RFL
Kigali

Abanyarwanda 6 bahiriwe n’imbuga nkoranyambaga bakamamara mu mwaka wa 2020 wabereye benshi umubirizi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/11/2020 20:13
1


Kuri ubu ubaye ukurikira uruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda izina Karyuri waba uzi ubwamamare rifite, Papa Cyangwe wahise abikuriramo kwagura umuziki we ndetse na Bunani warokoye umwana agiye kurohama ni bamwe mu bahiriwe n’uyu mwaka benshi bavumira ku gahera ku bwo kubabera uw’amakuba nyamara abo tuvuze warabahiriye.



1.Karyuri w'i Kanazi


Karyugahawe (Karyuri) na Meddy wiyemeje kumugeza ku nzozi ze (Net photo)

Karyuri ubusanzwe witwa Bright Karyugahawe ku myaka ye 8 y’amavuko akomoka mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kanazi. Ku ya 26 Kanama 2020 umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yasabye umuntu wese wabasha kumugeza kuri Karyuri wari wagaragaye abyina indirimbo ye “We Don’t Care” kuba yamumenyesha.

Impano ya Karyuri yaje kumurikira isi y’imyidagaduro abikesheje umunyamakuru Irene Murindahabi. Meddy yagize ati:”Ndi gushaka uyu mwana uwaba azi aho namukura, yandya akara (kumumenyesha)”. Hari nyuma yo kubona videwo abyina indirimbo ye. Karyuri ukomoka mu muryango ukennye dore ko atanigaga bitewe n’ubukene. Meddy yiyemeje kumufasha akamurihira ishuri akanamufasha kurushaho kwiga kubyina akazaba umubyinnyi w’umunyamwuga.

Mu minsi ishize Nyirakuru wa Karyuri witwa Emertha Mukabutera yigeze kumvikana ashimira Meddy ku bw’urukundo yagiriye uwo muryango akawukura mu bukene. Meddy yiyemeje gufasha Karyuri kumurihira ishuri, yamuguriye imyambaro, umuryango we awuha ibyo kurya. Meddy kandi yemereye Karyuri kumushakira abamwigisha kubyina akazavamo umubyinnyi w’ikirangirire mu bihe biri imbere.


Karyuri hamwe na Safi Munanira umutoza kubyina

SOMA INKURU Y'UKUNTU KARYURI YABAYE ISOOKO Y'IZINDI MPANO ZIHISHE I KANAZI

2. Bunani Jean Claude w’i Huye

Yarokoye ubuzima bw'umwana w'imyaka 10 abantu bareba bumiwe 

Bunani umukarani wamamaye ku bwo gutabara umwana ari kumwe na Meya Kayisime Nzaramba wahoze ayobora Akarere ka Nyarugenge (Net photo)


Bunani ubukarani yarabusezeye afite akazi kamuhemba buri kwezi

Hari ku itariki ya 1 Gashyantare 2020 ubwo ubuzima bw’umwana w’imyaka 10 witwa Gitego bwari bugiye ku iherezo akamurohora muri ruhurura y'i Nyabugogo. Bunani rero afashijwe na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yamanutse muri ruhurura abantu bareba arokora uyu mwana kuva ubwo amashusho aracicikana ku mbuga nkoranyambaga ari nako ibitangazamakuru bimusura bikamuganiriza.

Bunani w’imyaka 26, yavukiye mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yubatse mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ari naho yasize umugore we n’umwana umwe babyaye. Bunani wari usanzwe ari umukarani yaje gushimirwa n’uwahoze ayobora Akarere ka Nyarugenge amuha ishimwe ndetse amwizeza akazi kamuhemba buri kwezi. Koko byaje gucamo Bunani ahabwa akazi aho ubu ahembwa ibihumbi 70 y'amanyarwanda buri kwezi. SOMA INKURU Y'UKUNTU BUNANI YAHAWE AKAZI N'UMUJYI WA KIGALI KUBERA IGIKORWA CY'UBUTWARI YAKOZE

3. Papa Cyangwe/King Lewis


Abijuru Lewis wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka King Lewis cyangwa Papa Cyangwe nk’uko akunda kubivuga hirya no hino mu itangazamakuru ni umwe mu baraperi bashya bahagaze neza muri muzika nyarwanda bijyanye n’uko akomeje kugenda yigaragaza muri Trapp ndetse na Hiphop muri rusange ari nabyo bimuha amahirwe yo kurusha kugenda yagura imipaka mu bafana ndetse na bakunzi ba Hiphop.

Mu minsi ishize yakoranye indirimbo na Igor Mabano bayita “Imbeba”. Ni umwe kuri ubu umaze kwamamara abikesha You Tube dore ko ariho akura umugisha wo kuba itangazamakuru ryaramumenye akaba atumirwa mu biganiro bikomeye nyamara mbere yaho yari ahari ariko nta we umwitayeho. Uyu mwaka kuri Abijuru Lewis umaze kumenyekana nka Papa Cyangwe uwavuga ko wamuhiriye ntiyaba ari kure y’ukuri.

Hari igihe yigeze kubwira INYARWANDA ko bitewe n’inkuru zimuvugaho iyo afunguye telefoni akajya ku mbuga nkoranyambaga ahura n’inkuru nyinshi zimuvugaho z’abashaka kumwuririraho ngo bamenyekane. Kuri Instagram ye akurikirwa n’abarenga ibihumbi 51. Uyu musore ni umwe mu batanga icyizere muri Hip Hop dore ko na Producer Element wakoze indirimbo ye iheruka yavuze ari ataramuruhije mu gufata amajwi yayo bivuze ko ashobora kuba koko azi kumanukura imirongo.

PAPA CYANGWE YANZE KURIRIMBA MU NDIRIMBO 'INTINYI' Y'UMUHANZI UTARAMENYEKANA

4. Atete Nathalie (USA)


Amazina asanzwe ni Muhoza Nathalie Atete, akaba umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwaka wa 2020 wamusigiye ubwamamare biturutse ku rwenya rwe anyuze ku rubuga rwa Tiktok. Nubwo uyu mwaka warumbye benshi, we umusigiye ubwamamare. Usibye kuba ari umunyarwenya, ni n'umukinnyi wa filime aho yakinnye mu yitwa 'Amarira ya Gatumba' nk'umukinnyi w'imena, yanakinnye kandi muri 'Ni ko zubakwa' nk'umukinnyi w'imena. 

Umwaka wa 2020 watumbagije izina rye ku itike y'urubuga rwa Tiktok anyuzaho urwenya rwe. Urwenya yamamariyeho cyane ni urw'inkuru Shaddyboo azaba abara ubwo azaba ari mu zabukuru. Atete yishyize mu mwanya wa Shaddyboo maze abwira umwana we ibihe byiza yagiriye mu bukumi bwe, abahanzi bari bagezweho barimo Meddy, The Ben, Nel Ngabo, Aline Gahongayire, Gentil Misigaro, n'abandi. Benshi bishimiye cyane urwenya rwe barasusuruka cyane mu bihe bya 'Guma mu rugo' biba akarusho ejobundi ku rwo aherutse gusohora yavuzemo ibisabwa ku bashaka kuba aba Slay Queens, ibyumvikanishije ko hari abigira aba SlayQueens kandi batujuje ibisabwa. SOMA HANO INKURU IHERUKA TWAMUKOZEHO NYUMA YO GUKORA URWENYA KURI SHADDYBOO

5. Teta Grace (Canada)


Grace Teta Ayinkamiye uba mu gihugu cya Canada muri Ottawa, ni umunyarwenya mushya wamenyekanye cyane yigana Pastor Theogene n’abandi banyuranye akoresheje urubuga rwa 'Tik Tok‘ ruri mu mbuga zikunzwe cyane muri iyi minsi.Ni umwe mu banyarwanadakazi umuntu yavuga ko batazibagirwa umwaka wa 2020 mu mateka yabo dore ko n'ubwo abandi baririra mu myotsi we anezerewe ku bwo kwamamara.Ibihe bya Guma mu rugo ni byo byamubereye iteme ryo kwamamara yifashishije TikTok aho yagaragazaga amashusho ari kwigana ibyamamare bitandukanye ndetse na bamwe mu bapasiteri bazwi hano mu Rwanda. SOMA INKURU IHERUKA TWAMUKOZEHO Y'UKUNTU YIFUZA KUZABA UMUCAMANZA

6. Ravanelly Twahirwa


Ravanelly Twahirwa umaze kwamamara abikesha gusetsa ni umusore ukiri muto cyane. Ubwamamare bwe abukesha impano yo gusetsa abantu yifashishije TikTok na Instagram. Afata amashusho ari kwigana umuntu uzwi noneho akayapostinga bikanyura benshi. Ashimisha benshi cyane cyane iyi akina ari umugore kandi ubusanzwe ari umusore ukiri muto cyane. 

Kuri Instagram ye afite abamukurikira barenga ibihumbi 55. Uyu musore kuri ubu yamaze kujya muri Day Makers ya Clapton Kibonge isanzwe ihuriwemo n’abanyempano mu gusetsa, ndetse ikaba yaragize uruhare mu kwamamara kwa Japhet na mugenzi we 5K Etienne bakunzwe cyane muri 'Bigomba guhinduka'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwe3 years ago
    Bagize amahirwe kabisa





Inyarwanda BACKGROUND