RFL
Kigali

Rubavu: Ayingeneye Dorcas arasaba inkunga yo kuvuza umwana we wavutse atagira urutirigongo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/12/2020 12:21
0


Umuryango wa Ayingeneye Dorcas utuye mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, uratakambira uwo ari we wese ufite umutima w’urukundo kuwufasha hakaboneka uburyo bwo kuvuza umwana wabo wavutse ntarutitigongo afite. Uyu mubyeyi yavuze ko yabuze ubushobozi bwo kujya kuvuza umwana we i Gatagara kuri gahunda yari yahawe n’abaganga.



Prince ni umwana w’imyaka 9 y’amavuko ariko iyo umwitegereje ushobora guhita umugereranya n’umwana w’imyaka 4 cyangwa 5. Ibi byatewe n’uburwayi yavukanye butuma buri kimwe cyose akora agikora aryamye mu ntebe. Nk’uko twabihamirijwe n’umubyeyi we umubyara [Mama we] n’uko igihe yavukaga yavutse atuzuye ndetse ntiyanarize nk’uko biba ku bandi bana.

Aganira na InyaRwanda.com, Ayinkamiye yagize ati “Umwana wanjye afite ikibazo gikomeye cyane. Uyu mwana ntabwo aduha agahenge byibura ngo umuntu abe yajya gushaka n’ibirayi. Nirirwa mu rugo ndi kumwitaho ntabwo nagenda kuko ngiye nshobora gusanga yaguye ku kintu kikamwica. Ntabwo afata ahantu ngo ahakomeze".

Yakomeje agira ati "Prince avuka ntabwo yigeze akora nk’ibyo abandi bana bakora, yavutse atuzuye ntiyanarira nk’uko abandi bana bose babikora iyo bavuka. Mbese muri make ibyo umwana muzima akora iyo avuka uyu wanjye ntiyigeze abikora”.

Uyu mubyeyi wabivuganye agahinda kenshi yavuze ko kuba umwana we adashobora gukanjakanja ikintu atamiye kandi afite imyaka 9 ndetse akaba afite n’amenyo amwemerera kubikora nabyo ari ikibazo gikomeye dore ko icyo bagiye kumutamika cyose bibasaba kubanza kukinomba.

Mu kiganiro n’uyu mu byeyi kandi yavuze ko yazengurutse mu bitaro byose bamwoherejemo bikanga gusa ngo akaba yari afitanye gahunda n’abaganga mbere y’uko iki cyorezo cya Covi-19 kiza, kugeza ubu akaba atarajyayo kuvuza umwana we kubera ikibazo cyo kubura ubushobozi. 

Yagize ati “Nabuze ubushobozi, nabuze amafaranga ni ukuri pe, njye n’umugabo wanjye ntako tutagize ngo tujyane kwa muganga umwana wacu, ubushobozi bwose bwabonetse mbere twamujyanye ahari hose hose twabwirwaga ko bazamuvura ariko hose bikanga.

Mbere ya Covid-19, twari twoherejwe ku bitaro by’i Gatagara tubura uko tujyayo ariko aho 'Guma mu rugo' irangiriye twabuze ubushobozi bwo kutujyana yo kugeza ubu. Hagize udufasha ni ukuri Imana yamuha umugisha, umwana yinnya ho, ntashobora gukanja ikintu na kimwe”.

Ni kenshi imiryango imwe n'imwe yabyaye umwana ufite ubumuga runaka igerageza kumuhisha, yewe no mu nzu ntajye ahava, gusa bitandukanye n’ibyabaye ku muryango wa Ayinkamiye kuko bo umwana wabo n’ubwo afite ubumuga ariko yishimirwa n’umuryango wose.

Mu magambo ye Dorcas yashimiye umuryango we ukomeje kumufasha by’umwihariko umugabo we utarigeze amuva iruhande, avuga ko ahari ho hose byamusaba kujya kuvuriza umwana we yajyayo aramutse afite ubushobozi.

Uramutse ushaka gufasha uyu muryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyangwa ushaka kuwuganiriza, wahamagara nimero ya telefone ikurikira: 0785113156 cyangwa 0783450859. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Nyabagobe.

Ayinkamiye Dorcas akeneye ubufasha bwo kuvuza umwana we wavutse atagira urutirigongo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND