RFL
Kigali

Umuhire na Darlene, amaraso mashya mu bakina filime bakebuye abafata filime zo mu Rwanda nk’ikinamico-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2020 14:14
0


Umuhire Hugue na Uwimana Darlene, abakinnyi b’imena muri filime ‘Inshinzi Series’ iri mu zigezweho muri iki gtihe, basabye Abanyarwanda gushyigikira filime zo mu Rwanda n’abakinnyi bazo aho guhora bavuga ko ari ikinamico.



Darlene akina muri filime ‘Inshinzi Series’ yitwa Akanyana naho Umuhire Hugues akina yitwa ‘Tantine Soso’. Iyi filime bakinamo igeze kuri episode ya 10 kuva yatangira gusohoka guhera ku wa 10 Ukwakira 2020.

Kwinjira muri filime kw’aba bombi ni amata yabyaye amavuta. Darlene asobanura ko yinjiye muri filime, kuko ari ibintu yari asanzwe akunda cyane, kandi agakunda no kureba filime zo mu bwoko butandukanye.

Avuga ko akiri muto n’ubu afite abakinnyi ba filime bo mu Rwanda afatiraho urugero barimo Mama Nick n’abandi. Kandi ko yishimira uko Lupita Nyongo’o wo muri Kenya yitwara muri filime, kuko yamaze kurenga ku myimvure ya benshi.

Filime ya mbere uyu mukobwa yagaragayemo yitwa ‘Mazane’ yanditswe na Robin Films ari nawe wamutoranyije mu bandi bakinnyi.

Darlene yabwiye INYARWANDA, Robin Films baganiriye amubwira ko amubonamo impano yo gukina filime, amusaba gutangira kwiga ibyo azakina muri filime ‘Mazane’. Uyu mukobwa avuga ko muri we yumvaga afite ubwoba, ariko kandi akagirira icyizere uwamutoranyije.

Akomeza ati “…Numvaga ubwoba muri njye. Arambwira ati ‘wowe nyizera niba nakubonyemo ubushobozi birashoboka ko wabishobora.” Yavuze ko umunsi wa mbere akina filime, abo bari kumwe bashimye impano ye bituma yiyemeza gukomeza inzira yatangiye.

Uyu mukobwa yavuze ko filime ‘Mazane’ yasohotse atabizi, ko yabimenye biturutse ku nshuti ze n’abandi barimo Se wasomye inkuru kuri INYARWANDA, akabona ifoto ye agahita ayitunga muri machine ye.

Umuryango we wamubajije niba akunda ibijyanye no gukina filime kugira ngo bamushyigikira. Abemeza ko abikunda, kandi yifuza kubikomeza uko byagenza kose.

Darlene yavuze ko nta ‘role’ ni imwe adashobora gukina, kuko azi kwisanisha n’umukino wose umuyobozi wa filime yamuha. Ati “Uwampaye iyo ‘role’ mbamwizeye kuko ‘Director’ ntabwo ashobora kunyinisha ibintu bitamesheje ishema, reka mvuga gutyo’.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MUNANI KA FILIME 'INSHINZI' IKINAMO UMUHIRE NA DARLENE

">

Ni mu gihe Umuhire Hugue [Tantine Soso] usanzwe ari umutinganyi ugaragara muri iyi filime, avuga ko ibyo gukina filime byabanjirijwe no gukina ikinamico mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse ko abo biganaga bakundaga kumusaba ko yazabishyiramo imbaraga.

Umuhire ariko avuga ko yatinyaga camera, ku buryo umunsi wa mbere yiyambazwaga muri filime ‘Inshinzi Series’ atorohewe. Ariko ngo amaze kumenyera tekinike zose zifasha umuntu kwitwara neza imbere y’ibi byuma bifata amashusho.

Uyu musore avuga ko filime ‘Inshinzi Series’ ari yo ya mbere yakinnyemo. Kandi ko amaze kuyungikiramo inshuti no kwiyemeza gukomeza gukuza impano ye nk’uko ari inzozi yahose yifuza kurotora.

Umuhire asaba buri wese gushyigikira urugendo rw’iterambere rwa cinema y’u Rwanda, binyuze mu kureba filime no kudacika intege abazakina, bavuga ko ari ikinamico nk’uko benshi bakunze kubivuga no kubyandika.

Ni mu gihe Darlene we avuga ko yiteguye gukora igishobora cyose mu kugaragaza ko cinema yo mu Rwanda iri gukura, kandi ko ari uruganda rutunze benshi kugeza ubu.

Uyu mukobwa yavuze ko arajwe ishinga no kwerekana ko ‘badakora ikinamico’. Ko filime bakora zishobora no guhatana mu maserukiramuco akomeye yo ku Isi.

Darlene yavuze ko hari aho cinema yo mu Rwanda yavuye, hari n’aho igeze, bityo ko abantu bakwiye kumva ko iri gukura, atari ikinamico nk’uko babitekereza.

Ati “Babyakire bamenye ko turi kwiyubaka. Nonese ni gute bareba ibyo hanze bakaba ari byo bahugira ni baze barebe ibyo dufite. Icyo twishe badukosore, ariko bareke kudutera amabuye ngo ni ikinamico. Baduhe ibitekerezo byabo.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka itatu iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu bantu bafatirwaho urugero muri filime.

Umubare wa filime nyarwanda zica kuri Youtube uragenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije, ari nako hagaragara impano nshya mu basanzwe bakina filime.

Hari ababibona mu ndorerwamu yo kwaguka kwa cinema yo mu Rwanda, abandi bakavuga bituma nta reme rya filime rigaragara.

Igihe kinini abakina bashinjijwe kwigana abo mu mahanga no gukina inkuru zisa n’izabo. Yewe haba n’abavuga ko filime zo mu Rwanda ari ikinamico, kuko nta bikorwa bifatika biba birimo nk’izo mu mahanga.

Filime ‘Inshinzi’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa. Irimo abakinnyi b’imena nka Irunga Rongin uzwi muri filime ‘Bamenya’, Uwimana Darlene [Ukina yitwa Kanyana], Ntsinzurugamba Richard, Ntaganzwa Mugunga David, Uwizeyimana Elessa Morgan [Ukina yitwa Teta] n’abandi b’intoranywa.

Ni filime yanditswe na Robin Films wanditse irimo 'Mazane'. Igice (Season) cya mbere cy’iyi filime kizaba gifite uduce 10 (Episode), dusohoka mu bihe bitandukanye.

Agace ka mbere k’iyi filime gafite iminota 14 n’amasegonda 49’, kumvikanamo indirimbo y’umuhanzi Alain Mukuralinda uzwi nka Alain Muku. Igeze kuri ‘season’ ya Mbere ku gace ka munani.

Umuhire Hugue [Uri ibumoso] na Uwimana Darlene bakina muri filime 'Inshinzi' basabye abantu kubashyigikira

Darlene na Umuhire bavuze ko filime zo mu Rwanda atari ikinamico, ahubwo ko ari uruganda ruri kwiyubaka rugana heza

Umuhire Hugue akina yitwa Tantine Soso muri filime 'Inshinzi' igeze kuri episode ya munani

Darlene akina yitwa Akanyana muri filime 'Inshinzi' ari mu bakinnyi b'imena

UMUHIRE NA DARLENE BACYEBUYE ABAVUGA KO FILIME ZO MU RWANDA ARI IKINAMICO

">

AMAFOTO+VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND