RFL
Kigali

Ishusho ya Rayon Sports mbere yo gutangira shampiyona 2020-21

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/12/2020 10:33
1


Rayon Sports yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka ubwo yakurikiraga APR FC yegukanye igikombe. Ese uyu mwaka yiteguye ite, izarangwa n'iki mu mwaka w'imikino ugiye kuza?.



Kuva Rayon Sports yashingwa mu 1968, buri mwaka wa shampiyona iwutangira ifite inyota yo kwegukana igikombe bivuze ko uyu mwaka nabwo itatanzwe. Uhereye ku mutoza mushya Guy Bukasa, kugera ku bakinnyi binjiye muri iyi kipe, hari amahirwe menshi ko Rayon Sports ishobora kuzagira agahenge ku batoza bitandukanye n'umwaka ushize kuko n'ubwo yabonye umwanya wa Kabiri ariko burya yatojwe n'umutoza umwe muri buri mezi abiri.


Uwayezu Jean Fidele umuyobozi mushya wa Rayon Sports

Rayon Sports igiye gutangira Shampiyona nyuma y'ibibazo yamazemo amezi asaga 7 byanatumye uwari umuyobozi wayo Munyakazi Sadate asezererwa asimburwa na Uwayezu Jean Fidele. 

Mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera ku mwanya wa 2, abenshi batandukanye nayo harimo Kimenyi Yves, Rutanga Eric, Michael Sarpong, gusa nayo izana abandi bakinnyi bashya batandukanye barimo: Kwizera Olivier (Gasogi United), Bashunga Abouba (Buildcon FC, Zambia), Mujyanama Fidèle (Heroes), Niyigena Clément (APR FC), Nishimwe Blaise (Marines FC), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Manace Mutatu (Gasogi United), Sugira Ernest (intizanyo ya APR FC), Mudacumura Jackson (Heroes FC), Umurundi Nihoreho Arsène (yaguzwe mu Burundi atizwa Bugesera FC).


Guy Bukasa umutoza mushya wa Rayon Sports

Hari kandi Bigirimana Issa (yaguzwe muri Police FC agurishwa muri Zambia), Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vita Ourega (yatiwe muri TP Mazembe) n’Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh wakinaga muri Abia Warriors yo muri Nigeria, ndetse na Iranzi Jean Claude wahoze ayikinira.

Iyi kipe ikunze gutangira umwaka ifite umutoza mushya, izatangira shampiyona isura Rutsiro FC yavuye mu cyiciro cya 2, bizaba bibaye inshuro ya kabiri yikurikiranya iyi kipe itangira shampiyona ikina n'ikipe izamutse mu kiciro cya mbere nyuma y'umwaka ushize iyi kipe nabwo yasuraga Gasogi United.


Ubundi Rayon Sports yari isanzwe igira igikorwa cyo kwerekana abakinnyi no kumurika imyenda

Mu mikino itatu ifungura shampiyona Rayon Sports iheruka gukina, imaze kunganya imikino 3 itsinda umwe. Mu mikino ya gishuti iyi kipe yakinnye harimo umukino yatsinzemo Alpha igitego kimwe ku busa, banganya na Bugesera FC ibitego 2-2, barongera banganya na Police 0-0 nyuma batsinda As Muhanga ibitego 3-1.

Nk'uko bimaze kumenyerwa tunagendeye ku masezerano bafitanye Rayon Sports izajya ikorera imyitozo yayo ku kibuga cy'umuterankunga mukuru Skol ikibuga kiba mu Nzove aho uru ruganda rukorera ndetse bakirire imikino yabo kuri stade ya kigali i Nyamirambo.

Ku byari bimenyerewe nko kwerekana impuzankano iyi kipe izakoresha, uyu mwaka ntabwo bizabaho bigendanye n'ikibazo cya coronavirus cyakomye mu nkokora iyi kipe ndetse ubuyobozi bwayo butangaza ko burajwe ishinga no gutangira shampiyona. 

Abaterankunga muri rusange ikipe ya Rayon Sports izatangira iyi shampiyona ifite ni umuterankunga umwe ari we Skol mu guhe abandi ibiganiro bikomeza ndetse hanarebwa impinduka zaba ku bo bari basanzwe bakora. Imikino itatu iyi kipe yavukiye i Nyanza izaheraho, izatangira isura Rutsiro FC, ku munsi wa kabiri Rayon Sports yakire Bugesera, hanyuma ku munsi wa gatatu iyi kipe isure Espoir FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana pacifique 3 years ago
    aho nisawa ariko se umutera nkunga umwe azatumari iki igihe bagiriye ntanumwe bari babona





Inyarwanda BACKGROUND