RFL
Kigali

Hamenyekanye uzasimbura Chadwick Boseman muri Black Panther igice cya kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/11/2020 11:10
0


Ugomba gusimbura nyakwigendera Chadwick Boseman wakinaga muri filime yitwa Black Panther akaba ari nawe wari umukinnyi mukuru yamenyekanye nyuma y’igihe abakunzi bayo bibaza uzamusimbura.



Black Panther ni filime yasohotse mu mwaka wa 2018 ku itariki 29 z’ukwezi kwa mbere. Guhera ubwo yasohoka yahise ikundwa cyane n’abantu benshi batandukanye by'umwihariko abirabura dore ko iyi filime yagarukaga ku birabura.

Uretse kuba yarakunzwe n’abatari bacye, iyi film yamaze igihe kingana n’amezi atatu ariyo iyoboye izindi ku rutonde rwa Box Office. Ubwo yakorwaga yatwaye amafaranga angana na Miliyoni 200 z'amadolari hanyuma ihita yinjiza akayabo k'amafaranga angana na Miliyari 1.344 z'amadolari nyuma y’icyumweru isohotse.

Iyi film kandi ni nayo yatumye umugabo Chadwick Boseman bidasubirwaho aba icyirangirire ku isi yose bitewe n'iyi film kuko ariwe yari ishingiyeho akaba ndetse ari nawe T’Challa Black Panther. Nyuma y'uko uyu mugabo apfuye bitunguranye ku itariki 28/08 uyu mwaka, ntibyari bizwi uzahita ajya mu cyimbo cye.

Nyuma y'amezi atatu Chadwick Boseman uzwi nka Black Panther cyangwa se T’Challa apfuye, abantu benshi bibazaga uzamusimbura dore ko yapfuye bari gutegura gukina igice cya kabiri cy'iyi filime. Abakurikirana hafi ibya filime ndetse n’abasesenguzi bazo batandukanye ni bo bibanze mu kwibaza uzamusimbura.

Ku munsi w’ejo washize tariki 29/11/2020 ari nayo tariki nyakwigendera Chadwick Boseman yavukiyeho ni bwo uwitwa Ryan Coogler akaba ariwe wakoze igice cya mbere ndetse akanacyiyobora yahishuye uzamusimbura mu gice cya kabiri cy'iyi film Black Panther.

Ryan Coogler mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox Television ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yifuje gutangaza uzasimbura Chadwick Boseman kuko ari ku munsi w'amavuko ye ndetse akaba yifuzaga kumara amatsiko abafana buyu musore.

Mu magambo ye yagize ati ”Uyu munsi ni isabukuru y’amavuko ya Chadwick Boseman aba agize imyaka 44 iyo aba akiriho. Nifuje kubitangaza uyu munsi kuko ntusanzwe, ugomba kumusimbura ntabwo nzamukura kure kuko asanzwe akina muri Black Panther. Sinifuza guhindura amateka ya Wakanda uko yanditse ahubwo nzakurikiza uko yanditse mu gitabo.”

Letitia Wright uzasimbura Chadwick Boseman muri filime Black Panther.

Yakomeje agira ati ”Ku basomye igitabo cya Black Panther barabisomye ko nyuma y'uko umwami T’Challa ari we Black Panther atanze asimburwa na mushiki we ku ngoma. Nanjye nifuje gukurikiza umurongo w’igitabo. Uwakinaga ari mushiki we n’ubundi ni we uzahita ajya ku ngoma.”

Ryan Coogler yasoje avuga ko Letitia Wright wakinnye ari mushiki wa Black Panther ari we uzahita usimbura Chadwick Boseman ku mwanya we. Yanavuze ko kandi uyu mukobwa amaze igihe mu myitozo imutegura kuzakina ari umwamikazi wa Wakanda.

Chadwick Boseman ari kumwe na Letitia Wright mu gice cya mbere cya Black Panther.

Ibi bikaba bisa neza nk'uko byakinwe bikanandikwa bwa mbere mu mwaka w'i 1966 ubwo hasohokaga filime yitwa Fantastic Four ikaba ariyo yerekanye bwa mbere amateka ya Black Panther wayoboye akazasimburwa na mushiki we witwa Shuri.

Ibi ni byo byavuguruwe maze bikandikwa mu gitabo cyitwa Black Panther cyasohotse mu mwaka wa 2016 cyerekana ibikwi by’umwami T’Challa ariwe wari ufite imbaraga zidasanzwe za Black Panther nyuma agasimburwa na mushiki we Shuri ari nawe wasigaranye izo mbaraga nyuma y'uko musaza we atanze.


Letitia agiye gusimbura Chadwick Boseman muri Black Panther






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND