RFL
Kigali

Jidenna yambitswe na Moshions atangaza ko yiteguye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2020 9:15
0


Umunyamerika w’umuraperi w’umwanditsi w’indirimbo watwaye amashimwe akomeye mu muziki, Theodor Mobisson [Jidenna], yagaragaje ibyishimo yatewe no kwambikwa n’inzu y’imideli ya Moshions, avuga ko yiteguye kugaruka mu Rwanda isaha iyo ari yo yose.



Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, umunya-Nigeria w’umunyamerika, yerekanye ifoto yambaye imyenda yakorewe n’inzu y’imideli ya Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses, arandika ati “Ushobora guhitamo guheranwa n’umubabaro cyangwa ugahitamo gukira.” 

Aherekanirwa inkuru kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga Miliyoni 1, yahashize amashusho yafashe ubwo yari i Kigali mu Rwanda agaragaza ibice bitandukanye by’aho yari aherereye ubwo yari mu Rwanda.

Ni amashusho agaragaza ko yayafashe ku wa 29 Ugushyingo 2019. Yanditse avuga ko ari ‘urwibutso’ abitse kandi ko yiteguye kugaruka mu Rwanda. Ati “Urwibutso. Niteguye kugaruka i Kigali mu Rwanda.”

Uyu muhanzi yanagaragaje amashusho y’amasegonda macye ubwo yafungaga rasi z'inkweto yicaye ku rubyiniro yitegura gutamira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye muri Camp Kigali.

Ni amashusho amugaragaza mu isura icyeye, ahaguruka abafana bavuza akaruru k’ibyishimo bavuga izina rye. Nawe agashyira amaboko mu kirere yerekana ko yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye nk’uko yabigenje. Yanditse ati “Kigali! Mwa bantu be, byari ibidasanzwe.”

Uyu mwenda ufite imishumi imeze nk’umukandara uri mu rucyenyerero n’akarango ka Moshions, Jidenna yayiguze muri Mutarama 2020. Ni mu murongo yihaye wo guteza imbere abahanga imideli bo muri Afurika, kubafasha kumenyekana ku rwego rw’Isi.

Jidenna yageze bwa mbere mu Rwanda, ku wa 28 Ugushyingo 2019 aje mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Mu gihe cy’isaha irenga yamaze aririmba muri iki gitaramo yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Classic man’, ‘Bambi’, ‘Chief don’tu run’, ‘Particula’, ‘Little Bit more’ n’izindi

Jidenna ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umuhimbyi unatunganya amajwi wavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria.

Mu 2015 Jidenna yashyize hanze indirimbo ‘Classic Man’ na Yoga’ zamwaguriye igikundiro. Ku wa 20 Gashyantare 2019 ni bwo yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Classic Man’ afatanyije n’umuhanzi GianArthur.

Ku wa 15 Nyakanga 2015 ‘Classic’ yayisubiyemo afatanyije na Kendrick Lama.. Tariki 17 Gashyantare 2017, yasohoye album yise ‘The Chief’ yashyizwe ku mwanya wa 37 kuri Billboard 200. Uyu muhanzi yasoje Kaminuza muri Stanford, indirimbo ye yahatanye mu bihembo bya Grammy Award ku nshuro ya 58.

Jidenna yisanzuye mu kibuga cy’umuziki mu 2015; yashyize imbere injyana ya Hip Hop na Afrobeat. Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Janelle Monae, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi Unuige, Shuara Muhammad n’abandi.

Jidenna ni umuhanzi w’umunyadikundiro! Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini kuri Youtube ndetse zumvwa kenshi. Azwi mu ndirimbo nka “Little Bit More”, “Chief don’t’ run”, “Bambi” n’izindi.

Umuhanzi Jidenna wo muri Nigeria yambitswe inzu y'imideli ya Moshions iri mu zikomeye mu Rwanda

Jidenna yatangaje ko yiteguye kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuhakorera igitaramo mu Ugushyingo 2019

Jidenna yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda mu Ugushyingo 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND