizera ko izasusuruta abazayumva.


KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZHAT


KANDA HANO WUMVE WEEKND BY ZHAT


      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND