RFL
Kigali

Bebe Cool yiyemeje guhangana na Bobi Wine wiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2020 10:13
0


Mu gihugu cya Uganda umuhanzi Bebe Cool yarahiriye ko agiye guhangana n’umuhanzi mugenzi we Bobi Wine uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida muri icyo gihugu.



Moses Ssali wamenyekanye nka Bebe Cool mu muziki ndetse akaba ari umuhanzi w’umuhanga mu bijyanye no kwandika indirimbo ziryoheye amatwi, yiyemeje guhangana na Bobi Wine nyuma y'uko uyu muhanzi uri kwiyamamaza kuba Perezida yakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu magambo ye Bebe Cool yabwiye ikinyamakuru BigEyeUg gikorera mu mujyi wa Kampala ko yiteguye gukora ibishobaka byose agahangana na Bobi Wine. Yavuze ko agiye gutangira ibikorwa byo kwamamaza Perezida Museveni mu gihugu cyose kandi akazabikora akurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bebe Cool wakomeje avuga ko ababazwa cyane n'uko Bobi Wine ari kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona Virus mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Yakomeje agira ati ”Bobi Wine ntiyitaye ku buzima bw’abaturage kuko iyaba abitayeho ntiyakabashyize mu kagaga ko kwandura Corona”.

Umuhanzi Bebe Cool usanzwe atumvikana na Bobi Wine

Uyu muhanzi Bebe Cool kandi yasoje avuga ko Bobi Wine akunda kuvuga ko Museveni ashaje adakwiye gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda kandi ntaziko hayobora ubushishozi n’ubuhanga kandi ibyo byose Museveni arabyujuje kuko yayoboye igihe cyinini bivuzeko afite ubunararibonye buhagije.

Uguhangana kwaba bahanzi bombi si bya none gusa kuko no kuva cyera bahoraga baterana amagambo mwitangazamakuru ndetse no mu ndirimbo zabo.Bebe Cool uzwiho kuba ari umurwanashyaka w’ishyaka rya NMR byumwihariko akaba ashyigikiye Perezida Yoweli Museveni.

Ibi Bebe Cool abitangaje nyuma y'uko hari hashize iminsi ibiri gusa ashinje akanama gashinzwe amatora kuba ntacyo gakora ku myitwarire mibi ya Bobi Wine. Kugeza ubu Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ntacyo aramusubiza.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND