RFL
Kigali

OMS irahamagarira abantu kongera gufata ingamba zo kwirinda Malaria

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/11/2020 13:11
0


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirahamagarira ibihugu ndetse n'abafatanyabikorwa mu buzima ku isi kongera ingufu mu kurwanya Malariya, indwara ishobora kwirindwa kandi ishobora kuvurwa ikomeje guhitana abantu ibihumbi magana buri mwaka.



Raporo ya OMS iheruka ivuga ko Malaria ikomeje kwiyongera ku isi cyane cyane mu bihugu bikennye byo muri Afurika bitewe no kubura ibikoresho birokora ubuzima bigaterwa na none no kwibanda cyane ku cyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesusyavuze ati “Binyuze mu bikorwa bihuriweho, ndetse no kwiyemeza kwa buri wese , dushobora kugera ku cyerekezo dusangiye twese tukaba ku isi itarangwamo Malariya, Igihe kirageze ngo abayobozi bo muri Afurika ndetse no ku isi bongere guhagurukira guhangana na malariya, nk'uko babigenje igihe bashyiragaho urufatiro kuva mu ntangiriro z'iki kinyejana."

Umuyobozi mukuru wa OMS yavuze ko imihigo ikomeye ya politiki hamwe n’ibikoresho bishya bigezweho ndetse no kongera inkunga bishobora gufasha kurwanya malariya ku rwego rw'isi. 

Raporo yashyizwe ahagaragara na OMS ivuga ko kuva mu mwaka wa 2000 abantu bangana na miliyari 1.5 banduye malariya naho abagera kuri miliyoni 7,6 bishwe na yo. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ryerekanye ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye nk'ikibazo cy’inyongera ku itangwa rya serivisi z'ubuzima ku isi hose.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ryagaragaje ko gahunda nyinshi zo gukumira malariya zashoboye gutera imbere muri uyu mwaka nta gutinda gukomeye. Umuryango mpuzamahanga kandi wagaragaje ko uhangayikishijwe n’ihungabana rito mu kubona uburyo bwo kwivuza kuko bishobora guteza abantu benshi ibibazo bikomeye.

Src: AFP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND