Umuhanzi agira injyana ahitamo gukora mu gihe imworohoye cyangwa se ayisangamo cyane. Umuhanzi ukizamuka Zhat yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Weekend” yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Zhat akora injyana ya Afro-Dancehall, akiri mu gihugu cya Uganda aho yabaga, yakoraga injyana zitandukanye. Mu gihe yagarukaga mu Rwanda, yahisemo gukora injyana ya Dancehall.
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi waririmbaga injyana ya Hip
Hop mu rurimi rw’Icyongereza akiri muri Uganda, ashimangira ko amaze hafi
imyaka 10 akora umuziki ariko akaba agikomeje. Avuga ko n'ubwo amaze iyi
myaka yose, hari aho yifuza kugeza muzika ye, akaba agikomeje gukorana imbaraga nyinshi.
Uyu mwaka wa 2020, uyu muhanzi avuga ko yakabaye yarakoze ibihangano byinshi
ariko kimwe n'abandi batari bacye, yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ibyatumye akora
indirimbo imwe gusa yise “Weekend”. Iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bubyinitse
aho yizera ko izasusuruta abazayumva.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZHAT
KANDA HANO WUMVE WEEKND BY ZHAT
TANGA IGITECYEREZO