RFL
Kigali

Rwanya Covid-Gerayo Amahoro: Polisi na MTN bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 n’impanuka zo mu muhanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2020 9:11
0


Polisi y'u Rwanda n’ikigo gikorera mu Rwanda gicuruza serivisi zijyanye n’itumanaho (MTN-Rwanda) bagiye guhuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo gukomeza gukangurira no kwigisha abaturage muri rusange ingamba zo gukumira no kurwanya COVID-19 ndetse no kwirinda impanuka zo mu muhanda.



Ni mu bukangurambaga bwiswe “Rwanya COVID-Gerayo Amahoro”, buzatangira mu kwezi kw'Ukuboza. Ubu bukangurambaga buzamara igihe kingana n’ukwezi, bwavuzwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo mu kiganiro Waramutse Rwanda gica kuri Teviziyo y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko nubwo Leta ikomeje gufungura serivisi zitandukanye, icyorezo cya COVID-19 cyo kiracyahari.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, yemereye inzu zikorerwamo imyitozo, Pisine ndetse n’ahakorerwa ibitaramo n’imyidagaduro kongera gufungura ariko bakurikiza amabwiriza yashyizweho.

CP Kabera yagize ati “Izi serivisi, kimwe n'izindi nyinshi zafunguwe mbere zemerewe gusubukurwa ariko hagakurikizwa amabwiriza yashyizweho ndetse akarushaho kubahirizwa cyane.”

Nk’uko inama y’Abaminisitiri yabitangaje, izi nzu zikorerwamo imyitozo, Pisine ndetse n’ahakorerwa ibitaramo n’imyidagaduro byemerewe gukora gusa hamaze gushyiraho amabwiriza n’inzego zibishinzwe yo kwirinda no kurwanya COVID-19 mu mitangire y'izo serivise.

Yagize ati “Turakomeza gusaba abaturarwanda kugira uruhare mu gukurikiza no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’urwego rushinzwe ubuzima ndetse no gutanga amakuru y’abarenga kuri ayo mabwiriza nk’abantu bahindura amazu yabo utubari, amahoteli n’utubyiniro bakira abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

INKURU BIJYANYE

Nyarugenge: Abantu bagera ku 130 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

[AMAFOTO]: Kigali: Mu ijoro rimwe abantu 230 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

RWANYA COVID-GERAYO AMAHORO

CP Kabera yagize ati “Ubusanzwe ukwezi k'Ukuboza kubamo ibikorwa byinshi byo kwinezeza no kwishimisha. Ni ukwezi kandi kubamo urujya n’uruza. Ubwo bufatanye bugamije kwigisha abantu benshi uburyo bwo kwirinda no kurwanya iki cyorezo cya Koronavirusi ndetse n’uburyo bwo gukoresha umuhanda neza. 


CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Ubu bukangurambaga kandi, bugamije gukumira imyitwarire yose ishobora gutuma ikwirakwizwa rya COVID-19 ryiyongera cyangwa icyateza impanuka. Tuzakoresha cyane cyane itangazamakuru harimo ibinyamakuru byandika, ibikorera kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga. Turizera ko ubutumwa buzagera ku bantu benshi.”

Muri ubu bufatanye harimo n’Umujyi wa Kigali, aho mu mihanda itandukanye ahambukira abanyamaguru hazwi nka "zebra crossing" hagiye hasibama, hazasigwa irangi kugira ngo hongere kugaragara.

Umutekano mu gihe cy’Imurikagurisha

CP Kabera yijeje kandi abantu umutekano mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2020-riteganijwe ku ya 11 kugeza ku ya 30 Ukuboza, harimo kongera umutekano wo mu muhanda, gukemura ibibazo byihutirwa nk’igihe habaye inkongi ahari kubera imurikagurisha.

Yibukije abazitabira imurikagurisha kuzakurikiza amabwiriza yose yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima n’ishyirahamwe ry’abikorera (PSF) kugira ngo birinde kwandura cyangwa gukwirakwiza COVID-19.

Numa Alain, ushinzwe imenyekanishabikorwa muri sosiyete ya MTN Rwanda, yavuze ko ubu bufatanye buzagera ku bafatabuguzi ba MTN bakira ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo ngendanwa bujyanye na COVID-19 n'umutekano wo mu muhanda.

Alain Numa yavuze ko ubwo butumwa buzagera ku bafatabuguzi ba MTN Rwanda babarirwa muri miliyoni esheshatu, ubwo butumwa bukazaba bubakangurira abantu kwirinda iki cyorezo n’impanuka zo mu muhanda.


Alain Numa umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda

Src: police.gov.rw







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND