RFL
Kigali

Juru umuhanzikazi mushya avuga ko hari ibyo aje gukosora mu muziki nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/12/2020 18:23
0


Aganira na INYARWANDA, umuhanzikazi Juru Ornella Queen yavuze ko afite indirimbo yitwa ”Pango” yakozwe na Element, amashusho agakorwa Bob Chris Raheem. Ni indirimbo ibyinitse ndetse na we ubwe ayigaragaramo abyina ari naho ahera avuga ko aje gutanga umuziki abanyarwanda bari bakeneye ubyinitse.



Kubyina ni ibintu yizeye ko bizamukururira abakunzi benshi. 'Pango' ni indirimbo umuhanzi wamamaye nka Peace Jolis yagize icyo ayivuga mu bitekerezo biyiriho  ati:” Wow!! this is fire”. Juru asobanura ko azakora umuziki nk'uwa ba Sheebah Karungi ku buryo azaba umwe mu bahanzikazi bazajya baririmba bakanabyina. Mu ndirimbo ze ni we utoza abamubyinira ku buryo afite inzozi zo kuzashinga ishuri ryigisha kubyina. 

Ni kenshi umuziki nyarwanda uvugwamo ruswa y'igitsina. Kuri iyi ngingo Juru avuga ko byamubayeho rimwe. Ati: "Umunyamakuru yigeze kumbwira ngo nge iwe mu rugo ampe interview (ikiganiro) rero nahise ndeka kongera kuvugana na we kuko yari yanambwiye ngo mushyire indirimbo". 

Juru avuka mu murayngo w'abana batanu. Ni we mwana wagaragaje impano yo kuririmba mu muryango we dore ko anafashwa na se umubyara muri byose. Ati:"Papa sinzamuhombya kuko nzi kuririmba". Amaze gukorera indirimbo kwa Producer Element aho iwabo babyakiriye neza. 

Mbere yatekerezaga ko Country Records itajya yita ku bahanzi bakizamuka ariko siko yabibonye. Ati: "Ubu ndahubaha kuko nahakoze ikintu kiremereye nahaye abanyarwanda". Avuga kuri Element yasobanuye ko ari umunyempano utangaje ko nta ndirimbo imugora kuyikora. Ati: "Hari abatunganya indirimbo ubwira ubwoko bw'umuziki ushaka gukora bakakugora".

Indirimbo 'Pango' asobanura ko ari umwimerere wa Afurika wiganjemo kubyina. Juru naramuka yamamaye asobanura ko atazahinduka ahubwo azakomeza kuba Juru wa kera utirata. Mu myaka 10 iri imbere yifuza kuzaba ari ku rwego mpuzamahanga. Ni umwe mu bahanzi basoje umwaka bizeza abakunzi b'umuziki nyarwanda ko afite ibihangano byinshi mu 2021.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND