RFL
Kigali

Ibitangaje utamenye ku buzima bwa Rihanna

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/12/2020 8:10
1


Umuhanzikazi Rihanna wamamaye hirya no hino ku isi kubera ibihangano bye byakunzwe n’abantu benshi azwiho kuba adakunze kuvuga ku buzima bwe bwite ku mugaragaro, hari byinshi bitangaje abantu batamuziho.



Uyu mukobwa wahogoje benshi ku bw’ijwi rye ndetse n’uburanga bwe buhebuje, yakunze kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye yaba inkuru zigaruka kuri we nk'umuhanzi n’izindi zivuga ku rukundo rwe gusa ni gacye cyane uzasanga amakuru ya Rihanna avuga ku buzima bwe busanzwe.

Robyn Rihanna Fenty wamenyekanye nka Rihanna usibye kuririmba anakina film, mu zo yakinnye harimo Battleship, Ocean’s 8 hamwe n'iyitwa Guava Island. Uyu mukobwa kandi akaba amaze kuba umucuruzi kabuhariwe w’imyenda izwi nka Savage Lingerie ndetse n’ibikoresho by’ubwiza bizwi nka Fenty Beauty.

Mu byo utamumenyeho bitangaje ku buzima bwe busanzwe ni ibi bikurikira:

1)Nubwo Rihanna akunze kugaragara mu birori bitandukanye yisize ibirungo (make up) byinshi mu buzima busanzwe iyo atari mu kazi ntabwo abyisiga. Ibijyanye n’ibirungo abyisiga iyo agiye gukora amashusho y’indirimbo ze cyangwa yitabiriye ibindi birori.

Rihanna udakunze kwisiga ibirungo

2)Rihanna akunda kunyuguta bombo cyane usanga mu modoka ye haba harimo amapaki menshi ya bombo ndetse no mu nzira akunze kugaragara ari kunyunguta bombo.

3)Uyu muhanzikazi nubwo yabaye icyirangirire kuri ubu akaba atunze akayabo k'amamiliyoni gusa ntabwo yigeze arangiza kwiga. Nta mpamyabumenyi n'imwe agira yaba ari iy'amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza.

4)Rihanna udakunze kugira inshuti z’abahanzi bagenzi be yatangarije ikinyamakuru Vogue Magazine ko umuhanzi akunda ndetse yubaha ari Jay Z kuko ari we watumye agera ku byo agezeho ubu, yavuze ko amufata nk’umuvandimwe we.

5)Kubera ukuntu Rihanna akunda cyane musaza we amuhamagara inshuro zirenga 7 ku munsi, mu mwaka wa 2015 ubwo yari ari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, yabwiye abari aho bose guceceka maze akabanza guhamagara musaza we.

6)Kuba ari umuhanzikazi ntibimubuza kumva indirimbo z’abandi bahanzi kuko iyo atwaye imodoka cyangwa yiriwe mu rugo usanga ari kwiyumvira indirimbo za Madonna na Beyonce kuko aribo bahanzikazi akunda cyane.

7)Rihanna yabwiye ikinyamakuru Elle Magazine ko akunda kurisha ikiyiko cyane kurusha ifurusheti.

Nguwo Rihanna ari kurira muri resitora iciriritse.

8)Uyu muhanzikazi ntakunda kurira muri restora zikomeye cyangwa zihenze kuko yavuze ko izo resitora zihenda ibyo kurya kandi bitaba biryoshye ahubwo akunda resitora ziciriritse kuko arizo zigira ibiryo biryoshye.

Src:www.Herbeauty.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • elvis fenty1 year ago
    rihana numuhanzi nkunda kandi niyumvamo





Inyarwanda BACKGROUND