RFL
Kigali

Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries yasohoye bwa mbere amashusho y’indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2020 22:34
0


Patrick Nkundabose umuririmbyi wamamaye cyane mu Itsinda rya Alarm Ministries rifite izina rikomeye mu Rwanda, umaze igihe kinini atuye i Burayi muri Suwede, magingo aya yamaze gushyira hanze bwa mbere amashusho y’indirimbo ye yise 'Ndi ubuhamya'.



Yatadungarije bimwe mu byamuteye kwandika iyi ndirimbo ndetse n’ubutumwa bukubiyemo aho yagize ati "Ndi ubuhamya' nayanditse mu 2015 nkirangiza ishuri rya Kaminuza, ndebye uko ubuzima bwanjye bumeze mbona ndi ubuhamya ku bwa Yesu. Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo, nshaka kubwira abantu ko ibyo turi byo ubu twabigizwe nawe, ibyo dufite tubihabwa nawe”.

Iyi ikaba ari indirimbo ya gatatu Patrick Nkundabose akoze ariko ikaba ari iya mbere y’amashusho. Ni amashusho yakorewe ku mugabane w’i Burayi muri Suwede ari naho uyu muririmbyi asigaye akorera umurimo w'Imana. Yagize icyo avuga ku mbogamizi zatumye iyi ndirimbo imutwara igihe kirekire aho yagize ati: 

Imbogamizi mu kuyikora ntizari nyinshi cyane kuko ibyo nari nkeneye byinshi byari bihari, ariko icyo navuga ni uko byatwaye umwanya munini cyane gufata amashusho.

Patrick Nkundabose yasoje ikiganiro gito twagiranye agira ubutumwa aha abakunzi b’ibihangano akora aho yagize ati “Inshuti n'abakunzi banjye icyo nababwira ni uko mbakunda, kandi ndabasezeranya ko bagiye kubona ibindi bihangano byinshi byanjye vuba aha. Bashonje bahishiwe. Nanabasaba kunshigikira mu buryo bw'inama n'inyunganizi.”

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Patrick Nkundabose aheruka mu Rwanda, icyo gihe akaba yarahaje nyuma y'imyaka 3 n'amezi 2 byari bishize atahagera-ibyamuteye umunezero udasanzwe nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com. Yari yaje i Kigali mu giterane cy'urubyiruko rwa Foursquare Gospel church, yahuriyemo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda. 


Patrick Nkundabose yasohoye bwa mbere amashusho y'indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDI UBUHAMYA' YA PATRICK NKUNDABOSE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND