RFL
Kigali

Ibyiza Tungurusumu imariye umubiri wacu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/12/2020 12:05
3


Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.



Tungurusumu zibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru witwa allium. Zikoreshwa mu guhumuza no kuryoshya ibiryo, si ugutanga uburyohe gusa kuko buriya ni umuti ukomeye cyane urinda umubiri wacu indwara nyinshi; izikomoka kuri bagiteri, imiyege, kubyimbirwa, gusukura umubiri no kwica bagiteri.

Dore akamaro Tungurusumu ifitiye umubiri wacu:

  • 1)Zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.

  • 2)Zifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, kongera ubudahangarwa no guha ubushobozi umubiri bwo gusohora uburozi butandukanye buba bwinjiye mu bundi buryo.

  • 3)Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafuruta cyangwa ugatukura, indwara zituruka ku miyege (fungal infections), guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.

  • 4)Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane, nka Alzheimer cyangwa indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko.

  • 5)Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo. Nubwo ubushakashatsi butarabyerekana neza, gusa igaragara ko yongera umusemburo wa estrogen ku bagore, bityo amagufa akarushaho kumera neza.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BIMENYIMANA,J.M.V3 years ago
    MURAKOZE,TURABASHIMIYE
  • BIMENYIMANA,J.M.V3 years ago
    MURAKOZE,TURABASHIMIYE
  • nshimiyimana joseph3 years ago
    Mulakoze kuduha inama nziza ubutaha muzatubwile umuti uvula inyama yitwa urwagashya kuko ifatwa ikabyimba ugasanga inda ibyimbye muluhande rwibumoso ndi uganda





Inyarwanda BACKGROUND