RFL
Kigali

The 4 Brothers itsinda rishya ry'abana 4 bavukana; Twaganiriye na Se wakoreye Leta muri WDA n'umwalimu wabo wize ku Nyundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2020 7:34
0


Umuziki nyarwanda ukomeje kugenda wunguka abanyempano bashya kandi bari mu ngeri zitandukanye, yaba abakuru mu myaka ndetse n'abana bato. Kuri ubu abo tugiye kugarukaho, ni abana 4 bato bavukana bagize itsinda 'The 4 Brothers', bashyize hanze indirimbo '10,000 Reasons' basubiyemo isanzwe ari iy'umuramyi Matt Redman.



Aba bana bose uko ari bane bagize iri tsinda ni abahungu. Umukuru muri bo yitwa Ganza Muhire Chris afite imyaka 12 y'amavuko, umukurikiye yitwa Muhire Gabiro Kevin afite imyaka 9, umukurikiye yitwa Muhire Gisa Brian afite imyaka 8, umuto muri bo yitwa Muhire Gatete akaba afite umwaka umwe n'amezi 5. Umuryango w'aba bana utuye mu mujyi wa Kigali ku Kimironko aho bamaze imyaka 3. The 4 Brothers bamaze gusubiramo indirimbo 2 z'abahanzi b'ibyamamare ku Isi ndetse n'izabo bwite ziri hafi.

REBA HANO INDIRIMBO THE 4 BROTHERS BAHERUTSE GUSUBIRAMO


Mu kiganiro kirambuye twagiranye n'umubyeyi w'aba bana (Se), Muhire Jean Marie Vianney, yavuze ko yafashe umwanzuro wo gushyigikira abana be mu bijyanye n'umuziki nyuma yo gusanga bafite impano ikomeye idakwiriye gupfukinanwa, bisemburwa n'uko nawe asanzwe ari umunyamuziki aho yanaririmbye muri korali yitwa Joy Light yo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi- Kicukiro Centre;

Ndetse akaba yaranagize uruhare mu gutegura integanyanyigisho (Curriculum) y'amasomo yigishwa mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo, ubwo yari umukozi wa Leta mu Ikigo cy'Igihugu cy'Ubumenyingiro n'Imyuga, WDA, aho yari Umuyobozi ushinzwe 'Curriculum Development' (Yakoraga ibitabo na Programs zikoreshwa mu mashuri). Ubu ntagikora muri WDA kuko asigaye yikorera aho ari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa kompanyi yashinze yitwa MCT (Management Consulting & Training). 

Muhire yavuze ko kuba azi agaciro k'umwuga, byongeye akaba yaranakoze muri WDA ifite imyuga mu nshingano zayo, atari gupfukirana impano z'abana be, ati "Ikintu kitwa umwuga ngiha umwanya". Yavuze ko hashize imyaka 3 abonye impano mu bana be aho bigitangira bakundaga cyane gucuranga Piano ye iba mu rugo, abibonye atangira kujya abigisha bicye mu byo ashoboye, nyuma yaho abashakira umwalimu ubigisha gucuranga Gitari kuko bari bamubwiye ko ariyo bakunda cyane. 


The 4 Brothers igizwe n'abana bane b'abahungu bavukana

Yabaguriye Gitari na Piano kuko babikundaga byose. Uko bakomeje kwiga gucuranga, baje gukunda cyane Piano, ahita abashakira umwalimu uyibigisha, abashakira uwize umuziki ku Nyundo. Uwo mwalimu, yabigishije gucuranga ari nako abigisha indirimbo, birangira bakunze bikomeye kuririmba. Mu bihe bya 'Guma mu rugo', nibwo basabye se ko bashaka gutunganya indirimbo yabo muri Studio. Yabanje kubitekerezaho ariko aza kubibemerera na cyane ko azi agaciro k'impano umuntu aba yifitemo.

Muhire Jean Marie Vianney se w'abana bagize itsinda The 4 Brothers, yavuze ko n'ubwo abana be batangiye umuziki baririmba indirimbo zihimbaza Imana, atazababuza kuririmba n'izindi zisanzwe zirimo ubutumwa ku muryango mugari. Ku bijyanye n'ababyeyi badaha agaciro impano yo kuririmba iba iri mu bana babo, yabagiriye inama ati "Icyo nabwira ababyeyi, ubuzima bw'uyu munsi, ntushobora kumenya ahazaza (Future), ahubwo ureba icyagirira abana akamaro muri rusange urebye isoko ryo mu Rwanda kandi ukareba n'icyo bakunda".

Yakomeje ati "Ubuzima bw'uyu munsi butandukanye n'ubwa kera aho umuntu wa kera yagombaga kuba azi imibare, sciences gusa, bikaba ari byo bimugira umuntu ukomeye, ariko uyu munsi dukwiriye kureba igifitiye akamaro abana bacu ndetse na sosiyete. Entertainment (Imyidagaduro) ni igisata kinini mu Rwanda gishobora kugaburira abantu, ishobora kuba umwuga muri rusange...Njye numva igisata cyose umuntu yakwibonamo, umuntu akacyagura, gishobora guha amahirwe ahazaza h'umwana cyangwa undi muntu muri rusange".


Abana 4 bavukana binjiye mu muziki ku itike y'umubyeyi wabo uzi agaciro k'umwuga

Yavuze ko abana be biga kandi batsinda neza mu ishuri. Iyo aganira nabo, hari umubwira ko yifuza kuzaba umuganga, undi akamubwira ko azaba umuyobozi. Yadutangarije ko hagize umwe muri bo umusaba kuminuza mu muziki, yamwemerera yihuse. Mu byerekeye umuziki, hari abifuza kuba nka Don Moen, hari n'abifuza kuba nka King James. Mu byo atakwemerera abana be harimo gukoresha igihe nabi, kuko icyo abashishikariza ni ukugira gahunda mu byo bakora byose buri munsi, bakagira umwanya wo gusubiramo amasomo yabo, uwo kwidagadura, buri kimwe cyose kigakorwa mu mwanya wacyo.

Iradukunda Albert umunyamuziki wasoje amasomo ye ku Nyundo mu mwaka wa 2016, twamubajije uko yabonye impano iri mu bana bagize The 4 Brothers abereye umwalimu mu bijyanye n'umuziki, adutangariza ko yababonyemo urukundo rwinshi rw'umuziki. Yavuze ko kuba babikunda, by'akarusho bakaba batangiye bakiri bato kwiga gucuranga, ari ibintu bizabazega ku rwego rwiza cyane mu muziki. Ati "Ubuhanga bwabo buri mu mpande zose haba mu gucuranga no kuririmba". Yavuze ko ubu ari kubigisha kwandika indirimbo kuko nabyo ari ingenzi cyane ku muhanzi.


Iradukunda Albert (wambaye umupira w'umweru) hamwe n'abana bo muri The 4 Brothers yigisha gucuranga

Iradukunda Albert wiyumvisemo impano y'umuziki kuva kera afite nk'imyaka 6, yavuze ko kuba umuntu yafata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ari ikintu cy'agaciro kuko bituma akora umuziki kinyamwuga, ati "Kwiga umuziki hano mu Rwanda mbifata nk'ikintu cy'ingenzi cyahaye agaciro abanyamuziki kuko ubu benshi barimo kuwukora kinyamwuga". Yasabye ababyeyi ba The 4 Brother gushakira abana babo Studio yo mu rugo kuko yabafasha gutera imbere cyane mu muziki bitewe n'uko bajya bandika indirimbo zabo bwite bakanazitunganyiriza, ibintu bikorwa na bacye mu Rwanda.

URWEGO MUHIRE JMV ABONAHO UMUZIKI NYARWANDA UYU MUNSI N'UKO ABONA WATERA IMBERE


Muhire Jean Marie Vianney avuga ku muziki nyarwanda mu mboni ze, yabwiye InyaRwanda.com ati "Njyewe mbona umuziki nyarwanda uri gutera imbere cyane cyane ku isoko. Ubundi kera, wasangaga abantu babikora nko kwidagadura gusa, ariko icyo nkunda mu muziki nyarwanda uyu munsi ni uko hari abantu batunzwe n'umuziki gusa, ikaba ari umwuga ufatika. Ikindi uko abantu babona umuziki, bitandukanye n'uko kera bawubonaga, kera abantu bose bumvaga ko abantu baririmba umuziki ari abantu babuze ikindi bakora, za 'Sagihobe' reka mbivuge muri ubwo buryo...ariko uyu munsi umuntu ashobora gukora umuziki, ashobora kuwiga,..umuziki nyarwanda uri gukura".

Yavuze ko mu gutera imbere k'umuziki nyarwanda byagizwemo uruhare n'inzego zinyuranye harimo n'itangazamakuru ryahinduye uburyo bwahozeho kera bwo gucuranga gusa indirimbo zo hanze-ibyatumaga ari zo abo mu gihe cye bakuze bazi banaririmba. Avuga ko gucuranga cyane indirimbo nyarwanda bituma abana b'ubu bamenya izo ndirimbo, bakaziririmba, ibintu avuga ko ari byiza cyane. Yunzemo ati "Ikindi abanyarwanda basigaye bazi gukora umuziki nk'ubucuruzi, bagashyiramo ikinyarwanda, Icyongereza n'Igiswahili kugira ngo bibone no mu karere, kuri njyewe mbibona nk'iterambere rikomeye cyane ku muziki".

Yavuze ko hari igihe ajya avugana na Might Popo (Muligande Jacques) uyobora ishuri ry'umuziki rya Nyundo, akamushimira ku ishuri ayoboye rya Nyundo kuko ryagize akamaro gakomeye ku muziki nyarwanda kubera ko riri gutuma abanyarwanda bumva ko umuziki ari ikintu umuntu yakwiga akamenya, bakabigira umwuga. Yunzemo ati "Cyokora icyo nasaba ni uko byazigira hejuru bakagira n'ibindi byiciro ku buryo umuntu ashobora kwiga kaminuza mu muziki kuko ubu ngubu aho biri biracyari ku rwego navuga ko ari High school ariko bikenewe no kuzamuka ku buryo habaho music production muri kaminuza, abantu bakumva ko bashobora kwiga uwo mwuga".


Muhire hamwe n'abana be 3 yasanzemo impano ikomeye yo kuririmba

Ntiyeruye ngo atangaze abahanzi nyarwanda abona bagezweho muri iyi minsi cyangwa se abo we akunda cyane, gusa yavuze ko akunda byimazeyo abakora injyana Gakondo aho yavuzemo amazina ya bamwe muri bo barimo Masamba Intore, Clarisse Karasira, Mani Martin, Jules Sentore n'abandi. Yashimiye cyane Jules Sentore kuba akora injyana Gakondo mu buryo bugezweho (Moderne), anahamagarira abandi bahanzi guteza imbere umuco nyarwanda. 

The 4 Brothers igizwe n'abana ba Muhire, imaze gukora indirimbo 2, akaba ari indirimbo z'abahanzi bakomeye ku Isi, basubiyemo. Zose ni indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Iyo bahereyeho yitwa 'Nobody loves me like Jesus', akaba ari indirimbo y'umuramyi w'umunyamerika Chris Tomlin imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 16 kuri Youtube. Indi ya kabiri bakoreye 'Cover' ari nayo baherutse gushyira hanze, yitwa 10,000 Reasons', yo akaba ari iy'Umwongereza Matt Redman yakunzwe n'abatari bacye aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 215 kuri Youtube kuva mu 2011.


The 4 Brothers bageze kure biga gucuranga bakabifatanya n'amasomo yandi asanzwe

REBA HANO '10,000 REASONS' YASUBIWEMO NA THE 4 BROTHERS BO MU RWANDA


REBA HANO 'NOBODY LOVES ME LIKE JESUS' YASUBIWEMO NA THE 4 BROTHERS BO MU RWANDA


REBA HANO '10,000 REASONS' YA MATT REDMAN YASUBIWEMO NA THE 4 BROTHERS BO MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND