Muri iki gihe tugezemo, ababyeyi bakora uko bashoboye kose bakigisha abana babo ibijyanye n’indangagaciro na kirazira ariko bikaba iby’ubusa kuko abana bafite abandi barimu barimo za televisiyo, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bituma bamenya ibyo batagakwiye kumenya ndetse n’ibyo bakwiye kumenya bakabimenya hakiri kare.
Muri iyi nkuru rero turagaruka ku kuba abana bo mu Bushinwa batarengeje imyaka itanu baremerewe kujya kwerekana imideri mu myenda benshi bita sexy. Ibitangazamakuru bitndukanye bivuga ko mu bana bose bakoze iyi myiyereko nta n’umwe wari urengeje imyaka 5 y’amavuko.
Abantu bakibona amafoto y’aba bana akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga
banenze bikomeye imyambarire yabo na cyane ko bakiri bato badakwiye kwiyereka bambaye utwenda tugaragaza imiterere yabo. Umwe mu bababajwe nabyo yanditse kuri Twitter ye
ati ”Sinumva ukuntu abana nk’aba bakiri bato bakoreshwa ibintu nk’ibi”. Mugenzi
we yahise avuga ati 'Ariko ntacyo bitwaye ndabona ari byiza”.
Undi yagize ati ”Nahitamo ko umukobwa wanjye yigaragura mu byondo aho kugira ngo yambare bikini ashimishe rubanda”. Undi nawe yavuze ati ”Mbaye mfite umwana w’umukobwa sinamwemerera gukora ibi bintu”.
Nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru
cyita ku buzima bw’abana cyitwa Paediatrics kibisobanura, imbuga nkoranyambaga
zirimo amakuru menshi ashobora kugirira nabi abana. Kandi kubw’impamvu nziza,
hariho imbogamizi kurubuga zishobora no guhungabanya ubuzima bwu’umwana muto.
Byongeye kandi, imyiyereko nk’iyi ishobora gukururira abana bakiri bato mu
kwitwara nk’abakuze kandi bakiri bato ndetse bakishora mu ngeso z’ubusambanyi.
Src: leparisien.fr
TANGA IGITECYEREZO