RFL
Kigali

Ibimenyetso bizakwereka ko uwo ukunda atari we wagenewe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2020 11:25
0


Umuntu wese iyo agiye mu rukundo aba yumva byaba burundu yifuza ko we n'umukunzi we barambana iteka ryose ndetse no mu mutwe aba yumva ko we uwo bakundana ari uwo yaremewe kugeza ubwo batandukanye maze akabona ko yibeshyaga.



Umusore iyo ari mu rukundo n'umukobwa yihebeye aba yumva yarahuye n'uwo yaremewe byagera ku mukobwa uri mu rukundo n'umuhungu nawe akumva ko ari mahwi yahuye n'uwo yarategereje nyamara akenshi hari igihe usanga uri kubyibeshyaho cyane ko urwo rukundo rutaramba.

Iyo biteye kabiri rugenda rusubira inyuma nyamara ukibaza impamvu ukayibura kugera aho ufata umwanzuro wo gutandukana na wa mukunzi wari warimariyemo kubemera ko urukundo nyarwo rubaho banemera kandi ko umuntu wese ku isi afite uwo Imana yamuremeye.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukundana atari we waremewe:

1.Ntujya utekereza kuri ejo hazaza hanyu mwembi

Ushobora kuba umaze igihe kitari gito ukundana n’umuntu ariko icyo gihe cyose ukaba nta na rimwe ujya umushyira mu mishinga yawe y’ejo hazaza. Niba ari uko bimeze birashoboka cyane ko atari we waremewe.

2. Iyo muri kumwe wumva utisanzuye

Iteka iyo uri kumwe n’umukunzi wawe uba wumva udatekanye ndetse akenshi hakaba hari ibyo utamubwira bitewe n’uko umuzi nta shiti rwose uwo si uwawe.

3. Urukundo rwanyu rwatumye wumva nta gaciro ugifite

Urukundo nyarwo rutuma umuntu yigirira icyizere akiha n’agaciro niba wowe rero wumva warabitakaje ushobora kuba ukundana n’uwo utaremewe.

4. Ntiwatinyuka kumwereka inshuti zawe

Niba udashobora kwereka inshuti zawe umuntu mukundana cyangwa ngo we abe yakwerekana mu nshuti ze, ni ikimenyetso ko atariwe waremewe kuko akenshi bigaragaza ko nta shema ryo kuba mukundana mufite.

5. Ibintu byinshi ntimubihuza

Guhuza cyangwa kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu mibanire y’abantu bakundana, niba rero udahuza n’umukunzi wawe ibyo wanga akaba aribyo akunda nawe akanga ibyo ukunda ni ikimenyetso cyakwereka ko mutaremewe gukundana.

6. Iteka uba wumva wabivamo

Niba inshuro nyinshi umutima wawe ukubwira gutandukana n’umukunzi wawe ariko ukabyirengagiza ni kimwe mu bigaragaza ko atari uwo waremewe. 

Ubaye uri mu rukundo wasuzuma ibyo bimenyetso biri hejuru bityo bigufashe kumenya neza ko uri gukundana n'uwo waremewe maze bikurinde gutakaza umwanya wawe ndetse n'uwa mugenzi wawe.

Src:www.lifehack.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND